Icyari kigambiriwe cyari ukunyumvisha: Cyuma Hassan

Umunyamakuru Niyonsenga Dieudonné avuga ko afite “akanyamuneza kenshi” ko yaraye asohotse muri gereza ya Mageragere i Kigali nyuma yo gufungwa amezi 11 akagirwa umwere, asanga icyari kigambiriwe kwari ukumwumvisha.

Mu kiganiro na BBC, Bwana Niyonsenga w’imyaka 31, uzwi kandi ku izina rya Cyuma Hassan, yagize ati:

“Babikoze nkana bashaka kunjyana muri gereza ngo bambabaze”.

Ariko avuga ko kuri we “nta kintu gishobora guhinduka na gitoya” mu buryo akoramo umwuga we. Ati: “Ngomba gukora umwuga nize, atari uko [umuntu] kanaka abishaka. Nzakomeza gukorera abaturage”. 

Avuga ko agiye kubanza gufata igihe cy’iminsi cyo kwisuzumisha kwa muganga, ubundi agakomeza akazi ke. 

Mbere yuko ku itariki ya 15/4/2020 afatwa n’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) agafungwa, yakoraga ibiganiro kuri televiziyo ISHEMA TV yo ku rubuga rwa YouTube, akavuga ku bibazo bidakunze kuvugwaho abaturage bahura nabyo.

Niyonsenga – wunganirwaga n’umunyamategeko Gatera Gashabana – avuga ko umucamanza yasanze ari umwere ku byaha byose yaregwaga.

Birimo nko gukoza isoni abayobozi b’igihugu no gusagarira abashinzwe imirimo rusange y’igihugu, gukubita no gukomeretsa ku bushake no gutambamira ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo yategetswe. 

U Rwanda rwakoze ibikorwa bitandukanye ruvuga ko bigamije guteza imbere itangazamakuru, birimo nk’ibigo byo guhugura abanyamakuru, gushyiraho amategeko agenga uyu mwuga n’amategeko yo gutanga amakuru ku banyamakuru. 

Ariko haracyavugwa ibibazo byo kubangamira ubwisanzure muri uwo mwuga, gusa leta ivuga ko itabangamira ubwo bwisanzure.

Mu kwezi kwa mbere, Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda Johnston Busingye yabwiye inama y’umuryango w’abibumbye izwi nka ‘Universal Periodic Review’ (UPR) ko mu burenganzira bwubahirijwe mu Rwanda harimo ubwo gutanga ibitekerezo.

Niyonsenga asaba inzego z’umutekano “kureka abanyamakuru bakisanzura”. Ati: “Ntabwo abanyamakuru bose twakora mu murongo umwe wo gushima”.