Yanditswe na Nkurunziza Gad
Abajijwe n’umunyamakuru Ali ALDAFIRI wa Al Jazeera icyo atekereza ku bashinja u Rwanda kudaha urubuga no kutihanganira abatavuga rumwe n’ubuyobozi bazwi nka opozisiyo, Kagame yihanukiriye avuga ko ibyo ari ibinyoma. Ati ‘Opozisiyo irahari’.
Ibi yabivugiye mu kiganiro cy’iminota ibarirwa muri 20 mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo Perezida Kagame yaganiraga n’Umunyamakuru Ali ALDAFIRI wa Al Jazeera ku ngingo zitandukanye.
Ali ALDAFIRI yamubajije ati “Utekereza iki ku bashinja u Rwanda kudaha urubuga no kutihanganira abatavuga rumwe n’ubuyobozi bazwi nka opozisiyo?”
Mu kumusubiza Kagame yihanukiriye ati “Opozisiyo irahari! Opozisiyo isobanuye abantu bafite imyumvire itandukanye ku bijyanye n’imiyoborere, ibiri kuba mu gihugu. Nubwo baba bafite imitekerereze ya politiki itandukanye bahuriza ku kintu kimwe, ari cyo imibereho myiza y’abaturage n’ituze ry’igihugu. Ntekereza ko kuri icyo badashobora kunyuranya.”
Yakomeje ati “Sintekereza ko hari uzaza wiyita uwo muri Opozisiyo wumvikana nk’ushaka kunyuranya n’ibyubatswe atekereza ko ashaka gukuraho aba ngo ahungabanye igihugu. Mu yandi magambo, ibyo ni ibintu bishobora kumvikanwaho.”
Ikinyoma cyambaye ubusa
Baca umugani mu Kinyarwanda ngo ‘Utagera ubwami abeshywa byinshi’ ku bazi neza ukuri kw’ibibera mu ruhando rwa politike mu Rwanda sinzi ko hari uwanyurwa n’igisubizo Kagame yahaye uyu munyamakuru.
Mu myaka isaga 25 FPR imaze ku butegetsi nta opozisiyo yabaye mu Rwanda yewe ukurikije uko ikibuga cya politiki gihagaze kugeza ntawabura kuvuga ko ibintu bikomeje uko bimeze ubu nta n’izigera ihaba igihe cyose ubuyobozi bukiri mu maboko ya FPR.
Ingero ni nyinshi cyane zigaragaza ko opozisiyo ivugwa ko iri mu Rwanda ari iya baringa, gusa ikitwa ko gihari ni abiyita ko bari muri opozisiyo nyamara ugasanga bakorera mu kwaha kw’ishyaka riri ku butegetsi.
Gutotezwa, gufungwa, kwicwa no kuburirwa irengero ku bari muri opozisiyo nyirizina
Ingero ni nyinshi z’abanyarwanda b’ingeri zitandukanye bagiye bashaka kuzana opozisiyo ku butegetsi bwa Kagame bakabizira.
Reka duhere kuri Madamu Ingabire Victoire. Uyu mubyeyi yaje mu Rwanda mu 2010 yari afite gahunda yo kwandikisha ishyaka rya FDU Inkingi no kwiyamamaza mu matora ya perezida yabaye mu 2010 ariko ntibyakunda.
Yaje gufungwa ashinjwa ibyaha birimo gupfobya jenoside yo mu Rwanda no kubiba amacakubiri, yari yakatiwe imyaka 15 ariko mu 2018 ararekurwa ku mbabazi za perezida amaze gufungwa imyaka 8.
Usesenguye neza ibyaha Ingabire yaregwaga, usanga ari ibyaha bimwe bikunze kuregwa uwo ariwe wese witwa ko ari muri opozisiyo mu Rwanda.
Kizito Mihigo
Mu 2015, Kizito Mihigo yakatiwe gufungwa imyaka 10 ashinjwa ibyaha birimo kugerageza kugirira nabi perezida Paul Kagame no kwangisha rubanda ubutegetsi.
Mu kwezi kwa cyenda 2018 yararekuwe ku mbabazi z’umukuru w’igihugu. Tariki 17 Gashyantare 2020, Kizito Mihigo w’imyaka 38 wari ufungiye kuri Sitasiyo ya Polisi i Remera byavuzwe ko yiyahuye.
Abakurikiraniye hafi iby’itabwa muri yombi ry’uyu muhanzi kugeza ubwo polisi yatangarije ko yiyahuye bemeza ko yazize ibitekerezo bye dore ko hari ibyo yari yaratangiye kunenga ku miyoborere y’uRwanda, abinyujije mu buhanzi ‘Indirimbo’ bitishimiwe n’abutegetsi bwa Kigali.
Urutonde ni rurerure twavuga n’abandi barimo Déo Mushayidi wakatiwe gufungwa burundu, twavuga n’abaturage basanzwe barimo Karasira Aimable, Idamange Yvonne Iryamugwiza, Rashid Hakuzimana, bazize ibitekerezo byabo, abanyamakuru Niyodusenga Dieudonne (Cyuma) na Nyir’Umubavu TV, Nsengimana Théoneste, aba bose hamwe n’abandi tutarondoye kubera ibitekerezo byabo no kugira ibyo batunga urutoki birimo akarengane n’imiyoborere mibi y’ubutegetsi bwa Kagame bari kuborera mu munyururu.
Ni gute Kagame atinyuka akavuga ko mu Rwanda hari opozisiyo kandi abatavuga rumwe nawe bose, utishwe, utaburiwe irengero, ahimbirwa ibyaha bituma ajyanywa mu munyururu?