Intambara yacu ni ukurinda abaturage si ukurinda imisozi: FDLR

Nyuma y’ibikorwa bya gisirikare byatangiwe n’ingabo za Congo ngo byo kwambura intwaro FDLR, ubu uko bimeze ku rugamba ni nk’aho ingabo za FARDC zisa nk’iziri mu gihirahiro kuko abenshi mu basirikare ba Congo ntabwo bumva impamvu bagomba gutera FDLR ndetse n’uwo barwana ntibamubona ahubwo bahagera yagiye kera bamara gutwika inkambi bakagenda abo birukanye bakagaruka muri za nkambi n’ubundi!

Ahabaye imirwano honyine n’ubwo ingabo za Congo zateraga ibirindiro bya Gen OMEGA wa FDLR mu duce twa Tongo na Rutare aho imirwano yamaze iminsi igera kuri itatu iyo mirwano ikaba yaratumye hahunga abaturage benshi kubera uburyo yari ikaze. Amakuru atangwa n’abayobozi ba FDLR avuga ko nta gahunda yo kurwanya FARDC bafite ahubwo icyabayeho ari ukwitabara n’ubwo hari abasirikare ba FARDC n’abaturage babatwaje ibikoresho bahasize ubuzima abandi bagakomereka.

Ibi bitero by’ingabo za Congo byatumye hongera kubura imirwano hagati y’imitwe y’abarwanyi bandi b’abakongomani aho Mai mai Nyatura igizwe n’abahutu b’abakongomani yarwanaga na Mai mai Shetani y’abakongomani b’abanande.

Ubu uko bimeze imiryango mpuzamahanga ndetse na MONUSCO byatangiye kugira impungenge kubera ko ingabo za Congo zirimo gukoresha intwaro ziremereye zitwika ingambi z’impunzi ndetse n’ishyamba izo mpunzi ziba zahungiyemo.

Ahandi abaturage bahunga ni mu gace ka Rusayo habereye imirwano hagati ya FARDC na FDLR, abaturage bahunga cyane cyane abasore bavuga ko batinya kuko ingabo za FARDC zibikoreza ibikoresho bya gisirikare babijyana aho urugamba rubera muri Pariki ya Virunga ndetse hakaba hari abaturage bamaze gupfa abandi barakomereka batwaje ingabo za Congo ibikoresho.

Mu kiganiro umwe mu bayobozi ba FDLR yagiranye na The Rwandan yadutangarije ko koko hari intambara ariko ngo bo icyo bagamije ni ukurinda abaturage si ukurinda imisozi iriho ubusa ngo iyo FARDC irashe barahava yagenda bakahagaruka. Ariko muri rusange ngo nta bantu ba FDLR barimo kugwa muri iki gikorwa cya FARDC.

Uretse gutwika inkambi zirimo ubusa nk’ibyakozwe ahitwa i Kirama n’ahahoze ibirindiro bya Gen OMEGA ubu ingabo za Congo zisa nk’izafashe ikiruhuko ngo zisuganye noneho zirebe uko zatera ibirindiro bikuru bya FDLR.

Ku bijyanye n’aberekanywe na Leta ya Congo ko bafatiwe ku rugamba nta n’umwe wigeze ufatirwa ku rugamba ahubwo Leta ya Congo mbere yo gutangira intambara yabanje gufata ibyemezo byo kutavugana na FDLR no kudasoma ubutumwa byayo, yakoze imikwabo mbere yo gutangira ibikorwa bya gisirikare, maze rimwe na rimwe igafata abaFDLR barimo bigendera cyangwa baremye amasoko batari bamenye ko gahunda zahindutse uretse ko ari bake cyane ugereranije n’imibare itangwa na Leta ya Congo abandi aba ari abasivire b’abanyarwanda cyangwa abanyekongo bavuga ikinyarwanda.

Ku bijyanye ngo n’aba major babiri ba FDLR bafashwe, umuyobozi wa FDLR twavuganye yadutangarije ko umumajor wafashwe ari umwe undi akaba ari Sergeant-Major aho kuba Major. Uyu akaba yarafashe bamuhamagaye mu mubonano n’abayobozi ba Congo dore ko yari ashinzwe ibijyanye no guhuza ibikorwa n’imiryango mpuzamahanga ifasha (agent de Liaison).

Uko bigaragara iki gikorwa cya FARDC gifite intumbero ya Propaganda kurusha kwambura intwaro no kurimbura FDLR kuko n’ubundi abakurikiranira hafi ibibera muri Congo bemeza ko umuti w’ikibazo cya FDLR uri mu mishyikirano.

Ari ku ruhande rwa Leta ya Congo ari no ku ruhande rwa MONUSCO uko bigaragara ntawe ifite ubushake bwo kumaraho FDLR kuko uretse igitutu gishyirwaho na Leta y’u Rwanda n’abayishyigikiye mu nzego za ONU zo hejuru naho ubundi abari muri Congo bo ntacyo bapfa na FDLR byaba ari abo muri Leta ya Congo, byaba abo muri MONUSCO, byaba ibihugu byo mu karere ikibazo bakibona ahandi ni ukuvuga Leta y’i Kigali yanga gushyikirana na FDLR.

The Rwandan

08.03.2015

[email protected]