Itabwa muri yombi ry’Intwarane za Yezu na Mariya si wo muti w’ibibazo u Rwanda rufite.

(Photo:Padiri Murenzi ari kumwe n’umwana utavuga.)

Mu gusoza ukwezi kwa Kamena Perezida Kagame yatanze itegeko ku Bahutu bose ryo gusaba imbabazi z’ibyaha kabone n’ubwo baba batarabigizemo uruhare, Rucagu abisamira hejuru Habumuremyi abyita kwibohora ingoyi y’ipfunwe… Intwarane za Yezu na Mariya ku cyumweru gishize zo zashyiriye ubutumwa Paul Kagame ngo natisubiraho azatuma amaraso menshi y’Abanyarwanda ameneka.

Ubusanzwe intumwa ikora akazi ko gutanga ubutumwa yahawe bityo uretse abantu b’abagome, intumwa ntiyagombye kugirirwa nabi. Ahubwo yagombye guhabwa ubundi butumwa ishyira uwayitumye kuko umurimo wayo aba ari ukuba intermediaire hagati y’ uwatanze ubutumwa n’uwo bugenewe. Kuba intumwa yaba ivuga ukuri cyangwa se ibeshya si ikibazo cy’uhabwa ubutumwa. Yego nanone niba ubutumwa buvuga buti “runaka yantumye ngo umpe amafaranga 10,000 mushyire” aha uwagenewe ubutumwa yagombye kwitonda kugira ngo amenye aho ukuri guherereye. Ariko n’iyo utashaka guha agaciro ubutumwa intumwa urayireka igasubirayo ngo ivuge uko byagenze.

Ikibazo cyabayeho ni uko uwagenewe ubutumwa butigeze bunamugeraho. Abamurinda ntibatumye ubutumwa butambuka, Polisi nayo ihuruduka nk’iya Gatera icakira intumwa ishyira mu kagozi. Ku bumvise ubusobanuro commissaire wa Polisi yatanze, we yashinje intumwa ko zakoze imyigaragambyo itemewe ngo kuko aho basengera ari ho bagombaga kuba bari. Ibi bikagaragara ko uyu mugabo ashobora kuba atumva icyari kizinduye Intwarane: Zari zijyanye ubutumwa ntizari zigiye mu Kiliziya.

Commissaire wa polisi akaba mu by’ukuri yatubeshye nkana. None se niba bakurikiranweho gukora imyigaragambyo itemewe n’amategeko abafashwe kandi batarigeze bahakandagiza ikirenge bo barazira iki? Nabo bari mu myigaragambyo? Urugero ni Padiri Eugene Murenzi wafashwe ngo ni uko nawe azi iby’iryo tsinda. Padiri Eugene ntiyigeze ahakana ko nawe ari Intwarane, ariko se kuba intwarane nicyo cyaha? Cyangwa icyaha ni ukujyana ubutumwa, dore ko byo byatekinitswe bigahinduka gukora imyigaragambyo itemewe? Uko wakwita icyaha kose padiri Eugene ararengana ntaho ahuriye nacyo. Keretse niba bafite akuma kareba imipango iri mu mitima(twakwita mipangometre) kakaba kagaragaje ko Padiri nawe yari araye azashyikiriza Paul kagame ubu butumwa.

Iri tsinda ryitwa Intwarane risanzwe ngo rizwi kuko ryigeze no kubonana na Arkiyepiskopi wa Kigali ari kumwe n’abapadiri bakorera mu mujyi wa Kigali cyakora akaba yararisabye ko impano zaryo zajyanwa mu nzego zisanzwe za Kiliziya arizo Umuryango remezo na paruwasi zikoreramo. Ikindi Abaturage bazi Intwarane nabo bemeza ko zitaripfana, ngo ndetse no gufungwa ntizibikangwa kuko uwazitumye afite imfunguzo zifunga n’izifungura. Abafunga murabe mwumva!

Ikindi cyongeye gutangaza muri iki kibazo ni uburyo Musenyeri Simaradge yacyitwayemo. Reka tubanze twibutse ko mu kwezi gushize( Kamena 2013)ubwo Simaragde yitabazwaga n’Abakirisitu ngo abafashe kuvugira amasengesho abantu bishwe na FPR yahise avuga ko atavanga iyobokamana na politiki. Ngo gusabira abo FPR yishe ni politiki. Ubu noneho ku byerekeye umupadiri wafunzwe muri kiriya kibazo cy’Intwarane, Simaradge Mbonyintege( bamwe bahimbye Mbuzintege) yagize ati “abakoze ibyaha bagomba kubihanirwa” kandi nyamara azi neza ko Padiri Eugene atari mu mubare w’abagiye ku rugo rwa Paul Kagame.

Ubutumwa abantu badashaka kumva ni ubuhe?

Mbere gatoya y’uko FPR itera u Rwanda, hateye Abahanuzi bagahanura ko babona u Rwanda rugiye gucura imiborogo. Yewe Bikira Mariya nawe yabonekeye abana I Kibeho asaba abantu kwihana kugira ngo bakumire ibyago byari bigiye kugwira u Rwanda. Uwitwa Magayane yahanuriye Habyarimana arabifungirwa. Ubuhanuzi bwabo bwaje gusohora turumirwa. Zimwe mu mpunzi mu gihugu cya Congo zagenderaga ku buhanuzi bwa Magayane cyane. Akantu kose kabaga zageragezaga kugahuza n’ibyo Magayane yavuze. N’ubu hari byinshi Magayane yavuze bamwe bakeka ko bizatinda bigasohora harimo iyicwa ry’uwo yise Rwabujindiri ngo rurya ntiruhage ngo rigakurikirwa n’amaraso menshi azameneka! Nyuma ya Magayane hari abandi baje kumenyekana  harimo n’umusirikare w’umu sergent witwa Nsabagasani, hari n’abandi benshi.

Mu byumweru nko mu byumweru  bibiri bishize hari umwana w’umunyeshuri wafatiwe muri Gisenyi arafungwa ngo yatanze ubuhanuzi buteye ubwoba. Uyu mwana na we nta bwoba yagize bwo gutanga ubutumwa yemeza ko yahawe na Yezu Kristu. Mu butumwa bwe nawe yavugaga ko intambara igiye gutangira kandi ko amaraso menshi azameneka. Aho iyo Ntambara si iyi iri kuvuza ubuhuha hafi ya Goma ? None akurikiwe n’Intwarane za Yezu na Mariya.

Ikibazo gikomeye kiri ahakuki aba bose bagenda bagaruka ku butumwa busa kandi buteye ubwoba?

Ubundi umugambi w’ubuhanuzi si ugukura abantu umutima ahubwo ni ukubahwitura ngo bikubite agashyi maze ikibi gikumirwe. Perezida Kagame aherutse kuvuga ati “ushobora kwanga kubwirwa ariko nyamara ntushobora kwanga kubona”! Niba rero aho kureka ngo abo ubutumwa bugenewe babubone bubatere kwikubita agashyi, mfite ubwoba ko iyi polisi ariyo izatuma ibyo biteye ubwoba bibaho. Ndasoza nibaza niba Paul Kagame we atamenye iby’iyi nkuru? Ese ko tuzi ko ari umurwanyi warwanye intambara nyinshi akazitsinda yaba yagize ubwoba bwo guhamagaza Intwarane ngo nibura mbere y’uko zifungwa abanze yumve ubutumwa zari zimuzaniye? Icyo nkundira igihe ni uko gitanga ibisubizo ku bibazo bitajyaga bibonerwa ibisubizo ku buryo bworoshye.

Chaste Gahunde

Source:Le prophète

1 COMMENT

  1. nabashuhuje mwese…

    Erega ntanstinzi Kagame afite! abenshi barabyerestwe, abandi barabibonye kubera kwemera amateka yokubaho kwamuntu, abandi barabyunva mumitima yabo bakicececyera!abasigaye inyuma ya kagame bategereje umunsi wanyuma wabo murugwiro nahandi banyanyagiye mugihugu nohanze yacyo! Nange ubwange, kubera ibikorwa bya kinyamanswa nagendaga mbona abari mubuyobozi bwa fpr bagenda bakorera abanyarwanda batandukanye, nasanze ibikorwa byabo aribyigihe gitoya atari bikorwa bishobora kuramba……nawe se urihanukiriye mugahugu nkurwanda ruvuye muri genocide, uti gewe kagame kagendere muri UNTI-MISSILE AIR-CRAFT!!!! ubukunguzi burenze ubu nubuhe koko!!!!!!!

Comments are closed.