ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU No 006/P.S.IMB/014.
Nyuma y’uko abarwanashyaka batatu ba PS IMBERAKURI bashimutiwe mu gihugu cya Uganda,ndetse hakiyongeraho gutera ubwoba abayobozi batandukanye b’ishyaka aho bari hose mu gihugu, bikarangira ba rushimusi ba FPR bongeye gushimuta abandi bayobozi, ishyaka PS Imberakuri riramenyesha abanyarwanda n’ inshuti z’u Rwanda ibi bikurikira:
Kuwa 16 Werurwe 2014 ni ho abarwanashyaka batatu bashimutiwe i Kampala muri Uganda bashimutwa n’abantu kugeza ubu bataramenyekana, ariko aha ntawabica ku ruhande kuko usibye inzego z’ubutasi za Leta y’u Rwanda nta wundi wari wumvikana ko yashimuse umunyarwanda muri icyo gihugu.
Ishimutwa ryaba basore batatu ryahise rikurikirwa n’iterabwoba rikomeye kugeza aho buri muyobozi w’Imberakuri arimo kugendwaho n’abantu batazwi aho agiye hose, ibi byatangiye kuwa 17 Werurwe 2014 ubwo bamwe mu basanzwe bikorera ku giti cyabo bakomeje guherekezwa n’abantu batazwi, aba bantu batazwi bakomeje guherekeza Imberakuri ni nabo bashimuse ejo kuwa 18 Werurwe 2014 umujyanama w’ishyaka Bwana BAZIMAZIKI Damien bakamukura mu mugi wa Kigali imbere ya City Plaza muri Nyarugenge ahagana mu ma saa kumi nimwe n’igice(17h30) none bikaba bigeze iki gihe yaba umuryango we kimwe n’Imberakuri zitazi aho aherereye.
Ishyaka PS Imberakuri rirasaba ubutegetsi buyobowe na FPR Inkotanyi guca burundu umuco wo gushimuta abanyarwanda cyane cyane abatavuga rumwe nabwo maze bakerekana abarwanashyaka bane b’ishyaka amazi atararenga inkombe, niba bafite n’ibyo bashinjwa ntaho amategeko y’igihugu cy’u Rwanda ateganya ishimutwa. Ishyaka ry’Imberakuri rirasaba incuti z’u Rwanda gufasha abanyarwanda aho bari hose bakomeje kurengana,by’umwihariko bakotsa igitutu leta ya Kigali ikerekana abarwanashyaka b’ishyaka(IYAKAREMYE Jean Damascene,NSABIMANA Valens,SIBORUREMA Eugene na BAZIMAZIKI Damien) aho bari,kuko dufite impungenge ko ubu bari kwicwa urubozo.
Kubwa PS Imberakuri
Alexis BAKUNZIBAKE
Umuyobozi wungirije.