Ikipe ya Ngwino urebe y'i Buruseli mu gushakira Agaciro amayero ku mbaraga!

Guta agaciro birakomeje ,nyuma ya Boston kuri uyu wa gatandatu taliki ya 29/09 hari hatahiwe ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi mu kubunza agaseke mu banyarwanda bahatuye ndetse n’incuti z’u Rwanda (barazigira se ?)hagamijwe gusabiriza ngo babone ayo bashyira muri cya Kigega cya FPR cyiswe AGACIRO iyaba bari bazi aho” chiffre d’affaire” cyangwa umutungo imaze kwigwizaho aho umaze kugera

Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi izwi ku kabyiniriro ka Rwanda B ndetse leta ya Kigali ikaba iyifata nk’intara ya gatanu muzigize u Rwanda muri gahunda yo gucurika no gusahura abahatuye . Mu gipindi intore zari zimazemo iminsi dore ko n’amanama yakozwe mw’ibanga nyuma y’isomo rya Boston usanga inama zabo zisa zose kuko usanga bategeye abantu cyane cyane urubyiruko kuri gahunda z’imyidagaduro kugira ngo bakunde bagwize umubare w’abantu dore ko abakuze bitakibikozwa na gato.

Nyuma y’aho Perezida Paul Kagame yihenuriye kuri Ministre w’ububanyi n’amahanga w’igihugu cy’u Bubiligi ubwo bari mu nama i New York ubwo undi yafataga ijambo, Kagame mu kinyabupfura gike yisanganiwe akikubita agasohoka yitwaje ngo gahunda yihutirwa, aha umuntu yakwibaza icyari cyamuzinduye kitari inama, byababaje ababiligi muri rusange. N’abitabiriye urya munsi baje baseta ibirenge bafite ikintu cy’ubwoba.

Mu butumwa bugufi intore zagumyaga kohereza zifatanyije n’abagaragu bazo bo muri “NGWINO UREBE” bwagira buti :

“RAPPEL!!AGACIRO DAY L’Ambassade du Rwanda a le plaisir de vous inviter aux festivités de lancement du Fond de Développement AGACIRO ! ce sam 29/09 de 15h à 20h:Garden Party à l ‘Ambarwanda avec spectacle surprise, dégustations, défilé de mode… Ensuite les invités seront accueillis au symbio sport Center pour un After Party jusqu’à l’aube avec un livre de ZION’YOUTH, FOFO, MUYANGO, HERVE T. De GAULLE.. et plein d’autre artistes, un buffet rwandais (15 eur) une soirée dansante avec DJ FLOR, DJ CLEMS et DJ VIKINGS: au Symbio sport Center, av.Jean Dubruck, 120(metro belgica ) ENTREE GRATUITE DE 22:00 à l’aube SOYEZ NOMBREUX! contact : +32488291004, +32483424740”

Muri iryo sabiriza babonye batagejeje ku yo ibukuru babasabye bashyiraho n’uburyo bwa “Domiciliation bancaire” abantu bakazajya bishyura buhoro buhoro bya buri kwezi . Ambasade ntako itagize ngo icengere kuko ikipe ya come and see (Ngwino urebe) niyo yari ibishyushyemo n’ubwo bagumyaga babaryanira inzara.

Aho Alphonse alias Kenyege yigishaga iby’agaciro(ese umuntu atanga icyo atagira ?)

Abandi bagerageje kuyashyira mu manyarwanda kugira ngo atubuke abo ni nka ba Maurice RWAMBONERA dore ko n’ubundi bayahawe mu manyarwanda bari i Kigali (ubwo batangiranga gahunda ya come and see) ariko ababikurikiranira hafi bemeza ko Maurice mwene Rwambonera aba agenzwa na twinshi, leta ya Kigali yamubeshye ko imwemeye nawe ayibeshya ko abyemeye kugira ngo yikorere publicité y’akabali ke yirire n’aya Ngwino urebe. Na ba MABENGA ntako batagize ngo bigaragaze dore ko ariwe wari wigize trésorier(umubitsi mukuru) ku ngufu ndetse no kugeza ku munsi wa none amanama yo kubunza uduseke arakomeje.

Undi wagumye gutangaza abantu ndetse bamuvuga no matamatama ni umwishywa wa Nyakwigendera Antoine NYETERA ariwe Maurice mwene MUDERI benshi baramwibuka wakoraga muri BNR, aho yagaragaye atwaye na buji mw’ishyingurwa ry’umusaza Nyetera utarahwemye kugaragaza akarengane ndetse n’inzangano leta ya Kigali iteza mu banyarwanda , kubona Maurice aza gushyira mu kigega cya FPR byateye benshi urujijo.

Aha Camarade yari yahuje urugwiro na Ibingira muri Ngwino urebe

Camarade GAKWAYA we, amakuru atugeraho n’uko atigeze yitabira uriya munsi kuko ayo bamuhaye muri Ngwino urebe yaba yarayamaze rugikubita andi ayatangamo caution igihe yafungurwaga uretse ko bitanamubujije no kuguza, ubu ngo ku buryo nta ligne afite, muri ino minsi ngo rwaba rukinga batanu!

Frank Mugisha
Matonge