Joe Habineza yagarutse i Kigai gusabira imbabazi umuhungu we!

Ambasaderi Joe Habineza

Amakuru The Rwandan yashoboye kumenya aravuga ko Bwana Joe Habineza ubu arimo abarizwa i Kigali nyuma yo guhagarika urugendo yagiriraga muri Nigeria. Umuntu yakeka ko yatahutse vuba na vuba ngo hatibazwa byinshi

Abakurikiye amakuru ya Joe Habineza hafi baremeza ko icyamuzanye i Kigali cya mbere ari ugusaba imbabazi kubera amagambo yavuzwe n’umuhungu we Jean Michel ndetse no kwerekana ko nta kibazo afite mu Rwanda atahunze mbese ntacyo yishinja.

The Rwandan yamenye ko Joe Habineza n’ubwo yagaragaye nk’uwijimye uri mu bitekerezo byinshi ariko inshuti ze magara basanzwe bagendana zagaragaye bari kumwe mu bubari bw’i Kigali bakunze kunyweramo nk’aho ntacyabaye

Mu nshuti za Joe Habineza ijisho rya The Rwandan ryashoboye gutera imboni harimo Alfred Kalisa wahoze ategeka banki ya BCDI akaza gufungwa igihe kinini nyuma agafungurwa amaze gusaba imbabazi Perezida Kagame.

Biravugwa ko uyu Alfred Kalisa ubu abasenateri bamaze kumwemeza nk’ambasaderi mushya w’u Rwanda muri Angola.

Tugarutse kuri Joe Habineza, twavuga ko ikibazo cye gisa nk’ikitarakomera kuko ubundi iyo umuntu byamukomeranye ari mu mazi abira Leta ya FPR yamwijunditse icyambere kigaragara ni uko inshuti zawe ziguhunga ndetse n’abavandimwe ahubwo hari n’abafite utubari bamwe bagusaba kutazongera kunywera mu tubari twabo ngo utabateza ingorane!

Ariko n’ubwo Joe yasubiye mu Rwanda bigaragare ko yaje yikandagira kuko n’ubundi igihe yari agizwe Ministre bwa kabiri avuye muri Nigeria yabwiye abaje kumwakira ati: Ndagarutse ngo dufatanye ariko ntimuzambere nka ba Yuda ngo mungambanire. Aha umuntu akaba yakwibutsa ibitekerezo byuzuye urwango n’ivangura byanditswe n’abantu ku nkuru yasohowe n’ikinyamakuru igihe.com ivuga ku magambo y’umuhungu we Jean Michel.

Ben Barugahare

Email: [email protected]