Gicumbi: Umunyeshuri yashimuswe agiye ku ishuri

Ukwezi kugiye gushira umunyeshuri wigaga mu rwunge rw’amashuri rwa APAPEB ruherereye mu karere ka Gicumbi witwa Kayiranga Venuste wari utuye mu mudugudu wa Rwasama, mu kagari ka Gacurabwenge, mu murenge wa Byumba aburiwe irengero ubwo yabuze agiye ku ishuri.

Nk’uko bivugwa n’umuturage wiboneye uyu musore agenda, avuga ko byari ku itariki ya 27 Gicurasi 2016 mu gihe cya saa moya za mu gitondo, ubwo ngo uyu musore yari avuye mu rugo agiye kwiga.

Uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 20 y’amavuko wigaga mu mwaka wa gatandatu mu ishami ry’ubwubatsi, ngo yatwawe n’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Double Cabine atabashije kumenya neza plaque zayo. Uyu muturage avuga ko ngo abari bari muri iyo modoka ngo bamutwaye bamusaba ko yajya kubereka aho gare ya Gicumbi iherereye.

Yagize ati:”Byari ku ya 27 z’ukwa gatanu nka saa moya za mu gitondo, imodoka ya Toyota yaraje iparika mu muhanda mu gihe uwo mwana yari ari kuzamuka munsi y’umuhanda, umugabo umwe ayisigaramo undi mugabo arasohoka atangira kwitembereza asoma agatabo.”

Yakomeje agira ati “Mu gihe uwo mwana yazamukaga munsi y’umuhanda, ageze kuri iyo modoka, uri mu modoka acira mugenzi we isiri amumwereka, numva basa nk’aho bari kumuyoboza ahantu, numva ababwira ngo muragenda uyu muhanda, muzamuke, nimugera ku rusengero rw’abapene, gare iri inyuma yarwo. Umwana ahita agaruka kugira ngo yongere azamuke yigire ku ishuri barongera baramuhamagara icara mu modoka uwari hanze nawe ahita ajya mu modoka arafunga imodoka ihita igenda sinamenye neza plaque zayo kuko gusa zari RAB 540 ariko inyuguti y’inyuma sinabashije kuyibona neza”.

Inkuru irambuye>>