Iryavuzwe riratashye Ambasaderi Eugene Richard Gasana yahamagawe i Kigali

Mu itangazo ry’inama y’abaministre yo ku tariki ya 10 Kanama 2016, yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame havuzwemo ko Inama y’Abaminisitiri yahagaritse mu nshingano ze (re-called) Ambasaderi Gasana Richard Eugène.

Aya makuru akaba yari atarashyirwa hanze ariko umwe mu basomyi ba The Rwandan yari yabwiye umwe mu banyamakuru bacu ko Ambasaderi Gasana yahamagawe i Kigali ariko ngo akaba afite ubwoba bwo gutaha mu Rwanda ahubwo ngo akaba afite gahunda yo kujya kwibera mu gihugu cy’u Budage yigeze guturamo imyaka myinshi.

Bivugwa ko Ambasaderi Gasana yagombaga gutaha tariki ya 21 Nyakanga 2016 ariko atinya gutaha yitwaje kwivuza avuga ko arwaye igifu.

Ese Ambasaderi Gasana aratinya iki mu Rwanda?

Umwe mu basesengura ibibera mu butegetsi bw’i Kigali yabwiye The Rwandan ko hari impamvu 2 z’ingenzi zishobora gutuma Ambasaderi Gasana adataha mu Rwanda:

Iya mbere y’ibanze ni amakuru yavuzwe ko Ambasaderi Gasana ashobora kuba yarabyaranye n’umugore wa Perezida Kagame ari we Yohanita Nyiramongi umwana w’umuhungu wa gatatu witwa Ian Cyigenza Kagame, bikavugwa ko muri iyi minsi Perezida Kagame yakoresheje ibizamini bya ADN/DNA. ibyo ngo bikaba bishobora gutera ubwoba Ambasaderi Gasana.

Icya kabiri ni uko bivugwa ko Ambasaderi Gasana nk’umuntu wacungaga imitungo ya Perezida Kagame yaba yarakuyemo aye ubu Perezida Kagame akaba yarabimenye bityo bikamuvuramo kwirukanwa dore ko n’umwana wa Perezida Kagame w’umuhererezi wari umwe mubo Ambasaderi Gasana yitagaho nawe yarangije mu mashuri yisumbuye mu minsi mike ishize.

Nabibutsa ko mu minsi ishize ambasaderi Gasana yatinyutse kwifatira ku gahanga uhagarariye Amerika muri ONU, Samantha Power ubwo yari akomoje ku kibazo cya demokarasi mu Rwanda.

Marc Matabaro