Eugène Gasana ashobora kwirukanwa nyuma yo gutuka Samantha Power!

Ambasaderi Eugène Richard Gasana

Igikomeje kuvugwa mu rwego rwa diplomasi mpuzamahanga ni agashya kakozwe n’uhagarariye u Rwanda muri ONU ubwo yifatiraga ku gahanga uhagarariye Amerika muri ONU, Samantha Power kubera ko gusa yari avuze ko Leta y’u Rwanda itubahiriza amahame ya demokarasi.

Si ibyo gusa kuko Ambasaderi Eugène Richard Gasana yanabajije abahagarariye ibihugu byabo mu nama y’umutekano y’umuryango w’abibumbye ONU aho bari bari mu 1994 igihe abanyarwanda bicwaga, ababaza n’impamvu batatabaye.

Ibyo byose Ambasaderi Gasana yabivugaga abyungikanya n’ibisingizo bigenewe Perezida Kagame ko ari we watumye ataha mu Rwanda akava mu buhunzi ndetse yanavuze ko Kagame wenyine ari we rukumbi wahagaritse Genocide. Yashoje yihanangiriza Amerika n’undi wese washaka kwivanga mu kibazo cy’u Rwanda.

Aya magambo Ambasaderi Gasana yavugiye muri ONU asa nk’uwigana shebuja (Kagame ayavugira mu Rwanda gusa) ashobora kumukoraho kuko n’ubwo Ambasaderi Gasana yizewe n’umuryango wa Kagame (niwe wita ku bana ba Kagame baba muri Amerika, bivugwa kandi ko ari nawe ugura amakariso n’ibindi bya Jeannette i New York) ibyo yavuze bishobora gushyira mu kaga ubutegetsi bwa Perezida Kagame.

Amakuru yageze kuri The Rwandan aravuga ko Perezida Kagame yarakariye cyane Ambasaderi Gasana ku buryo yamusabye gushaka Samantha Power bakigorora akamusaba imbabazi mu maguru mashya. Ibi bikaba byabaye ubwo abayobozi mu bubanyi n’amahanga muri Amerika basabaga Perezida Kagame ibisobanuro ku magambo y’Ambasaderi we muri ONU.

Hari abemeza nta kabuza ko Ambasaderi Gasana ashobora gukurwa muri ONU mu minsi ya vuba kuko ibyo yavuze byababaje bikomeye abanyamerika by’umwihariko n’abandi benshi mu bahagarariye ibihugu byabo muri ONU ku buryo Ambasaderi Gasana agumye muri uriya mwanya byabangamira bikomeye inyungu za Leta u Rwanda mu rwego rwa diplomasi muri ONU.

Ben Barugahare