Ihambwa rya Nayinzira ryongeye gushimangira imiterere ya Leta ya FPR

Kimwe n’abandi bose bakoranye na Leta ya FPR bakaza kunaniranwa nayo, Nyakwigendera Jean Népomucène Nayinzira yashyinguwe n’inshuti n’abavandimwe gusa, nta muyobozi wa Leta yabayemo umuyobozi wahakandagiye kugeza no ku babohoje ishyaka rye PDC yishingiye amashyaka agitangira gukora muri za 1991.

Biteye kwibaza iyo ngeso yo kudatabara no kubuza abashaka gutabara aho ubuyobozi bwa FPR buyikura kuko si ubwa mbere.

Mu gihe hamaze kugaragara amakuru y’ikiganiro Nyakwigendera Nayinzira yagiranye na Radio Ijwi rya Amerika aho yahanuraga Leta ya FPR ntacyo asize inyuma bishobora kuba byarateye benshi ubwoba cyangwa bakabuterwa ku buryo nta n’umunyamakuru w’ikinyamakuru cyandikirwa mu Rwanda wongeye kwandika ku rupfu rwa Nyakwigendera Nayinzira nyuma yaho.

Mu minsi yashize hari umuntu wavuze ngo Leta ya Kagame iyo yakwanze ntiwahinga n’urusenda ngo rwere (uretse ko uwo muntu ubu yaje gutaha i Kigali agahabwa umwanya ariko ibyo yavugaga ni ukuri kwambaye ubusa) Nyakwigendera Nayinzira niwe fondateur w’ishyaka PDC, yabaye ministiri w’ubukerarugendo n’ibidukikije, aba n’umudepute, yayoboye na commission y’ubumwe n’ubwiyunge ndetse aniyamamariza kuba Perezida wa Repubulika (Pierre Damien Habumuremyi na Chysologue Karangwa bamugenera ijwi rimwe nk’uko bari babisabwe i bukuru) mu muhango wo kumushyingura nta ntumwa ya Leta yari ihari ndetse no muri uwo muhango birinze kuvuga amateka ye usibye umuhungu we wavuze ko se yari umukiristo, abari muri uwo muhango wabonaga basa nk’abafite ubwoba batinyaga uwabafata amafoto.

Umwe mu bari baziranye na Nyakwigendera akoresheje urubuga rwa Facebook yagize ati: “Ntituzamwibagirwa ubwo yabaga acuraga piono ahimbaza Imana muri Christus i Remera. Yakundaga misa ya mu gitondo. Kandi azi ibyabereye muri stade Amahoro i Remera aho inzirakaregane zatikiriye zishwe n’ingabo za FPR nyuma y’iraswa ry’indege ya Perezida Habyalimana. Yari umusaza rero wari kuzafasha abanyarwanda muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyuge.”

Ubwanditsi

The Rwandan

Email: [email protected]