Rwanda: Aho bukera ngo Perezida Kagame arandikwa muri Bibiliya!

Nyuma yo gusohora indirimbo isingiza ibikorwa bya Perezida Kagame, umuhanzi Uwiringiyimana Theo aravuga ko kubwe byagakwiye no kwandikwa muri Bibiriya ngo kuko hari abanditswemo arusha kuba indashyikirwa.

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Uwiringiyimana Theogene uzwi ku izina rya Bosebabireba, yasohoye indirimbo ivuga ibikorwa by’indashyikirwa bya Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame.

Avuga ko ajya kwandika iyi ndirimbo yise “Umunyabwenge”, yabitewe n’ibyo abona ndetse anumva haba mu Rwanda ndetse no hanze aho aba yagiye ku mpamvu z’ubuhanzi bwe cyane cyane.

Yongeraho ko kuba asanzwe afasha abantu mu gusana imitima binyuze mu ndirimbo zihimbaza Imana, akwiye no kuririmba n’ibindi byiza bitari mu muri Bibiliya.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Makuruki.rw Theo Bosebabireba yadutangarije ko abona ibikorwa bya Perezida Kagame byakanditswe muri Bibiriya, iyo iza kuba icyandikwa.

Yagize ati “Iyo Bibiriya iza kuba icyandikwa, hari kwandikwamo n’ibindi bintu bigenda biboneka n’abandi bantu bagenda baba intwari cyangwa bagenda baba abantu b’abagabo […] yaboneka mu bantu bakoze ibintu bigaragara kuko mbona handitsemo n’abantu batakoze ibikomeye nk’ibyo mbona akora ariko bigaterwa n’igihe umuntu yabikozemo”.

Inkuru irambuye>>