ITANGAZO RIGENEWE IMPUNZI Z’ABANYARWANDA N’INSHUTI Z’IZO MPUNZI

Tariki ya 14 Gicurasi 2013: Umunsi w’Imyigaragambyo ku isi hose yo kwamagana icyemezo cyo kwambura ibyangombwa by’ubuhunzi ku mpunzi z’Abanyarwanda za mbere y’ 1998.

SOCIRWA.be ifatanije n’ayandi mashyirahamwe akorera mu Bubiligi abatumiye mu myigaragambyo mu izabera i BRUXELLES imbere y’Ibiro bya HCR (Haut Commissariat des Nations Unies aux Réfugiés) biri Rue Van Eyck, n°11 kuwa kabiri (mardi) 14/05/2013 de 14h à 16h)  kuva isa munani (14h) kugeza isaa kumi (16h).
N’ukuvuga ko uwo munsi abantu bazahurira kuri Arrêt  : Vleurgat ihitamo Tram 92 na 94 kuri Avenue Louise i Bruxelles bakahava bajya imbere ya HCR.
Muribuka ko twaherukaga kuhakorera imyigaragambyo tariki ya 05/12/2011 nabwo tuzinduwe no kurwanya icyo cyemezo cyo guhagarika ubuhunzi ku banyarwanda. Iyo myigaragambyo yatumye icyemezo kigizwayo.
Nyuma y’Inama Mpuzamahanga yateraniye i Buruseli ho mu Bubiligi ku matariki ya 19 na 20 Mata 2013, amashyirahamwe ya politiki na Societe civile yateguye iyo nama arashishikariza impunzi z’Abanyarwanda aho ziri hose kimwe n’inshuti z’impunzi z’Abanyarwanda kwitabira ingamba zikurikira mu rwego rwo gukomeza guhangana n’icyemezo cyafashwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR) cyo guhagarika ubuhunzi guhera ku itariki ya 30 Kamena 2013:
1. Buri muntu wese wumva ahangayikishijwe n’icyemezo cyo guhagarika ubuhunzi bw’impunzi z’Abanyarwanda za mbere y’ 1998, asabwe kwandikira ibarwa Bwana Antonio Guterres, ukuriye HCR amusaba gukora ibishoboka byose ngo icyo cyemezo gihagarare kugeza igihe ibyangombwa byose biteganywa n’amategeko HCR igenderaho bizaba byuzuye kugirango impunzi z’Abanyarwanda zitahe mu mutekano ntacyo zishisha. Ntabwo Bwana Guterres azaterera agati mu ryinyo nabona amabarwa arenze ijana nk’ayo buri munsi mu gihe cy’amezi arenze atatu. Uzashaka urugero rwa bene iyo barwa azarusanga ku mbuga nyishi zihuriweho n’abanyarwanda.
2. Impunzi z’Abanyarwanda n’inshuti z’impunzi z’Abanyarwanda aho ziri hose ku isi, aho bishoboka hose mu bihugu zirimo, zisabwe kuzakora imyigaragambyo ku itariki ya 14 Gicurasi 2013 yo gusaba HCR n’ibihugu bizicumbikiye guhagarika igikorwa cyo kwambura ubuhunzi impunzi z’Abanyarwanda za mbere y’ 1998 guhera kuri 30 Kamena 2013. Nyuma y’imyigaragambyo zizashyikirize HCR na Ministeri ishinzwe impunzi imyanzuro y’inama y’ i Bruseli. Aho bidashoboka gukora imyigaragambyo, bazitoremo intumwa zijyane iyo myanzuro ku biro bya HCR na Ministeri ishinzwe impunzi.
Nyamuneka nimuhaguruke muvuze iya Bahanda, naho ubundi nitutareba neza ijuru rirazigwiriye!
Mw’izina ry’abateguye inama
Pascal Kalinganire
I Bruxelles, mutumiwe na SOCIRWA.be n’andi mashyirahamwe dufatanije.
MATATA Joseph, Coordinateur wa CLIIR
Centre de Lutte contre l’Impunité
et l’Injustice au Rwanda (CLIIR)
Rue de la Colonne, n°54/4
1080 BRUXELLES
Tél/Fax : +32.81.601.113
GSM : +32.487.616.651 (Base)
& +32.476.701.569 (Proximus)

 

3 COMMENTS

  1. Ariko se murabona amagambo gusa azatuma ibintu bihinduka mugihe Kagame akiri kubutegetsi tuzakomeza kugira ibibazo ahubwo abantu twagobye kureba icyakorwa kugirango tumuvane kubutegetsi naho ubindi byose dukora ntaho bizatugeza twakoze imyigaragambyo myinshi ubu igihe cy’imyigaragambyo yo hanze cyararangiye ni ugushyaka uburyo twakuraho ubutegetsi cyangwa se tukajya gukorera iyo myigaragambyo Rwanda.

  2. Nanjye Habineza we ntabwo umuti ari ukugumana ubuhungiro ahubwo umuti n’ugukuraho ko Kagame n’agatsiko kuko aribo nyirabayazana w’ubuhungiro byaramuka bitunaniye tukemera nyine tukamuyoboka….

  3. Ariko ko turi besnhi mu buhunzi bamwe yewe tukaba tunabumazemo igihe, ubu koko ko intambara irwanwa n’amahera kandi ko kariya kagabo ntawagashobora atakarashe mwareste tukamara umwaka umwe wonyine buri wese atanga irieuro rimwe mu cyumweru tukagura ibirwanisho tugahanura kariya gasimba nkuko kahanuye abandi? Si non kazakomeza kamanike iyo nyundo kavuga gafite kazajya gupha karatumaze. Erega buriya kaba kavuze byinshi! None se reba ku mashuri robinet irafunze ku bana b’abahutu, mu kazi ni uko, mu buzima abagabo b’abahutu nabo noneho bagiye kubakona nako ndumva byaranatangiye! Mu gihe hari isiri ko abatutsi batagomba kujya muri iyo gahunda bagomba gukorera imbere bakabyara leta ikarera. Kuvuga ni ukubifasha hasi turarambiwe jye nzashyigikira ufite ibikorwa. Kagame Paul n’abambwe!

Comments are closed.