Gisenyi:Bashobora kuzinukwa ibirayi kubera igiciro gihanitse

Ikilo cy’ibirayi mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu kigeze ku mafaranga ari hagati ya 280 na 300 Frw.Abaturage baravuga ko biteye impungenge ndetse ngo bishobora no gutuma babivaho, atari uko babyanze, ahubwo kubera ko bihenze.

Mwangange Jeanne utuye mu murenge wa Gisenyi yagize ati “Ubu ngubu kurya ibirayi bisigaye bimeze nko kurya inyama kuko ni imbonekarimwe,ibaze kuba n’abacuruzi bo hasi basigaye batinya kubirangura umuturage w’ubushobozi buke we urumva byagenda gute?

Akomeza agira ati “Igiciro kigeze ku mafaranga 300 kandi biracyazamuka kuko nta musaruro witezwe vuba ngo dutabarwe, bamwe mu bo duhuje ikibazo bafashe umwanzuro wo kuva ku birayi.”

Inkuru irambuye>>>