Igitabo cyanditswe na Espérance Mukashema : "Bishe Umumalayika, imfura yanjye Richard Sheja"

Iki gitabo gikubiyemo ubuhamya bwa Espérance Mukashema, umubyeyi wa Richard Sheja, umwana w’igitambambuga abasilikari ba FPR-Inkotanyi bishe kw’itariki ya 5/6/1994, yicaye ku bibero bya Musenyeri Innocent Gasabwoya, mu cyumba bari bateranyirijemo abihayimana ba Kiliziya Gatolika, bababeshya ngo bagiye kubakoresha inama  y’umutekano. Richard Sheja yarasiwe hamwe n’abihayimana cumi na batatu, balimo abasenyeri batatu.

Espérance Mukashema ntahwema guharanira ukuri n’ubutabera, kugeza igihe azarenganurwa, abishe umwana we bakabihanirwa mu butabera. Nyamara mu kababaro ke, Mama wa Sheja yirinze kwiheba cyangwa kuganzwa n’umujinya. Ahubwo yemeza ko abamuhekuye baramutse bemeye icyaha, bakamusaba imbabazi ku mugaragaro, ukuri kukajya ahagaragara, nawe yiteguye kubababarira, ashyize imbere ya byose ubwiyunge hagati y’abanyarwanda. Agira iti : « N’uhura n’umwana w’uwakwiciye akaza agusanga, uzamwakire, ntuzakore nkabo,  wowe uzagire impuhwe, ubutwari, n’ubumuntu. Uwo nguwo utakigira ubumuntu ahubwo uzamusabire ku Mana ».

 

Kibalizwa muli Éditions La Pagaie

Niba wifuza kukagura, andikira [email protected]

Igiciro

10 euros (+ 2€ y’iposita) mu bihugu byo ku mugabane w’i Bulayi

10 euros (+ 5€ y’iposita) ku mugabane wa Amerika n’uwa Afrika.

Guhera ku bitabo icumi (10)

Posita izishyurwa na Editions La Pagaie. Iyi ngingo irareba cyane cyane amashyirahamwe y’abanyarwanda, n’abandi bose bifuza kwifatanya bakagurira hamwe.

4 COMMENTS

  1. Espérance ndagushimira ubutwari wagize bwo kugira imbabazi n.urikundo. Imana iguhe umugisha! Kandi nibyiza ko twese tuvuga ukuri kugirango tuzashobore kubona umuti wuzuye w.ibibazo by.igihugu cyacu. Iki gitabo ndakangurira buri wese kukigura kugirango amenye ukuri kuri iriya nkuru ibabaje!!!
    Imana ikomeze ikwambike kwihangana no kunesha.

  2. Ndagushimira Mme. Esperance kubera ibitekerezo byiza ugaragaza mu biganiro binyuranye bica ku maradio Ijwi rya rubanda, itahuka etc… bijyanye n’uko abanyarwanda bakwiyunga nyabyo.

    Kuri aka gatabo kawe nagusaba ko wareba ubiryou wagahindura no mu ndimo z’amahanga mu gifaransa no mu cyongereza kugirango abanyamahanga batazi ikinyarwanda bemenye amahano Kagame n’abambari be bakoreye ziriya nzirakarengane zirimo n’umwana w’igitambambuga.

    Nkaga ngushimiye ubutwari ukomeje kugaragaza, kandi Imana igukomeze, kandi ikurinde.

  3. Ndashimira Mme. Esperance wanditse ka gatabo kitwa” Bishe Umumalaika” kubera ubutwari n’ukwihangana akomeje kugaragaza mu byago yahuye nabyo kubera umwana we wsihe n’abasirikare ba Kagame ndetse n’ubutumwa bwiza buganisha ku bwiyunge nyabwo atanga ku maradiyo atandukanye.

    Namusaba ko yareba uburyo yagahundura ndetse no mu ndimi z’amahanga mu gifaransa ndetse no mu cyongereza kugirango n’abatazi uburyo ingabp za Kagame zishe ziriya nzirakarenga i Gakurazo zirimo n’umwana w’igitambambuga bamenye ukuri nyako.

    Nkaba ngushimiye, kandi Imana igukomeze kandi ukurinde.

    Karemera

Comments are closed.