Kigali: Umuganga wa CHUK yapfiriye mu kazi, biravugwa ko yazize ubucye bw’abaganga

Dr Bisetsa Aphrodis wari umuganga mu bitaro bya CHUK mu mujyi wa Kigali, yapfuye aguye mu kazi kuri uyu wa Gatandatu nyuma y’iminsi ibiri nawe arwariye muri ibi bitaro, hakaba hari abakozi bagenzi be bemeza ko ubucye bw’abaganga bwatumye akora ubutaruhuka kandi nawe arwaye bikaba bikekwa ko ari intandaro y’urupfu rwe.

Amakuru agera ku Kinyamakuru Ukwezi.com, ashimangira ko Dr Bisetsa Aphrodis yari mu kazi mu bitaro bya CHUK kuwa Gatanu tariki 23 Nzeri 2016 ndetse akaba yaranaharaye, hanyuma mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu nabwo akaba yarazindutse ashaka gukomeza akazi nk’ibisanzwe, akaza kugwa hasi agahita ashiramo umwuka.

bisetsa

Dr Bisetsa yapfuye akiri umugabo muto, yasize umugore n’abana bato

Ikibazo cy’ubucye bw’abaganga buvugwa muri CHUK, si umwihariko w’ibi bitaro gusa kuko ari n’imbogamizi ku bitaro bya Leta muri rusange. Muri Gicurasi uyu mwaka, uwari Minisitiri w’ubuzima, Dr Agnes Binagwaho yabwiye abanyamakuru ko abaganga benshi bareka akazi ka Leta bakajya gukora ahandi mu mavuriro n’ibitaro byigenga kubera ikibazo cy’imishahara bahabwa na Leta iba iri hasi cyane.

Inkuru irambuye>>>>