IKAMBERE KWA PEREZIDA: UKO KAGAME YIGEZE KUROGWA

Byari kuwa gatanu usanzwe nkindi yose akaba yari mu masaha y’umugoroba, twese abari ku burinzi kwa Perezida twari twiteze akazi gake ugereranyije nindi minsi y’icyumweru. Twari twiteze kubona Perezida Kagame yambara imyenda ya Sports ubundi akajya gukina Tenis cyangwa se akajya muri imwe mu modoka ze nziza zihenze ubundi natwe tukamwiruka inyuma turi muri convoy zuzuye abasirikare tugakora uko dushoboye ngo atadusiga (Akenshi yabaga yitwaye) rimwe na rimwe umuvuduko we wavagamo impanuka zahitanye ubuzima bwa bamwe muri bagenzi bacu

Igihe cyose twahoraga twiteguye kuko Kagame yashoboraga kuba yaza isaha iyariyo yose akaduha amabwiriza yo kujya mu modoka tugahita tugenda, Kugira ubwoba kwa Kagame, igihunga, kwikanga ubusa no guhora ashikagurika twe twumvaga ko abiterwa no kuba ariwe muntu ukomeye mu Gihugu.

Byari ibisanzwe kandi natwe twari tumaze kubimenyera ko tugomba guhora twiteguye igihe cyose nkabagiye kugenda muri ako kanya kabone niyo Kagame yabaga asinziriye ari no kurota. Uwibeshyaga agakuramo n’urukweto yahitaga ahanwa n’abadukuriye, byagezeho mbona ko n’abadukuriye babaga batazi gahunda za Kagame, na Kagame ubwe yewe byasaga nkaho atazi icyo agomba gukora cyangwa aho agomba kujya bitewe no guhorana ubwoba. no mu gihe cyo kurya badutegekaga kurya vuba vuba kdi mu gihe gito gishoboka nk’abagiye guhita bagenda ako kanya kabone niyo ntaho twabaga tugiye.

Umunsi umwe ari kuwa Gatanu nkuko bisanzwe twakomeje kuba maso nk’abafite urugendo ako kanya, ariko bwira tutabonye Perezida Kagame habe no gusohoka munzu, umunsi wakurikiyeho nawo biba uko kugeza ku cyumweru, ubwo twatangiye guhangayika twibaza niba ibintu ari ubuhoro. Ntago twari twemerewe kwinjira munzu ngo tube twabaza uko ibintu byifashe!

Nahise ntera agatima ukuntu nahoze mbona Dr Emmanuel Ndahiro asirisimba kwa Kagame muri week end, icyo gihe simpamya ko hari n’umushyitsi waba warahakandagiye kabone nuwo mu muryango we, ibyo ubusanzwe akaba ari ibintu bitari bisanzwe kuri Kagame.

nkibaza uko byagenze Capitain Willy Rwagasana ubu ni Lt Col aba azanye abasore babiri batekerega Perezida Kagame antegeka kubajyana muri imwe mu nzu z’ibanga za gisirikare (safe house) abo basore nabo bahoze ari bagenzi bacu nyuma baza guhindurirwa imirimo babajyana mu gikoni gutekera Umukuru w’igihugu, abo basore bari bafite amahirwe yo kujyana na Kagame aho agiye hose bityo bakarara mu ma Hotel meza kandi ahenze kimwe na Kagame

Nge numvaga igihe cyabo kigeze kugirango uwo bakoreye bitanga kimwe natwe twese abahembe, gusa ku rundi ruhande natekerezaga ko bishoboka ko baba bishoye mu bikorwa byo kwangiza umutungo w’igihugu cyangwa se ibindi bikorwa bijyanye n’ubujura, igihe nkibaza ibyo nibwo Capt Willy yanyongoreye ngo abo basore bakurikiranweho kuroga Perezida Kagame, ibyo byahise bishimangira impamvu amaze iminsi 3 adasohoka munzu. Numvishe nguye mu kantu, ndaceceka mbura icyo mvuga, nuko numva agahinda karanyishe ntekereje ukuntu narokotse impanuka nyinshi z’imodoka ndetse bagenzi bange benshi bakazigwamo turi kurinda Umuyobozi wacu none koko akaba arozwe na bamwe muri twe?

Natangiye kwibuka bamwe mu bayobozi bacu bagiye bapfa imfu zidasobanutse kandi mu buryo butunguranye, ariko nari nibeshye cyane ahubwo Kagame yarari guhitwa ibintu bimeze nk’amazi buri kanya akaba yaragaraga-zaga ibimentso byo kuruka no guhitwa, kubw’umwuka waruri mu rugo rwa Kagame no gushyuha umutwe twese twaje kumenya ko Perezida yarozwe icyatumye hakekwa amarozi nuko umwe muri abo basore watekerega Perezida Kagame yari mwene wabo na Alfred Kalisa nyiri Banque ya BCDI wari umaze iminsi ashwanye na Kagame bapfa amafaranga

Nyuma haje kuza undi mu Dr nuko we yemeza ko Kagame atarozwe ko ahubwo ari uburwayi busanzwe ariko ba basore bateka bo amazi yari yamaze kurenga inkombe kuko bo bari bamaze gukorerwa iyica rubozo kuburyo batakigarutse mu kazi cyangwa ngo bazagire ikindi bimarira mu buzima, nyuma naje kuganiriza Capt Willy kuri dossier ya ba basore n’uburyo ikibazo cyabo cyakemuwe mu buhubutsi n’akarengane nuko ambwira ko atari amakosa yacu ko twe inshingano zacu ari ukurinda umukuru w’igihugu ko amakosa ari ay’urwego rushinzwe iperereza rwari rukuriwe na Major Silas Udaheuka na Dr Emmanuel Ndahiro wavuze ko Perezida yarozwe.

Nibukije Capt Willy ukuntu kuruka no guhitwa atari ibintu bishya kuri Kagame mubwira ukuntu umunsi umwe nigeze guhanagura ibirutsi bya Kagame mu modoka turi mu muhanda Kigali-Butare, nuko Willy ahita angira inama yo kutazongera kuvuga ibyo kuruka kwa Kagame aterwa n’igifu (Ulcers)

Akaga nahuriye nako i Butare nanubu ndacyakibuka nkumva ndwaye muzunga kubera ubugome n’urugomo biteye isoni n’agahinda bya Kagame, uwo munsi ntazibagirwa Kagame yarutse mu modoka bari bamutwayemo nge nkaba nari ntwaye indi modoka ikurikiranye niyo yararimo, ubwo twahise duhagarara nuko mba mfashe ibitambaro nari mfite mu modoka yange mba ngiye guhanagura aho hantu ahindanyije, ubwo narindi guhanagura Kagame yavuye mu modoka yikinga ku gihuru cyari hafi aho nuko yigira nk’umuntu uri kuvugira kuri telephone, aho agarukiye yasanze ndi kumutsa intebe ntararangiza aho gutegereza ko ndangiza ngo n’imodoka ibe yinjiremo akuka ahubwo yahise ankubitana imbaraga n’ubugome inkokora mu mutwe byarandiye cyane ku buryo namaze iminsi 2 narabyimbye umutwe, ubwo nahise nsubira mu modoka yange nari ntwaye akaba ari nayo umukuru wacu Col Tom Byabagamba (ubu arafunze) yararimo nuko ambaza ubona asa n’unserereza ati niko sha bite ko mbona amaso yawe yatukuye? ndamubwira nti nariye urusenda rwinshi mbere yuko duhaguruka mu kigo nuko arambwira ngo keretse ariko niba inkokora ya Kagame irimo urusenda? nta kindi yarengejeho byumvikane ko yareberaga mw’idirishya uko Kagame ankubita

Ntibwari ubwa mbere ubundi nkubitwa na Kagame nzira ubusa ariko kuri iyi nshuro byarambabaje cyane kuko siniyumvishaga ko yanankubita ndi guhanagura ibirutsi bye ubundi nari niteze ko anshimira ukuntu aringe gusa wibwiriza kwitwaza ibitambaro byo guhanagura mu barinzi bose arangije ampemba kunkubita mu mutwe.

Umujinya n’uburakari bya Kagame byagiye inshuro nyinshi bituma akubita cyangwa agahutaza abantu babaga bamwegereye, igihe cyose yagaragazaga ibimenyetso by’uburwayi bwo mu mutwe nko guhinduka nk’ikirere mu gihe gito cyane, guhubuka mu gufata ibyemezo cg se kutihangana no kurambirwa vuba, gutesha abantu agaciro akababuza amahwemo yibwira ko bamurwanya.

Byanditswe na Noble Marara bishyirwa mu Kinyarwanda na Benito Kayihura.

 

NB:Uretse kugaragara mu gitangazamakuru inyenyeri news izindi nkuru nk’izi mwazisoma mu gitabo cyanditswe na Noble Marara kitwa: Behind the presidential curtain: inside Out of real Paul Kagame from his former bodyguard Bwana Noble Marara mu kiganiro yahaye itangazamakuru iki gitabo kigisohoka yatangaje ko mu minsi mike iri mbere iki gitabo kizanasohoka mu rurimi rw’ikinyarwanda.