Cassien NTAMUHANGA wahoze ari umunyamakuru wa Radio yafunzwe Amazing Grace, waharaniraga ko abanyarwanda bakwiyunga ndetse hakabaho impinduramatwara gacanzigo aho intambara umunyarwanda arwana n’undi munyarwanda yahagarara, akomeje guhigishwa uruhindu n’ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi.
Urugendo rw’ibitekerezo bo bita ibya Kiryankuna, rwatangiye ubwo we, Kizito Mihigo na Niyomugabo Nyamihirwa banyuzaga ibyo batekereza kuri radio Contact FM na Amazing Grace.
Aba basore bari bameze nk’abavandimwe byarangiye Kizito na Ntamuhanga Cassien bafashwe barafungwa bashinjwa kugerageza guhirika ubutegetsi, iterabwoba, kugirira nabi Kagame n’ibindi.
Niyomugabo Nyamihirwa we yarashimuswe ntiyongera kugaragara, Kizito we yicirwa muri Gereza, Cassien Ntamuhanga abasha gucika gereza.
Inzira ye y’umusarana ntiyarangiriye aho, kuko iminsi mike ishize, yaje kongera gukatirwa imyaka 25 adahari ashinjwa ibisa nk’ibya mbere.
Inkuru tugikurikirana n’uko yaba yafashwe na Leta ya Mozambique, bikaba bikekwa ko leta ya Kigali ibiri inyuma.
Twabibutsa ko President Philip Nyusi aherutse i Kigali, Kandi akaba yaragiranye amasezerano na Leta y’u Rwanda koherezayo ingabo mu rwego rwo kurwanya iterabwoba.
Biracyaza