FDLR IRASUBIZA ABAYANDIKIYE.

BANYARWANDA, BANYARWAKAZI;

IYI NYANDIKO TWAYITEGURIYE ABATWANDIKIYE, TWIFUJE KO N’ABANDI BIBAZA IBIBAZO NK’IBYO ABA BATUBAJIJE BABONA IBISUBIZO BOSE. MUTWIHANGANIRE NTABWO TUBASHIJE KUBEREKA AMAZINA Y’ABATWANDIKIYE KUBERA IMPAMVU Z’ UMUTEKANO WABO.

IBYO TWANDIKIWE:

Muraho bavandimwe! Mbanje kubasuhuza kandi mbifuriza amahoro ya Nyagasani!

Mu by’ukuri ikinteye kubandikira, hari impamvu zitandukanye. Ndi umututsi, navukiye mu gihugu gituranyi n’u Rwanda. Mbabazwa n’ibyagiye biba mu gihugu cyacu kugeza ubu bikaba bitarigeze bihagarara. Mbabazwa cyane na Genocide yakorewe abatutsi kandi benshi muri mwe mwari abasirikare icyo gihe, abandi mushobora kuba mwaragize uruhare muri genocide y’abatutsi.

Ku rundi ruhande nkababazwa cyane na Leta ya Paul Kagame n’agatsiko ke ukuntu bishe abahutu batagira uko bangana, yaba mu gihugu ndetse no muri Congo. Ayo yose ni amaboko, ni ubuzima bw’abana b’u Rwanda bwahashiriye, kandi nta muntu muzima bikwiye kutababaza. Gusa muri uko guhonyora abanyarwanda kwa leta ya Kigali, ubu yaba umututsi cg umuhutu wese bikanze baramuhitana. Bityo ubwoba n’impungenge bikaba ari byose mu mitima y’abanyarwanda.

Ku rundi ruhande nkibaza niba urwango mwagiye mugirira umututsi rwarashize ku buryo uyu munsi muramutse mwinjiye mu Rwanda umututsi yaba atagowe! Mumbwire kandi ntimumpishe ikibari ku mutima! Nta rwango ngira mu mutima wanjye, gusa nta nubwo numva nshaka gupfa….Mwambwira niba mugifite umugambi wo kurimbura icyitwa umututsi nzavanemo akarenge ninumva muje!

Murakoze! Mugire amahoro!

——————————————————————————————————————–

IBISUBIZO

Mme mu nyandiko watwandikiye bigaragara ko utarasobanukirwa ukuri, ibyo mwumva mubwirwa n’umukuru w’igihugu Mr Paul Kagame, ibyinshi aba ababeshya. Aha ndagusobanurira neza, mbone no kuguha na information kugira ngo tugire aho twumvikana.

Genocide

Muvandimwe, umenye icyatumye ariya magorwa abaho, nta munyarwanda w’ukuri utazi ko Nyirabayazana ari Kagame, niwe wazanye gahunda yo kwica President Habyarimana, kandi bari bamaze kumvikana ko bagabana ubutegetsi mu mahoro, ahubwo kuko ari inkoramaraso ntabwo yishimiye ko abanyarwanda bahura bakishimana kandi bakagira ibyo bahindura, koko niba byari bihari, birababaje cyane kubona umuntu ku giti cye yarishakiraga ubutegetsi atitaye ku banyarwanda uyu niwe se wambwira ngo akunda abatutsi, reka da ni ubutegetsi n’ubukire yishakiraga gusa.

Aha nizeyeko nawe ufite ibimenyetso, cg niba ntabyo ufite nabiguha kuko hakozwe iperereza rihagije ryerekanye ko Paul Kagame ariwe wateje Genocide yarangiza akavuga ngo niwe wayihagaritse.

Nshimye ko uri mu Rwanda nkuko ubivuga, nkubaze ikibazo kandi unsubize, nyuma gato FPR ifashe ubutegetsi abahutu ,reka nkoreshe abahutu kuko aribyo bizwi cyane gusa hari n’abatutsi n’ubwo batari benshi, aba bose bari inzirakarengane, bishwe na FPR ndavuga mu Rwanda, aha naguha n’amazina n’aho biciwe n’ababishe abenshi turabazi, bavugako babiciye iki?

Kugirango bazimangatanye ibyaha bavugako bari bafite umujinya. None urambwira ko Kagame n’agatsiko ke ko ari nabo bari bazi iby’ umujinya bagiye kwica Habyarimana batazi inkurikizi zabyo, yewe bari babizi kuko yari aziko hazaterwa abatavuga rumwe na leta yari iriho, doreko hariho n’amashyaka menshi.

Yari azi neza ko abatutsi ni abandi batavuga rumwe na leta bahita batakwa bakicwa kuko abantu batari bagasobanukirwa ukuri, cyane ko Nyirabayazana ari umututsi ni ukuvuga ngo ubwo umututsi wese azahita ahagirira ikibazo, noneho abonereho kubwira amahanga ngo abatutsi batatswe bahite bamwihera ibyo yashakaga, ntabwo se yabigezeho?

Erega kuva cyera yarazi uburyo bwose bwo kuteranya amoko, kandi ntugirengo yarabiretse nanubu aracyakomeza. Mbere ho ntiyabyerekanaga ahubwo yabikoraga muburyo buziguye kuburyo ntawarabukwaga, ubu rero asigaye abyerura. Ntiwambera se Umugabo hashize igihe Gito ahagaze imbere y’urubyiruko arababwira ngo Abana bose babahutu basabe imbabazi abana babatutsi, kuko ari abicanyi. Ikibazo cya mbere ese ko mbona waba ujijutse wansobanurira iki kintu?

Bamwe muri ka gatsiko ke kuko bo batashakaga ko ahita abyerekana bahise bafata iyambere yo kubeshya abanyarwanda ngo ibi abivuga yabitewe ni uburwayi bwa cancel y’uruhu imutera kwihuta kuvuga no kurakara nuko baba babafunze amaso ibi ubivuze utari umuntu we wagarukira he?

Reka da azi ibyo yararimo akora reba, FPR ikimara gufata ubutegetsi yavugaga ko nta Moko mu Rwanda, ngo ibyamoko byazanywe ni abazungu ese wowe wabwiwe ni iki ko uri Umututsi? Ni abazungu se? Ese hari icyo ubona kibi cg cyagutera ikibazo kwitwa umututsi undi se we yiswe umuhutu hari ikibi kirimo?

Mbona iki nta kibazo kumenya ubwoko bwe ariko ntabigendereho cg ngo aryamire abandi abazizako badahuje ubwoko ahubwo bahuzwe n’umuco wa Kinyarwanda ushimwa hose ku isi, cg bahuzwe n’ururimi rumwe n’ubwenegihugu bw’ubunyarwanda. Ikindi Kagame ko ariwe wabwiye abanyarwanda ko nta moko, ibi yabwiye urubyiruko yabikuye he? Koko niba nta bwoko bwari murwanda.

Dore impamvu zabimuteye

1. Baramubwiye ngo natange uburenganzira u Rwanda rwumvikane munzira ikwiriye na FDLR’ doreko nibyo batuvuga ibyinshi ari ukubeshya, cyane ko abagize urugaga ari impunzi zamuhunze bakiri bato batazi n’ubwo bwicanyi bwabaye mu rwanda, yumvishe atyo ati reka nkwereke mpere Mu Rwanda n’abo bana bose bitwe abicanyi noneho mu rwanda nibifata n’abari hanze bizaba bibafashe.

Ngaho nawe ndebera koko, icyaha yashatse kugifata nk’icyaha cy’inkomoko aha harimo kwibeshya kuko icyaha cy’iyobokamana gitandukanye n’icyaha Politiki bigaragara ko aha rwose yiyibagije amategeko mpuza mahanga kimwe n’iby’amategeko arengera ikiremwa muntu ibi ku bantu basanzwe ntawagushyiraho icyaha nk’iki ngo gifate keretse nawe uri injiji nubwo utamenya ibyo yarashatse gukora.

2. Ikindi nubwo yari ateranije ubwoko mu nzira itaziguye kuko yabivuze mu kanwa ke adakoresheje za nzira navuze hejuru. Aha rero yagirango yumvishe abatutsi ko abahutu bose ari abicanyi kugirango atere abatutsi umujinya <byabindi yamenyereye> abahe n’uburenganzira bwo gukomeza kwica abahutu bitwa abanyabyaha, Genocide ikomeze ikindi aha yagirango arebe ko abatutsi bakongera komwongerera ingufu bakitanga kubera, kugira wa mujinya noneho yababwira ati, dore ye muze tujye I congo kwica za mpunzi z’abahutu, na ba bandi batangiye kumenya ukuri akaba abafunze amaso nuko bakaza bose ngo bagiye kwica abahutu, ba bandi b’abicanyi.

Mbese ibi yabikoreraga ko yashakaga abandi bana bamufasha intambara yo muri congo kuko yabonaga yamuteye icenga. Abandi nabo ngo tugende kubamara batazi ikihishe mu bwenge bwe:

– kubanga

– kubakoresha kumwibira amabuye y’agaciro

– gushaka gukomeza ubutegetsi bw’igitugu agakomeza gushaka protection kugirango abo yita abahutu batamwinjirana. None iyo ntambara yashoje yarayitsinze? None iyo batsinzwe, bagapfa bakanafatwa, ninde uhomba, abana b’abanyarwanda barahashirira batazi ibyo bazira. Uretse nibyo mubwire izo ntore ze nibatava mubyo babeshywa byanze bikunze bazabona inkurikizi. Bazafatwa n’ibyaha bazahanwa n’ubucamanza.

Ubwo rero reka tuburire urubyiruko rwirinde kwivanga mu mahano y’umugome ateza akajagari mu bana b’abanywanda. Namwe nimwihe urugero ingero ni nyinshi reka mbe nguhaye urwa, Bosco Ntaganda, arihe? None rero ibyo wumva ngo Abasilikale bacu abenshi bakoze genocide ndakubwiza ukuri ko ibi ari propagande kuko no mu basilikale bacu harimo abatutsi kandi n’ubu bamwe turacyari kumwe.

Ntabwo duhakana ko mu rwanda hatabaye ubwicanyi, ahubwo nagirango utandukanye ubwicanyi bwakozwe mu rwanda muri 1994 n’izina ryurugaga.

– FDLR yashinzwe mu mwaka 2000 ni ukuvuga ngo mu mategeko ntaho urugaga ruhuriye n’ibyabaye mu mwaka1994.

– Uvuze ngo abagize urugaga baricanye kandi mu by’ukuri kugirango icyaha kemezwe nuko hagomba kuboneka ibi by’ingenzi:

A. Ni ikihe cyaha cyakozwe? N’uwagikorewe, aha ndavuga ijambo bita victime

B. Igihe cyakorewe n’aho cyakorewe

C. Abagabo b’ukuri bo kubihamya, cg se bimwe mu bikoresho byakoreshejwe gukora icyo cyaha

D. Hakabaho n’iperereza rihamye, rikurikirana koko niba ibi byose aribyo, aha niho hakorwa n’ubundi buhanga bw’ iterambere bwitwa DNA. Noneho ibi byose bibonetse uwagikoze agafatwa ubucamanza nibwo bwemeza ko umuntu abaye umunyacyaha. Mu gihe ibi bitarakorwa uwo muntu ukekwa aba akiri UMWERE. None waba uzi neza umuntu uri mu rugaga ibi byafashe hanyuma ukamushinja ko ari umunyacyaha? Ibyo bita “this person is Guilty .”

Ahubwo dore uko Kagame n’agatsiko ke babigenje ubucamanza bwose babushyize mu maboko ye kuburyo hari n’abanyarwanda abacamanza batirirwa bakurikirana kuko Kagame we yamaze kubakatira nta cyaha kibariho, ese wambwira niba yarize ubucamanza?

Ngo GACACA, ubundi gacaca si ubucamanza, ahubwo n’aho abavandimwe bahurira bakaganira niba hari uwahemukiye undi, bagasabana imbabazi, bakisangirira akagwa cg agasururu kimwe n’agatobe cg agashera, aha ntabwo hakurura urwango cg ngo habe igifungo ahubwo n’aho kwiyunga mu tubazo dusanzwe. None gacaca niyo yabaye ubucamanza bukuru, bagakatira abantu mu buryo budahuye n’amategeko.

Ahubwo mwitonde kuko amategeko agenga ubucamanza barayishe ababikoze bazahanwa n‘ubucamanza buzaba bukora mu bwisanzure.

Ku mwanzuro w’abanyabyaha:

Igihe igihugu cyacu kizagira amahoro ubucamanza bukajya mu buryo hakaboneka ko hari umuntu wakoze amahano haba mu basilikare cg muba Civile, hatitawe ho ko ari umututsi cg umuhutu, ibyo navuze hejuru byose bigakurikizwa. Uwo azahanwa n’ubucamanza. Naho ibyo kwica abatutsi ngo twatashye ibi ntibishoboka dukunda kuvuga ngo negatif. Atari ibyo Kagame yirirwa abeshya, n’ubu koko abo uvuga baba bapfa, ariko ndakubwiza ukuri abo batutsi uvuga niyo bahunze kagame bakaduhungiraho turabakira rwose naguha urugero kuva kera uzabaze.

Example : Gen. Masunzu, ubu utegeka ingabo zose za Congo muri sud kivu, ahunga avuye mu Rwanda, yakiriwe nande, yatabawe naba nde, ubu se ntariho. Abacunguzi b’urugaga iyo uje ubasanga ubahungiramo baragutabara, bakagukiza. Dore uwo Kagame arababeshya mugerageze, ntimukemere ibinyoma.

UKO TUBONA HAGATI Y’ABATUTSI N’ABAHUTU HATABAYEHO KUBATERANYA.

Ntarwango hagati y’abatutsi n’abahutu ahubwo Kagame ni agatsiko ke baba bashaka gukomeza ya mafuti yabo, nibo babiba urwango mu banyarwanda bitwaje ubwoko aha naguha urugero: Niba koko bangana birashoboka ko umwana w’umututsikazi yava iwabo mu rwanda akajya imahanga agasanga umuhungu w’umuhutu cg Umuhungu w’umututsi akava i Rwanda akajya imahanga gushakana n’umukobwa w’umuhutukazi, bakibanira akaramata? Ibi se urabihakana ko bitaba ho? Twe turabazi nina benshi cyane.

Ikindi iyo uwo mututsi avuye mu Rwanda agasohoka akajya mu kindi gihugu iyo yumvishe umuntu uvuga ikinyarwanda ahita yishima akamuhobera akamubaza ati muraho neza ntabwo amubaza ngo ese uri umututsi cg umuhutu ahubwo ashimishwa no kumubona ari umunyarwanda nyuma ugasanga ariwe ubaye inshuti ye.

Uzabaze, twumvise n’uwitwa Dr Rudasingwa, kandi arabyemera ko ari umututsi, abivuga ngo abo twitaga abanzi bacu aha aba avuga Abahutu nibo twibanira ati” hari aho nagiye baransetsa bati muzane Dumu ye…bagahita bose baseka kuko yarazi icyo ashatse kuvuga bagahoberana bakisekera bagasangira bagahuza neza “. Kandi ntiwibagirwe ko hari abatutsi benshi barokotse intambara yo muri 1994 bahishwe n’abahutu.

Ubwo se urambwira ko hatabaye ho kubeshywa, abanyarwanda bo ntibabona ukuri? Ahubwo wowe nkuko wagerageje ukatwandikira nuko wari ufite ishyaka ushaka kumenya ukuri, gerageza usobanurire n’undi wumva afite izo confusion kandi niba ushaka ukumva ko uri umunyarwanda ushaka amahoro na Demokarasi no kubohoza igihugu cyacu, Ngwino dufatanye, kugira ngo duhindure ibyagoranye mu gihugu cyacu cy’u Rwanda.

Ngaho uzagerageze, kandi umurage w’urukundo turawufite, Imana Ikurinde ni abo muri kumwe bose n’abanyarwanda twese.

Bikorewe Masisi kuwa 17/11/2013

Colonel Wilson IRATEGEKA

Executive Secretary

Telephone: +24 381 145 2213

Email: [email protected] indi [email protected]