Inkuru irambuye ku mugore wiciwe muri Gare Nyabugogo!

Mu murwa mukuru w’u Rwanda, Kigali, umugore yakubiswe, arinda ashiramo umwuka muri gare ya Nyabugogo. Ibyo byabaye ku manywa yo kuri uyu wa gatandatu, mu gihe abantu benshi bari buzuye muri ako gace k’umujyi.

Intandaro, nk’uko bamwe mu babyiboneye n’amaso babitangarije Ijwi ry’Amerika, bakeka ko abagabo bashinzwe irondo ry’isuku bagerageje kwambura uwo mugore ibicuruzwa bye, byarimo amazi, imitobe ndetse n’amasogisi. Iyicwa ry’uyu mugore ryayobeye abaturage bibazaga ukuntu umuntu yakwicwa, mu gihe ashakisha uko yakwitunga ntawe asagariye.

Polisi ndetse n’abasirikari bahise batabara, kandi bajyana n’uwo murambo. Bamwe mu babikurikriye hafi bavuze ko polisi yahise ita muri yombi abantu babiri bakekwaho uruhare mu rupfu rw’uyu mugore. N’ubwo bitemejwe n’ababifitiye uburenganzira, hari abavuze ko uwishwe, Theodosie Uwamahoro, yari atuye mu Gatsata.

Ingingo yo kuzunguza/gucuruza mu kajagari itunze abatari bake mu mujyi wa Kigali. Ariko reta y’u Rwanda ntiyemera ubu bucuruzi kandi ku buca byarananiranye.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika mu Rwanda Eric Bagiruwubusa ni we wakurikiranye iyi nkuru