Kuri uyu wa 24 Mata, umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo akaba n’umucuranzi wa Piano Kizito Mihigo n’abareganwa nawe bagejejwe imbere y’Urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru i Kibagabaga, Kizito Mihigo yari yunganiwe n’abamuburanira 2 ari bo Me Bigaraba Rwaka John na Me Félix Sengabiro Musore basabye ko umukiliya wabo arekurwa akaburana ari hanze kuko ibyaha aregwa nta bimenyetso bigaragaza ko yashakaga kubikora.
Nk’uko bisanzwe abaregwa; Kizito Mihigo, Cassien Ntamuhanga, Dukuzumuremyi Jean Paul na Niyibizi Agnès babanje gusomerwa imyirondoro yabo n’ibyaha baregwa.
Uyu munsi Kizito Mihigo na Jean Paul Dukuzumuremyi nibo bazanye abunganizi mu mategeko.
Kizito amaze gusomerwa ibyaha yavuze ko byose abyemera n’umutima we wose kabone n’ubwo ngo ari ibyaha byuzuyemo umutima mubi n’ubugome.
Yavuze ariko ko ahakana kuba yarashakaga guhungira mu Bwongereza ahubwo yari kujya mu Bubiligi n’ubwo ngo nabyo atari abyizeye kuko yari atarasaba Visa.
Me Félix Sengabiro Musore wunganira Kizito yasabye ko dosiye y’umukiliya we yatandukanywa n’iz’abandi ndetse avuga ko ubushinjacyaha buha inyito itari yo ibyaha biregwa umukiliya we.
Uyu mwunganizi yavuze ko ibyaha bya Kizito byakwiswe gusebanya no gutuka abayobozi bakuru b’igihugu, nabyo kandi ngo biba ibyaha iyo byakorewe mu ruhame. Uwunganira Kizito avuze ko ibyaha byakozwe n’umukiriya we, byakabaye Byitwa”gusebanya no gutuka umukuru w’igihugu”
Kuba umunyabyaha mu bitekerezo, bitandukanye no kubishyira mu bikorwa cyangwa kubikwirakwiza mu bandi. Abunganira Kizito Mihigo bavuze ko ari inzego z’ubutabera zakoze iyamamaza ry’ibiganiro Kizito Mihigo yagiranye na Sankara, atari Kizito we ubwe wabyikorere.
Yongeraho ko n’ubwo yagize ibyo biganiro bibi kuri WhatsApp na Skype atabishyize mu bikorwa cyangwa ngo afatanwe intwaro zo kubishyira mu bikorwa kandi ko nta gihamya ko ibyo yavugaga yari kubishyira mu bikorwa.
Uyu mwunganizi yasabye ko, usibye kugira umwere Kizito, urubanza rwe rwanashyirwa ukwarwo kuko abo bareganwa bo bakoze ibikorwa birimo gutanga amafaranga, gufatanwa intwaro kujya kubonana na FDLR, abagiye kwiga uko bakoresha grenade nshya n’ibindi ariko Kizito we ibyo aregwa bishingiye ku magambo ye gusa.
Uyu mwunganizi yasabiye Kizito kugirwa umwere no kurekurwa akaburana ari hanze.
Cassien Ntamuhanga wiburaniraga, yongeye kwemera bimwe mu byaha aregwa, anasabira imbabazi ibyo yemera, yavuze ko uwitwa Sankara (bari baziranye na Cassien kuko biganye) ngo yamubwiye kuri skype ati “Mu minsi mike tugiye kurasa aho ngaho, ibihugu byose biradushyigikiye”. Amusaba kumushakira abandi bantu bo mu binyamakuru bakajya batera hejuru bagasakuza igihe ‘Inyenzi” zafashe umuntu wabo ngo kuko inyenzi zanga induru y’abanyamakuru.
Ngo akeneye ko yamuhera udufaranga duke ibihumbi 200,000 umuntu ugiye kugira icyo akora, agakoma imparutso. Amusezeranya ngo ko igihe bazaba bagiye gutangiza urusasu, bazamubwira akanyura mu byatsi (guhunga). Ku munsi wa 2, Sankara yongeye kumapamagara umunsi bukeye Col Karegeya yaraye apfuye. Barambwira bati Umusaza yapfuye, umuntu yamunize, bajya guhura n’uwitwa Alipe nibwo yababwiye ngo “uguheneye agira ngo nta nnyo ufite” ngo bakomeza bababaza niba hari undi muyobozi wo muri Leta bakwica nabo bakihorera, bikaba kimwe kuri kimwe. Uwo witwa alipe, ababaza ati: “murabyumva mute twishe Jack Nziza, Dan Munyuza, Minisitiri Mushikiwabo?”
Gusa Cassien Ntamuhanga we ngo yavuze ko abo bose atazi amakuru yabo, n’uburyo babageraho. Cassien yahakanye ko yigeze ajya gushakisha amakuru ku bayobozi bavugwa ko bagiye kwicwa; Ngo witwa Gerard Niyomugabo niwe wasesenguye agasanga ibyo ba Sankara bari gukora, atari ibikorwa bya politiki, ahubwo ari ibikorwa byo kwihorera. Nibwo rero yatanze igitekerezo cyo kuba bakwica Edouard Bamporiki nk’umuntu wazanye ndi Umunyarwanda, ibi bikaba ari byo byagira ingaruka za politiki.
Cassien avuze ko aha ariho yemera ko yakoze icyaha cyo kwemera ko azabashakira aderesi ya Bamporiki, ngo kuko azamutumira mu biganiro kuri radio (Amazing Grace) nyuma akamuherekeza, akamenya aho atuye.
Cassien nawe yasabye ko yarekurwa akaburana ari hanze, yabwiye urukiko ko adashobora gutoroka kuko afite umuryango umucungiraho.
Dukuzumuremyi Jean Paul yavuze ko yahuguwe gutera grenade akanahabwa amafaranga ariko umutima we utifuzagautari kubikora, ndetse ngo amafaranga yahawe yayajyanye muri Business kugirango niyunguka azahite yigendera.
Yagize ati: “njya kumenyana n’abo bantu bansabye ubufasha kuri Facebook, nyuma batangira kunyinjiza muri ibyo byose, avuga ko ari mu rubyiruko ruhuriweho n’amoko yose. Bambwira ko bashaka guhungabanya umutekano w’igihugu ariko ntibagirire nabi abaturage, bambwira ko ningera i Kigali mvuye Uganda, nzahura n’umukoloneri ampe imbunda na gerenade. Ngaruka i Kigali bampa amafaranga 300,000 yari ayo gutera gerenade, ariko mu mutima wange nta byari birimo. Njyewe ni amafaranga nashakaga kwirira, nta mugambi nari mfite mubisha.Banyemereye miliyoni 3″
Dukuzumuremyi akomeza avuga ko yabwiwe n’abamuhaye grenade ko RNC iri gukorana na FDLR ngo bahirike ubutegetsi bw’u Rwanda, ariko nta bushake yari afite bwo kubibafashamo ahubwo icyo yishakiraga ari amafaranga.
Naho Niyibizi Agnès wiburaniraga nawe yavuze ko yakiriye amafaranga ayahawe na Dukuzumuremyi nta kindi, kandi ko we usibye kwegeranya amafaranga atari azi neza icyo azakoreshwa. Yavuze ko yagiye muri Congo atagiye kubonana n’abo muri FDLR nk’uko abiregwa ahubwo yagiye agiye gushaka umugabo wamuteye inda ntagire ikintu amusigira cyo kurera umwana.
Yagize ati: “Njyewe ndi umunyeshuri niga mu mwaka wa 4 muri Kaminuza ya ULK, bityo rero ndasaba ko mwandekura nkazajya nza kwitaba urukiko. Ibyaha ndegwa byose ntabwo nari mbizi.
Umugabo twabyaranye witwa Damascène niwe wabinyinjijemo, kuko muri 2011 nibwo yansize, ajya muri Kenya. Ndamubaza nti ese ubundi ubahe, ukora iki? Maze arambwira ati uzaze urebe aho mba n’icyo nkora, atuma umuntu aza kuntwara, njya muri RDC nsanga akorana na FDLR.
Ndasaba imbabazi abanyarwanda n’urukiko kuko ibyo byose nabigiyemo ntabizi.
Ku busabe bw’uwunganira Kizito bwo gutandukanya izi dosiye, Urukiko rwavuze ko uru rubanza rugomba kuburanishirizwa hamwe kuko dosiye zabo zifite ihuriro kandi ziganisha ku mugambi umwe, ndetse zikagaruka ku witwa Niyomugabo Gerard wabonanye na bose, ubu we akaba yaraburiwe irengero.
Kizito Mihigo yongeye guhabwa umwanya maze avuga ko koko yanditse ibintu bibi ku Rwanda no kuri Perezida w’ihihugu ariko adakwiye kuburanishwa nk’uwishe abantu, kandi ko atigeze ahamagarira abantu ubwicanyi kuko aho agiye hose yigisha amahoro.
Ati “Murebye ibikorwa byose nakoze mubona nanga u Rwanda? Ese amagambo mabi navuze aruta ibikorwa nakoze bishyigikira gahunda za Leta? Icyo nifuza ni uko nahabwa andi mahirwe n’umwanya wo gukosora amakosa nakoze.”
Nyuma yo kubivuganaho Urukiko rwanzuye ko umwanzuro ku ifunga n’ifungurwa ry’aba baregwa uzatangwa kuwa mbere tariki 28 Mata 2014.
Biracyaza