Evode Uwizeyimana akamanyu k'umutsima kamugeze mu kanwa!

Bwana Evode Uwizeyimana umaze iminsi asubiye mu Rwanda avuye mu gihugu cya Canada yagizwe Visi Perezida wa Komisiyo y’u Rwanda yo kuvugurura Amategeko.

Mbere yo guhabwa uyu mwanya n’inama y’abaministre yateranye kuri uyu wa gatanu tariki ya 28 Werurwe 2014, Evode Uwizeyimana yari afite  ikiraka cya Ministre y’Ubutabera kirimo agatubutse ngo ubundi gisanzwe gikorwa n’abanyamahanga. We yivugira ko yapiganiwe akagitsindira kubera ubuhaga bwe, ngo kikaba cyagombaga kumara ameze 6 ndetse kikaba gishobora kongerwa.

Twabibutsa ko Me Evode Uwizeyimana, yafashije Bwana Faustin Twagiramungu mu kwiyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika yo mu 2003, yavuye mu Rwanda mu mwaka w’2007, nyuma yo kuba umucamanza mu nkiko z’u Rwanda, yerekeza mu gihugu cya Canada.

Me Evode Uwizeyimana yakunze kuvugira ku maradiyo nka BBC na VOA, yitabajwe nk’impuguke mu mategeko akenshi anenga cyane amwe mu mategeko n’ibyemezo byafatwaga na Leta y’u Rwanda kugeza n’aho yagereranyaga imyitwarire yayo nk’iy’amabandi. Hari n’ibindi biganiro bitandukanye ndetse n’inyandiko Me Evode yagiye asohora mu bitangazamakuru bitandukanye byaba ibyandikwa n’abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda ndetse n’ibindi bitandukanye.

Nyuma yo guhura na Nyakwigendera Aloysia Inyumba mu gihugu cya Canada byateye ubwumvikane bucye mu ishyaka RDI Rwanda Rwiza yari abereye umuyoboke ndetse we n’uwitwa Alain Patrick Ndengera barisezeramo. Bidateye kabiri amakuru arasakara ko Me Evode yageze i Kigali.

Ugutaha kwa Me Evode kwateye benshi kwibaza ku buryo n’amagambo menshi yagiye avuga yahise agarukwaho cyane, ibyo bishobora kuba byarateye Evode ubwoba agahita atumiza ikitaraganya ikiganiro n’abanyamakuru aho yabaye nk’uwisobanura cyane cyane yemeza ko amradiyo yose yamuhamagaraga yamuhembaga. Ariko cyane cyane yahise yibasira abatavuga rumwe na Leta ndetse aboneraho no gusaba imbabazi ku magambo yavuze.

Me Evode Uwizeyimana tumwifurije akazi keza ndetse tunakangurira n’abandi bavugishwa n’inzara n’inyota y’imyanya kujya bavuga ikibazo bafite aho kwikinga inyuma ya opposition ngo barashaka demokarasi.

The Rwandan

Ubwanditsi

Ubwanditsi