U RWANDA RURASHYASHYANIRA KWAKIRA INAMA YA CHOGM MU BURYO BW’IMBONANKUBONE. BIRACYARI AMAYOBERA !

Umunyamabanga mukuru w'umuryango wa Commonwealth, Patricia Scotland, abonana na Perezida Kagame kuri uyu wa 11 Werurwe 2021

Yanditswe na Albert Mushabizi

Muri iki gihe isi yugarijwe n’icyorezo cya Covid 19; amanama mu buryo bw’imbonankubone asigaye ari imbonekarimwe. U Rwanda rwitezweho kwakira inama ya CHOGM (Inama y’abakuru b’ibihugu b’ishyirahamwe ry’ibihugu byahoze bikoronijwe n’u Bwongereza / Commonwealth Heads of Government Meeting) mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka; inama yakabaye yarabaye umwaka ushize, maze iki cyorezo kikayitambika. Gusa iyo witegerezanyije ubushishozi uko iki cyorezo cyagize ingaruka ku rujya n’uruza, by’umwihariko hagati y’u Bwongereza n’ibihugu bizitabira iyi nama; usanga iby’iyi nama bikiri amayobera !

Umwanditsi akaba n’umushakashatsi w’umunyarwanda David HIMBARA, nawe ntiyabuze kubitangarira, mu nyandiko yasohoye kuwa 12 Werurwe 2021 igira iti : “Rwanda is ready to host a face-to-face Commonwealth Meeting. But the UK has banned travel from Rwanda and 12 other Commonwealth countries. What is going on?” Ugenekereje mu Kinyarwanda bikaba bisobanuye :”U Rwanda rwiteguye kwakira inama ya Commonwealth mu buryo bw’imbonankubone. Nyamara u Bwongereza bwashyize mu kato abagenzi baturuka mu Rwanda n’ibindi bihugu 12 byo muri Commonwealth. Ni iki kiriho ?” Iyi nyandiko nawe wayisomera ku mushumi ukurikira : https://medium.com/@david.himbara_27884/rwanda-is-ready-to-host-a-face-to-face-commonwealth-meeting-fef974b3163d 

David HIMBARA akomeza avuga ko u Rwanda rurimo rushyashyana, rukora iyo bwabaga ngo iyi nama ntizabe mu buryo bw’ikoranabuhanga, buri wese wayitabiriye yibereye iwe mu rugo. Ni muri urwo rwego, mu nkingo 9000 za covid 19 zatanzwe kuwa 10 Werurwe 2021; hitawe cyane ku bakozi b’amahoteli ahiga ayandi muri Kigali. Yibutsa ko ibihugu 13 byo muri Commonwealth ubariyemo n’u Rwanda; byashyizwe ku rutonde rw’akato ku bagenzi babiturutsemo cyangwa se babinyuzemo mu gihe cy’iminsi 10, n’igihugu cy’u Bwongereza. Akaba atiyumvisha uko abaserukira u Bwongereza, bazamara icyumweru cyose; mu nama ibera mu gihugu cyashyizwe mu kato n’icyo gihugu ubwacyo!

Ni iki cyihishe inyuma y’u Rwanda gukora iyo bwabaga ngo iyi nama izabe imbonankubone ?

Muri iki gihe u Rwanda rumaze iminsi rujagaraye muri dipolomasi; bivuye ku myitwarire idahwitse mu ruhando mpuzamahanga, aho rumaze iminsi rwiyamwa n’imiryango mpuzamahanga ndetse n’ibihugu. Iyi nama rero izaba amahirwe yo gukora iyo bwabaga mu kwibonekeza no gukeneka isura isura nziza, muri wa muco Leta ya Kigali isanganywe wo kugura no kubeshya ku isura nyakuri y’igihugu. Kwakira aba bashyitsi i Kigali, ni ukwinjiza ifaranga ritubutse ku mirimo yose izagenda kuri iyi nama : nk’amacumbi, icyumba cy’inama, amafunguro, imyidagaduro y’abashyitsi, ingendo mu mujyi… Hari n’abashyitsi bazahareherezwa mu gushora imari mu mishinga y’ubucuruzi n’imirimo mu gihugu.

Iyi nama kandi ni n’ishema ku gihugu cy’u Rwanda kinjiye vuba mu muryango wa Commonwealth, nk’igihugu kitakoronijwe n’ubwongereza, ubudasa busangiwe n’igihugu cya Mozambike.

Inama ya Commonwealth imbonankubone i Kigali nk’inyungu z’umurengera kuri Prezida KAGAME n’ishyaka rya FPR/RPF n’igihombo karundura ku baturarwanda basanzwe.

Abaturage basanzwe b’u Rwanda nk’igihugu iyo ubagereranije na Prezida wa Repubulika n’ishyaka rye rya FPR/RPF; bifite ishusho ry’uko abaturage basanzwe ari abakiliya ba sosiyete/kampani yitwa FPR/RPF n’umushoramari nyir’isosiyete ariwe Prezida KAGAME. Ibi bishingiye ko amasoko manini kandi makuru y’imirimo n’ubucuruzi yihariwe n’ikigo cy’ubucuruzi karundura Crystal Ventures cya FPR/RPF; gihuriwemo n’amasosiyete yo mu ngeri zitandukanye z’ubucuruzi n’imirimo bikomatanya ingeri zitandukanye z’ubukungu igihugu gishingiyeho. Izo ngeri zitandukanye ni nk’imirimo ya leta nko gukora imihanda, ubwubatsi, ubwikorezi, inganda zitunganya umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, gushora no gutumiza ibicuruzwa mu mahanga, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, amabanki, ubwishingizi, inyubako (estate), amasoko y’ubuhanga n’inyigo (consultance), ubukerarugendo n’amahoteli…

Ni koko hari amafaranga menshi igihugu cy’u Bwongereza gishora mu manama nk’aya, kandi n’abashyitsi bakaza bizigamiye mu buryo buha icyashara amahoteli n’ubukerarugendo. Ariko iyo ugiye kureba abihariye mu buryo ndakumirwa ibigo bihabwa amasoko mu bizakenerwa mu gihe cy’inama, ukareba ba nyir’amahoteli azacumbikwamo agakorerwamo n’inama; mu buryo bw’umuco wo kunyunyuza abaturage buzwi cyane kuri FPR/RPF n’umukuru wayo, uzasanga izo nyungu zose zizashirira muri rya tsinda ry’abantu bake cyane, bigererayo mu ishyaka riyoboye igihugu. N’aho ayo masoko abashije kujya hanze y’iryo tsinda, ugasanga ni kuri bashoramari b’abanyamahanga bihariye umujyi wirukanwemo ba kavukire. Cyangwa se guhabwa isoko utari muri rirya tsinda rito, bikagusaba kwituga no kwemera kuzatanga amaturo y’ubwasisi buremereye ku nyungu uzakura muri iryo soko.

Abaturage bo bazatsikamirwa n’ingamba z’isukura ry’umujyi; bategekwe nko kuvugurura amarangi y’inyubako bafite ku mabarabara azanyurwamo n’abashyitsi no kuyatambagizaho imitako. Ibyo bizaza bibashyiraho ishoramali ritari rigeganyijwe, kandi ridafite ikindi ryunguye, muri iki gihe ubukungu bugenda nabi kubera icyorezo cya covid 19 kikibuhungabanije. Hariho n’abazahagarikirwa imirimo yabatungaga buri munsi, muri kwa kwibonekeza k’umurengera, u Rwanda rugurisha isura ishashagirana rutigirira. Iyi mirimo izaba nko gufunga igihe kinini ibice by’imihanda imwe n’imwe ku binyabiziga, kugira ngo imihanda mito idakwiranye n’urujya n’uruza rw’ibinyabiziga yisanzure. Bazafunga imirimo y’ubushabitsi bumwe na bumwe bugaragaza ubuzima buciriritse bw’abatuye umujyi wa Kigali. Ntibazareka no kubangamira abanyamaguru, bababuza guca amayira amwe n’amwe; aho abashyitsi bashobora kubaca iryera, bakishushanyiriza ubuzima nyabwo bw’umuturage usanzwe.