FDLR iremeza ko yatewe n'ingabo za Congo

La Forge Fils Bazeye, umuvugizi wa FDLR

(Photo: umuvugizi wa FDLR, La Forge Fils Bazeye)

Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, General de Brigade Leon Richard Kasonga, yabwiye BBC ko ejo bagabye ibitero ku birindiro bine by’inyeshyamba za FDLR.

General Kasonga avuga ko bashoboye gufata ibirindo bya FDLR byari biri ahitwa Mulenge, Nyundwe, Kanyovu na Lulingwe hasanzwe hari ibirindiro bikuru by’izo nyeshyamba.

Uyu muvugizi wa FARDC aravuga ko bashoboye kwica abasirikare ba FDLR batatu, bafata babiri hamwe n’abavandimwe babo batatu.

General Kasonga kandi avuga ko bashoboye gufata intwaro nini zirimo izo mu bwoko bwa PKM n’amasasu yazo hamwe n’intwaro nto.

Umuvugizi wa FDLR, La Forge Fils Bazeye ariko we avuga ko ibyo bitero koko byabaye ariko ko babuze abagore gusa nubwo atavuze umubare wabo.

Source: BBC Gahuza Miryango