Perezida Kagame ntaca inyuma gusa Yohanita Nyiramongi ahubwo aramuzenguruka!

Edith Byanyima

Nk’uko twabibatangarije mu minsi ishize inkuru imaze kuba kimomo ko Perezida Kagame atari ikigwari mu guca inyuma uwo bashakanye dore ko atamuca inyuma ahubwo amuzenguruka kuko bivugwa ko yageze n’aho abyara umwana.

Amakuru akomeje gutangazwa n’abantu batandukanye aremeza ko Perezida Kagame yabyaranye n’umugore witwa Edith Byanyima umwana w’umuhungu, uyu mugore akaba ava inda imwe na Winnie Byanyima, umugore wa Kizza Basigye, utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda.

Umuryango wo kwa Byanyima ni umuryango ukomeye wo gace ka Mbarara mu majyepfo ya Uganda aho Mzee Boniface Byanyima ari umuntu wubashye cyane dore ko bivuga ko yafashije cyane Perezida Museveni akiri muto.

Mu minsi yashize havuzwe amakuru yemeza ko Edith Byanyima yaba afitanye ubushuti budasanzwe n’umwami w’umwami bwa Buganda, Ronald Edward Frederick Kimera Muwenda Mutebi II.

Ikindi gitangaje mu bibera mu karere kacu ni uko umunya Uganda Andrew Mwenda nawe bivugwa yagacishijeho na Edith Byanyima! Ibi wenda nibyo bituma yemeza ko ari General mu ngabo z’u Rwanda (RDF) kuko asangira na shebuja!

Turacyakurikirana iyi nkuru!

Frank Steven Ruta

Email: [email protected]