Uwera Valentine; ni umunyarwandakazi wahungiye mu gihugu cy’u Bubiligi. Ngo nawe yagombaga gupfana na nyirakuru ndetse na babyara be babili mu bwicanyi bwabereye i Gahanga muri Kigali muli Mata 1994; bukozwe na FPR-INKOTANYI.
Ku myaka ye 12 Uwera Valentine ngo yari afite isura y’umututsikazi, ari nayo ngo yaba yaratumye inkotanyi zimukura mu bandi bicwaga. Ariko nyirakuru bamukubise agafuni areba ndetse na babyara be ngo babishe areba ngo bazira ko ari abahutu.
Uwera Valentine kandi aremeza ko ubwo bwicanyi bwose bwategetswe na Paul KAGAME wari uyoboye ingabo z’Inkotanyi. Uwera Valentine ati:” Perezida Paul KAGAME niwe ukwiye gusaba imbabazi ngo bitewe n’ubwicanyi yakoreye abanyarwanda”.
Uwera Valentine kandi aremeza ko inzibutso za jenoside zidashyinguwemo abatutsi gusa ngo ko ahubwo halimo n’abahutu bishwe na FPR-INKOTANYI.
Source:ikonderainfo