Nyuma y’uko intumwa z’ishyaka PPR-Imena (Parti Populaire Rwandais) zishoje urugendo rwa politiki rw’iminsi 15 zagiriye mu Rwanda no muri Zambia mu rwego rw’imyiteguro ijyanye n’iyandikishwa ry’ishyaka mu Rwanda n’ubukangurambaga muri ibyo bihugu, Ubuyobozi bukuru bw’ishyaka PPR-Imena bunejejwe no kubatumira mu kiganiro bwirwaruhame kuri uyu wa Gatandatu ku italiki ya 07/09/2013 guhera saa 15h00 kugera saa 19h00, kizabera kuri Hotel Husa President Park, Boulevard du Roi ALBERT II, 44. 1000 Bruxelles muri 100m uvuye kuri Gare du Nord.
Muri iki kiganiro ubuyobozi bw’ishyaka PPR-Imena buzabagezaho ibyavuye muri urwo rugendo intumwa zaryo zagiriye mu Rwanda no muri Zambia , aho imyiteguro yo kujya kwandikisha ishyaka igeze, ndetse n’uko zasanze ibibazo bya politiki y’u Rwanda bimeze muri rusange.
Muzaboneraho n’umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye kubijyanye na Porogarame ya politiki y’ishyaka PPR-Imena.
Muzaze muri benshi.
Ubuyobozi bw’ishyaka PPR-Imena.
Wowe Mwiza Esperance witonde sana! Kuko ubu twamaze kukumenya. Twamaze kumenya ko ari wowe ukorana na Mayor HABYARIMANA Jean Baptiste wa Nyamasheke mu manyanga yose yakoze kuva yagera mu karere ka Nyamasheke. Ni wowe wapanze na Mayor na Vice Mayor Gatete Gatarina ngo Honorable Kankera yegutorwa ngo kuko ari umuhutu bituma amatora asubirwamo atorwa mutabishaka. Sha wowe Mwiza Esperance na Mayor tuzabahambiriza izuba riva. Duhaye Catherine amezi 2 akaba yisubiyeho kuko we mumushora mu byo atazi. Genda Kagame waraduhemukiye umunsi waduhaye HABYARIMANA Jean Baptiste ngo abe Mayor wa Nyamasheke ariko na we azatuma abaturage bose banga ingoma yawe! Kandi byararangiye ntho wabigarurira!