Imirwano hagati ya FARDC na M23 yaguyemo abasirikare basaga 900!

Igikorwa kiswe opération «Pomme-Orange », cyakozwe n’ingabo za Congo (FARDC) cyo guhashya umutwe wa M23 ngo cyageze ku ntego zacyo! Ibi byatangajwe kuri iki cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo 2013 na  général Bauma Ambamba, uyoboye akarere ka 8 ka gisirikare k’ingabo za Congo akaba ari we wari ukuriye iki gikorwa. Nk’uko abitangaza ngo inyeshyamba 715 zo mu mutwe wa M23, abasirikare ba Congo 201 n’abasirikare ba ONU bakomoka muri Tanzaniya 3 basize ubuzima muri iyo mirwano!

Mu kiganiro n’abanyamakuru i Kanyarucinya mu birometero 10 mu majyaruguru ya Goma, général Bauma yatanze imibare ikurikira:

Gen Jean Lucien Bahuma Ambamba

«Ku ruhande rw’ingabo za Congo, FARDC, abapfuye: 201 na 680 bakomeretse. Ku ruhande rw’umwanzi, 715 bahasize ubuzima, abo ni abo twashoboye kubara imirambo yabo yasigaye aho twarwaniye, abafashwe ni 543 barimo abanyarwanda 72 n’abagande 28.»

Mu bapfuye kandi harimo abasirikare 3 ba ONU bakomokaga mu gihugu cya Tanzaniya barwanaga ku ruhande rw’ingabo za Congo bari mu mutwe udasanzwe w’ingabo za ONU (brigade d’intervention des Nations unies).

Nk’uko général Bauma akomeza abivuga ngo mbere yo guhungira mu Rwanda na Uganda, bamwe mu basirikare ba M23 babanje gusenya bimwe mu bikoresho bya gisirikare ibindi babisiga aho ngaho. Ngo igikorwa kiswe «Pomme-Orange » ngo cyari giteganijwe kumara iminsi 30 ariko ngo cyamaze iminsi iri munsi ni ukuvuga guhera ku ya 25 Ukwakira kugeza ku ya 10 Ugushyingo 2013 ni muri icyo gihe umutwe wa M23 watsinzwe bidasubirwaho.

Kuri Général Bauma, ibyagombaga kugerwaho muri icyo gikorwa byagezweho kuko inyeshyamba za M23 zirukanywe mu duce zari zimaze umwaka urenga zigaruriye.

Intsinzi y’ingabo za Congo kuri M23 yatumye kandi ubu imitwe nyinshi y’abarwanyi bashyira intwaro hasi abenshi bishyira mu maboko y’ingabo za Congo cyangwa za ONU ngo n’abandi batangiye ibiganiro na Leta ya Congo ku buryo bashyira intwaro hasi. Ikibazo gisigaye gusa ni uko MONUSCO irimo kwinubira ko abashyira intwaro hasi ari benshi cyane ku buryo ngo itari yiteguye uburyo bwo kubafasha gusubira mu buzima busanzwe n’aho baba bategerereje ko bishyirwa mu bikorwa bashobora gucumbikirwa no guhabwa ibibatunga!

Ubwanditsi

The Rwandan