Itangazo: Ishingwa rya komite y'ubumwe n'ubwiyunge

Taliki ya 23 Gashyantare 2013

Mu kinyejana gishize, amateka y’U Rwanda yakunze kurangwa  n’umwiryane n’intambara za kirimbuzi. Abanyarwanda basubiranyemo, bahekura abavandimwe.

Inkomoko y’ayo mahano ni irari ry’ubutegetsi, ni ubutegetsi bubi bugendera kw’iterabwoba, kw’ivanguramoko n’uturere, bugakoresha akarengane, igitugu no kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu no guhindura Abanyarwanda ingaruzwamuheto.

Joseph Matata

Abanyarwanda muli rusange ntibahabwa ubwinyagambure ngo batange ibitekerezo byubaka, ahubwo barafungwa, bakicwa, abandi bakameneshwa mu gihugu cyabo bagahinduka impunzi.

Ubwicanyi bwarenze inkombe  mu ntambara yo muli 1990 kugeza muli 1994, aho abarasanaga batatiye igihango cy’u Rwanda, bakoshya abatoni babo kwica abo badahuje ubwoko, akarere cyangwa ibitekerezo bya politiki. Iryo shyano ryarakomeje kugera n’aho byarenze imipaka y’igihugu, maze abayobozi b’u Rwanda batangira gukurikirana impunzi  mu bihugu zahungiyemo bagamije kuzica no kuzigirira nabi. Ibintu bitigeze bibaho mu mateka y’U Rwanda.

Kubera izo mpamvu zose, twe abashyize umukono kuli ili tangazo, dufatanyije na bagenzi bacu duhuje umugambi, twashinze Komite yo gukusanya, kwiga no gutanga ibitekerezo ku bibazo birebana n’Ubumwe, Amahoro  n’Ubwiyunge mu Rwanda.

JMV Ndagijimana

Komite  y’ubwiyunge ni urwego rwigenga, rudakorera mu kwaha kwa Leta. Ifashwa n’abajyanama n’abahuza b’inararibonye, bakunda U Rwanda n’Abanyarwanda nta vangura, kandi bazwiho kuvugisha ukuri no gukoresha ubutabera.

Umwe mu bahuza bakuru bemeye gushyigikira inshingano y’ubwiyunge ni Nyakubahwa Umwami Kigeli V Ndahindurwa.

Komite y’Ubwiyunge iboneyeho kumushimira by’umwihariko no gushimira abandi banyarwanda b’inararibonye bahise bitabira uyu mushinga bakemera kutubera abahuza cyangwa abajyanama.

Amashyaka ya politiki, amashyirahamwe yigenga, abantu ku giti cyabo batugiriye icyizere, nabo  tubashimiye tubikuye ku mutima.

Komite y’Ubwiyunge iraritse Abanyarwanda bose bakunda amahoro n’ubumwe, b’intera zose, b’amoko yose n’uturere twose, aho batuye hose, haba mu Rwanda cyangwa mu mahanga, kugira ngo bashyigikire kandi bitabirire uyu mushinga ugamije kubafasha gusasa inzobe, kubabarirana, kwiyunga no gusabana, maze bakarangamira kubaka U Rwanda rushya rugendera ku buyobozi buhumuriza kandi burengera buri munyarwanda, muli demokrasi, mu mahoro, mu bumwe no mu majyambere.

Mw’izina rya Komite y’Ubwiyunge

Ndagijimana Jean-Marie Vianney

Matata Joseph

Sisi Evariste

 

7 COMMENTS

  1. Nibuka Ambassadeur JMV Ndagijimana aduha ibyangombwa i Paris muri za 1989/90. Bukeye aza kugerekwaho Col. Ntahobari (attaché Militaire) na JMV Muhuri (attaché de Presse). Mbese ba Elkia Mbokolo na ba Prof. Kagabo wa Sebangagari, … kwa Muhigirwa Mutara-Ruyenzi mujya mubonana? Ubwanditsi bw’iyi site nimudushyirero iriya Vidéo y’umuhango w’Irahizwa ry’uyu munsi. Kandi mukore “Analysis” yawo ijambo ku ijambo, ikimenyetso ku kimenyetso. Nyakubahwa Perezida wa Republika, Paul Kagame ati: “Nta kuntu byakumvikana ukuntu isi yateranira ku Rwanda ejo abari Victims bakababahindura Perpetrators…Iyo ubona abantu bishe abantu muri buriya buryo, abantu bakoze Genocide, mu Rwanda hano bishe miliyoni, birirwa barekurwa, Ubutabera bugahinduka igikinisho. Bugahinduka igikinisho cya Poltitike ariko ntazi iyo ariyo, bagafata bakarekura, bagahanagura icyaha ariko abantu birazwi ibyo bakoze hano, ariko barangiza bakatubeshya ubutabera, Ubutabera bwaba ari ubuhe bwo guhindura victims Perpetrators, Perpetrators ukabahindura victims”.

    Perezida wa Repubulika yakomeje ati: “Iyo aba ari polirike nyabaki aho ariho hose. Ariko tubyisangamo nibyo mvugira ko U Rwanda ruteye ku buryo butandukanye n’ibindi bihugu, n’imikorere yacu, imibereho yacu, imyumvire yacu, bikwiye kuba bitandukanye. Niyo mpamvu mvuga ngo no mu mikorere yacu tugomba gutandukananuko abnadi bakora, gukora mu buryo budasanzwe nibyo nibutsa abaministre bari hano barahiye imbere yacu. Nta mwanya wo guta, nta mwanya w ubunebwe nta mwanya wo kwirara nta mwanya w’uburangare. Niko iyi si tubamo ibitwibutsa niko amateka atwibutsa”.

    Umukuru w’igihugu yibukije ko abo bayobozi bashya bahawe inshingano ndetse n’abo basanze mu kazi, bagomba gukorera hamwe kuko ari byo bitanga umusaruro.

    “Bari abayobozi n’ahandi mu zindi nzego ariko nagirango nibutse ko buri wese afite icyo azanye mu kazi, kandi afite icyo asanze ku bandi agiye gukorana nabo, iteka rero iyo abantu buzuzanya bagera ku ntego ndibwira ko ari cyo cya ngombwa, kuzuzanya, nta muntu umwe niyo yaba ashoboye ate waba nyamwigendaho ibibazo byose akabyikemurira cyane iyo ari iby\\\’igihugu ntawe ubikemura wenyine. Bikemuka ari uko yuzuzanya n’abandi. Nizeye ko abantu bose bumva ko inshingano ya mbere ari ugukora nk’ikipe”.

  2. Ha ha ha, umugambi ni mwiza cyane! Ariko ikinsekeje, ni aho uyu
    Ndagijimana agira ati twebwe tuvugisha ukuri! Ubu se nawe
    Yishyira mu bavugisha ukuri koko! Harahagazwe! Niba yishyira
    Mubanyakuri, nagire ubutwari ansubize iki Kibazo : Bwana
    Ndagijimana, amafranga FPR ivuga wibye, warayibye koko?

  3. NI ukuri, mbikuye k’umutima ndabashimiye cyane, kumigambi myiza mwagize yo gushyiraho no gushinga iyi Komite, kuko yari ikenewe kandi yaba igiriyeho igihe. Nanjye nemeye kujya ntanga ibitekerezo byanjye, kandi uko ibihe bizagenda bigana imbere nzajya ntanga umusanzu wanjye mu buryo bwose bushoboka. Imana imwe yirirwaga ahandi igataha i Rwanda, noneho turayisaba kuhirirwa no kuharara kuko ibi bihe bikomeye, kandi ikaba ariyo ikoresha abagaragu bayo mukuganisha u Rwanda aheza.

    Mugire amahoro ya Nyagasani.

    Kayinamura Fils

  4. Nagira ngo mbasabe ko mubihe bidatinze mwazatugezaho Imigabo n’imigambi y’iyi Komite (Ariko itari nkayayindi twigishijwe tukanayirahirira ikaba ntacyo yatugejejeho)ndetse mukanatugezaho gahunda y’ibikorwa bya Komite n’iby’abandi bashobora kugira uruhare mukugarura no kubaka Ubumwe nyabwo bw’abanyarwanda bose nta n’umwe usigaye. Ibi ni ngombwa kugira ngo rubanda tubashe kwibona mubikorwa by’iyi Komite. Amahoro kuri buri wese.

  5. ndabashyigikiye kbsa mwe gus muzirinde isebanya m itangabitekerezo ryanyu,muzihatire ibyubaka kandi nibitagenda ku banyarwanda n’abayobozi babo muge mubivuga mu kinyabupfura nta gutukana cg gusebanya,ubundi mwisunge Imana Ishobora byose kuko ikibazo dufite mu Rwanda nticyoroshye ku maboko ya muntu.
    umuntu yabafasha gute?
    Murakoze!

Comments are closed.