Indi nzira y’ubusamo yo gutsemba imfungwa mu Rwanda: Coronavirus

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Mu minsi ishize mu Rwanda hakozwe itekinika ryo kugabanya abagororwa n’imfungwa hifashishijwe indwara y’iseru, hicwa benshi bayitirirwa, none ubu haravugwa icyorezo cya Covid-19 nk’intwaro nshya yo kubatsemba.

Mu buryo butigeze busobanuka na gato, inda y’iseru isanzwe ahanini ifata abana, yateye uri Gererza zo mu Rwanda ikava muri Gereza ya Nyarugenge igasimbukira mu ya Karubanda mu Majyepfo, bugacya yageze i Nsinda mu Burasirazuba bw’igihugu, ikaba itarabukiye i Nyakiliba muri Gereza ya Rubavu, mu kanya nk’ako guhumbya ikaba ibarizwa muri Gereza ya Muhanga mu Majyepfo, n’ahandi tutarondoye.

Iyi ndwara y’iseru  yamaze imyaka ibiri (2018 na 2019) mu ma gereza acumbikiye imfungwa nyinshi mu Rwanda, benshi barakindagurwa byitirirwa ko bishwe n’iseru, ubundi hashyirwaho urukingo rwayo mu magereza yose yo mu Rwanda (ku mpamvu yiswe izo kurinda abasigaye), nyamara bikaba byarahaye urwaho Leta gutera urw’ingusho bamwe na bamwe ngo ruzabice gahoro gahoro, kabone n’iyo bafungurwa ntibazarame.

Mu mpera za Gashyantare 2019, Leta yatangije gahunda y’agahato yo gukingira abagororwa indwara y’iseru.

Abagororwa bo muri Gereza ya Karubanda i Butare bakimenya iby’uyu mugambi mubisha wari wihishe inyuma y’indwara y’iseru mu magereza, barigaragambije banga kuyikingirwa bakanavuga ko nta seru barwaye, hahita haraswamo batanu, abandi bacisha make.

Aya magereza yagiye ashyirwa mu kato ntasurwe, hagamijwe ko imiryango yabo itamenya ukuri kw’ibiyaberemo cyangwa ngo imenye uko bahatiwe, bagakubitwa, bakanaburabuzwa kubwo kwanga kubeshyerwa ko barwaye iseru. Iyi ndwara y’iseru ntiyigezwe ivugwa ahandi mu Rwanda muri iyo myaka ibiri 2018-2019, uretse mu ma gereza gusa, n’ubwo hatigeze hasobanurwa impamvu ari zo zonyine yibasiye kandi zitanaturanye.

Benshi mu bicwaga ni ababaga bararangije ibihano byabo ariko Leta idashaka ko bafunguwra bagataha, ababaga bamaze igihe bafunzwe batagira dosiye, ababaga barakatiwe ibihano binyuranye mu nkiko, ariko Leta yo ikaba izi neza ko yabakatiye urwo gupfa n’ubwo yitwa ko yakuyeho icyo gihano, bikanakorwa kandi mu rwego rwo kugabanya ubucucike bw’imfungwa mu Rwanda, hadatanzwe za mbabazi Kagame ajya anyuzamo agatanga azinze umunya.

Indwara igezweho ni Coronavirus

Kuva uwaka wa 2020 watangira, nta na hamwe u Rwanda rwigeze rwongera kuvuga ikibazo cy’indwara y’iseru mu bagororwa. Kuri uyu wa 29/06/2020 Abanyarwanda bakubiswe n’inkuba bumvise ko ku munsi umwe habolnetse abarwayi ba Coronavirus 101 n’umubare wose w’abo yafashe ukaba umaze kurenga 1000 mu Rwanda. 

Ministeri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko abarwayi benshi  ari 78 basanzwe muri Gereza ya Ngoma. 

Nubwo hataramenyekana niba Leta y’u Rwanda yongeye gusubukura gahunda yo kurimarima imfungwa hitwaje indwara iyo ari yo yose, ntawabura kubona ko yaba ari inzira nshya babinyujijemo, noneho mu buryo batazigera banabazwaho n’amahanga, nko guhonyora uburenganzira bwa muntu, hafatiwe ku kuba Coronavirus ari icyorezo ku Isi yose.

Uyu mubare munini w’abanduye ingunga imwe, kandi  mu buryo butunguranye, wateye benshi kwibaza ibibazo binyuranye bigaragaza impungenge no kudashira amakenga ikibyihishe inyuma.

  • Abagororwa 78 bagiye kwandura Coronavirus Leta itarabimenya, ireba he?
  • Abaganga basanzwe mu bitaro kuki babonye ibimenyetso bidasanzwe ku bantu barenze mirongo akabiceceka?
  • Ese hagiye handura umuntu umwe yanduza benshi, cyangwa banduye ari igihiriri?
  • Ese niba harwaye 78 batangajwe uyu munsi, abataratangazwa bo bangana iki?
  • Mbere yo gutangaza abarwaye 78 mu bagororwa bo muri Gereza imwe, abapfuye bazize Covid19 bo bngana iki?
  • Ese abo izajya guhitana bizajya bitangazwa ko ari yo bazize, cyangwa bizahishwa?
  • Ese abazajya batangazwa ko ari abagororwa bishwe na Covid19, ni iki kizaba gihamya ko ari yo mu by’ukuri bazize aho kuba urw’ingusho?
  • Ko Covid19 itari indwara yirema ahantu ahubwo ihererekanywa, abayanduye bwa mbere bayikuye kuri nde?
  • Ese Coronavirus nayo izimuka iva muri gereza ijya mu yindi nk’uko byagenze ku ndwara y’iseru yimukaga mu buryo bw’amayobera?