Imyitozo yahawe intore mu Bubiligi iteye benshi inkeke

Nyuma y’inama yabereye mu Bubiligi iyobowe n’umukuru wa DMI Colonel Franco RUTAGENGWA, imbere y’intore zo mu gihugu cy’ububiligi tariki ya 06/12/2014 azishishikariza kwitabira imyitozo ya gisilikare yateguwe nyuma y’inama y’umushyikirano yo mu kwa cumi na kabili ku mwaka urangiye. Iyo myitozo ikaba ariyo kwitoza uko barinda abantu bibikomerezwa ndetse n’umukuru w’igihugu. Iyi myitozo kandi igamije guhabwa ubumenyi bwa ngombwa mu guhungabanya umutekano w’impunzi cyangwa abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Iki cyemezo cyo gutoza intore kikaba cyarafashwe kubera ko amafaranga bishyuraga kubaherekeza bakanarinda umutekano w’umukuru w’igihugu Paul KAGAME mu ngendo ze za buri gihe yari menshi cyane kandi hari n’ibihugu nk’Ububiligi byafashe icyemezo cyo guhagarika imfashanyo igera kuri miliyoni 40 z’amayero yari yaragenewe u Rwanda, ndetse n’andi makuru akaba avuga ko n’igihugu cy’Ubudage bidatinze kizafata icyemezo nk’icyo kuko u Rwanda hari amasezerano ya ngombwa rutubahirije nk’ubwisanzure bw’itangazamakuru, n’ubw’amashyaka ya politike tutibagiwe n’ihonyorwa ry’uburenganzira bw’ikiremwa muntu…

Ni muri urwo rwego rero Intore zirimo gusoza imyitozo yo kurinda umukuru w’igihugu cyane cyane izahoze mu gisikare n’abandi ; abo twashoboye kumenya bakurikirana iyo myitozo:

–          Claude UWAGITERA (aka MAFENE)

–          Louis Marie MURAHONEZA “Lewis” (aka KIGURUBE)

–          Claude MUVUMYI (aka KAJISHO)

–          Aimé Désiré (aka MOPAO)

–          Gustave MUKUNDE

–          Aimable NDAYAMBAJE

–          Aloys HABUMUREMYI

–          Gérémy (aka ASUMANI)

–          Claude BIRASA

–          Gaston tutamenye irindi zina rye ariko akaba abarizwa mu Bubiligi aho akora akazi ka sécurité

Izi akaba ari zimwe mu ntore zaturutse mu Bubiligi twashoboye kumenya ariko abatozwa bose baturuka mu bihugu byose by’iburayi ndetse na Amerika kugirango Paul KAGAME naramuka azindukiye I Burayi cyangwa muri Amerika izo ntore zizajye zimurindira umutekano. Mu nshingano bafite na none ni uko mu gihe Kagame yaba avanyweho bitunguranye bahitana abanya plitiki bo hanze bazaba barabwiwe ngo kugira ngo hataboneka umusimbura bityo ngo habe akaduruvayo.

Indi nshingano y’intore cyane mu Bubiligi ni ugucengera urubyiruko rwo muri opposition mu rubyiruko rwegerwa cyane hari uwitwa Pacifique ISHIMWE na madamu we Mariam UWIZEYIMANA. Kuko aba ari inshuti cyane na Bwana Jean Marie MICOMBERO, Robert HIGIRO bahigwa bukware na leta ya Paul KAGAME.

Uyu Robert we akaba azizwa amajwi yafashe aganira na Jacques NZIZA muri gahunda yo guhitana nyakwigendera Colonel Patrick KAREGEYA na Gen KAYUMBA NYAMWASA.

Urundi rubyiruko rwegerwa n’intore twabashize kumenya kubera ko ruvuga leta ya Kigali nabi ni uru rukurikira: Medard REBERO, Bernard MANZI, Jean Bernard MANIRAGABA,  Aline GASHAGAZA uyu ngo akaba yarashatse gukoreshwa mu kuroga bwana Jean Marie  MICOMBERO, abandi ni Jimmy Gerard MUTAGANDA, Richard NIYONSABA hakekwa ko intore ziherutse gutwika imodoka ye mu mujyi wa Charleroi mu Bubiligi.

Andi makuru atugeraho yemeza ko umunyapolitiki Saleh KARURANGA ari mu mabanga y’intorekazi ndetse ngo aherutswe kubonanwa n’intorekazi yitwa Yvette ifite akabare muri matonge I Buruseli kitwa Boule Bleu, mu gitaramo cya Marshall DEGAULE cyari cyateguwe n’intore muri uku kwezi kwa cumi na kabili gushize I Buruseli, uyu mugabo KARURANGA Saleh Kigali ikaba ishaka ku mwiyegereza ngo kubera ubushuti yaba afitanye n’umuryango wa KABUGA Félicien ndetse no mu kwezi kwa cumu na kumwe umwaka ushize akaba yaregewe na investigateur wa TPIR witwa SANOGO Moussa (OTP Tracking Team Investigator).

Leta yu Rwanda ikaba iri munzira yo kwohereza abakozi babili Jean Bosco na Gustave bo gukora muri ambassade y’u Rwanda mu Bubiligi umwe akazasimbura Joseph UWAMUNGU ngo mu mirimo imwe bazaba bashinzwe harimo kwigarurira urubyiruko rwo muri opposition abanze bagaterwa ubwoba no guhitana abanyapolitike bamwe bateye inkeke ubutegetsi bwa Kigali.

Agapfa kaburiwe n’impongo kandi umwana wumva y’umvira mu rusaku.

Freeman RUTANA