Karangwa Semushi wahoze ari Visi Perezida wa PDP-Imanzi yashinze ishyaka rye rya politiki!

Twebwe Abanyarwanda  twahuriye mu nama yateranye none ku cyumweru, tariki ya 16 Werurwe 2014,
. Dushingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo ku wa 4 Kamena 2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu cyane cyane mu ngingo zaryo : iya 52, 53, 54 n’iya 55 ;

. Dushingiye ku itangazo mpuzamahanga ry’uburenganzira bw’ikiremwa muntu ryo ku wa 10 Ukuboza 1948 cyane cyane mu ngingo yaryo ya 3 n’iya 18 ziteganya ko umuntu ku giti cye cyangwa afatanyije n’abandi afite uburenganzira bwo kubaho, ubwo kwisanzura, ubwo kugira umutekano we bwite, ubwo kwisanzura mu bitekerezo, mu gukoresha umutimanama no mu kwihitiramo idini cyangwa imyizerere n’ubwo kugaragaza cyangwa guhindura idini rye cyangwa imyizerere ye ari wenyine cyangwa afatanyije n’abandi, mu ruhame cyangwa ahiherereye ;
. Dushingiye kandi ku itangazo mpuzamahanga ry’uburenganzira bw’ikiremwa muntu ryo ku wa 10 Ukuboza 1948 mu ngingo yaryo ya 19 aho riteganya ko umuntu wese afite uburenganzira bwo kwisanzura mu mitekerereze n’ubwo gutanga ibitekerezo ; ibi bikaba bivuga kugira uburenganzira bwo kudahungabanywa azira ibitekerezo bye, ubwo gushakisha, kwakira no gukwirakwiza nta mupaka amakuru n’ibitekerezo mu buryo ubwo ari bwo bwose ;
. Dushingiye ku kuba ubu burenganzira buvugwa haruguru bwarongeye gushimangirwa n’amasezerano mpuzamahanga mu byerekeye uburenganzira mu by’imbonezamubano no mu bya Politiki yo ku italiki ya 19 Ukuboza 1966 mu ngingo yayo ya 19 ;
 Dushingiye ku kuba uburenganzira bwo kwibumbira mu mashyirahamwe buteganywa n’Amasezerano Nyafurika y’Uburenganzira bw’Ikiremwa Muntu n’ubw’Abaturage yo ku wa 27 Kamena 1981 mu ngingo ya 10 n’iya 11 ;
. Mu gushimangira ko dukomeye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, ku itangazo mpuzamahanga ry’Uburenganzira bw’Ikiremwa muntu, ku masezerano mpuzamahanga yerekeye uburenganzira mu by’imbonezamubano na politiki, ku masezerano nyafurika y’uburenganzira bw’ikiremwa muntu n’ubw’abaturage no ku yandi mategeko n’amabwiriza akurikizwa mu Rwanda ;
. Dushingiye kandi ku cyifuzo rusange cyo guharanira no kurengera uburenganzira bw’Ikiremwa muntu no gutanga ibitekerezo bya politiki byubaka Igihugu ;
. Dusanze kandi ko kugira ngo ibitekerezo binyuranye bya Politiki byubaka Igihugu bisangirwe, bisaba urubuga rwa Politiki rusesuye ;
Twiyemeje kandi dushinze Ishyaka rya Politiki ryitwa  People’s Democratic Alliance,  «PDA» mu magambo ahinnye y’icyongereza ; Ishyaka rigamije guharanira no kurengera ibitekerezo byavuzwe mu Ingingo zavuzwe haruguru, n’ibindi bibazo byose bishamikiyeho.
Mu rwego rwo gukorera mu mucyo no kubahiriza Amategeko y’Igihugu  cy’ u Rwanda, mubijyanye n’Ishingwa n’imikorere y’Amashyaka yemewe mu gihugu cy’ u Rwanda, dutoye  Bwana KARANGWA Semushi Gérard  nka Perezida w’Agateganyo akaba kandi n’Umuvugizi w’Ishyaka ryavuzwe hejuru.
Ni muri urwo rwego kandi duhaye uburenganzira n’ububasha busesuye  Bwana KARANGWA Semushi Gérard bwo kwandikisha Ishyaka rya People’s Democratic Alliance(PDA)  hakurikijwe Amategeko ya Repubulika y’u Rwanda.
Bikorewe i Kigali, taliki ya 16 Werurwe 2014.
 
Mu izina ry’Abanyamuryango bikubitiro bagize Ishyaka
People’s Democratic Alliance (P.D.A.)
 
HAKIZIMANA Apollinaire (Sé)
Contact:   Tel0787443419
 
 
B.P:5722/13 KIGALI       E-MAIL: [email protected] ; [email protected]
TEL:(+250)787443419