Kigali:Polisi yataye muri yombi abanyeshuri 40 bo muri za Kaminuza kubera imyigaragambyo

Abanyeshuri 40 biga mu mashuri makuru na za kaminuza mu Rwanda batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda, nyuma yo guhura na bagenzi babo babasinyiye ku mpapuro zerekanaga akarengane bagiriwe, impapuro bavuze ko bagejeje kwa Minisitiri w’Intebe.

Aba banyeshuri bafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Nzeri 2013, ubwo bari muri gare ya Kacyiru, bavuye kwa Minisitiri w’ Intebe, baje kureba bagenzi babo babatumye bakanasinya inyandiko isaba kurenganurwa.

Abanyeshuri biga muri za kaminuza n’amashuri makuru bya Leta mu Rwanda, bamaze iminsi bari mu bikorwa byo kwihinduza ku ntonde z’ibyiciro by’ubudehe, aho hari hemejwe ko abagomba kurihirwa muri aba banyeshuri, ari abari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri mu byiciro bitandatu by’Ubudehe.

Bamwe mu banyeshuri batanyuzwe n’ibyiciro bashyizwemo n’inzego zo ku turere n’imirenge y’iwabo zabihawemo inshingano na Minisiteri y’uburezi kubisubiramo ibyo byiciro ariko nabwo abanyeshuri bavuga ko byakozwe batageze mu ngo abanyeshuri baturukamo ngo barebe koko ko batabasha kwirihira muri kaminuza. Bahisemo kwihuriza hamwe ngo bandikire Minisitiri w’intebe, bamugaragariza akarengane bagiriwe ndetse banamusaba ko ibi byiciro bashyizwemo byasubirwamo.

Kuri uyu wa Kabiri, aba batawe muri yombi na Polisi, ngo bakaba bafashwe mu buryo bubatunguye ubwo bahuraga na bagenzi babo batumikiye, ngo babereke banabamenyeshe ko babatumikiye neza kwa Minisitiri w’intebe nk’uko bari babyumvikanyeho.

Mu gihe bari hamwe, baganira barimo no kuvugana n’abanyamakuru, abapolisi baje mu modoka bitwaje ibikoresho byifashishwa mu guhangana n’abakora imyigaragambyo babasanga aho bari kumwe n’abanyamakuru barabafata.

Umwe muri bo mbere y’uko afatwa yagize ati : “Abanyeshuri twiga mu bigo bitandukanye mu Rwanda, twafashe icyemezo ko ikibazo cy’akarengane twagiriwe twagishyikiriza Minisiteri y’intebe. Tumaze gufata icyo cyemezo twiyambaje abantu batandukanye, twitoramo abajyayo kuko twese ntitwajyayo. Tuje kubagaragariza ko twavuyeyo kuko twakusanyije imikono hirya no hino turasinyisha twirinda ko hari abavuga ko ari imitwe turimo kurema.”

Polisi y’u Rwanda yo ivuga ko yataye muri yombi 20 bigargambyaga

Mu itangazo Polisi y’igihugu yashyize ahagaragara mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 17 Nzeri 2013, riravuga ko mu masaha ya saa tanu z’amanywa, Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abantu 20, ahasanzwe hari ikigo abagenzi bategeramo imodoka ku Kacyiru mu karere ka Gasabo.

Aba bakaba bafashwe bari mu myigaragambyo itemewe barwanya gahunda ya Leta yo guha abanyeshuri batishoboye inguzanyo yo kwiga mu mashuri makuru na za Kaminuza hirya no hino mu gihugu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Damas Gatare, yavuze ko imyigaragambyo yo kuri uyu munsi ihanwa n’ingingo ya 685 mu mategeko ahana y’u Rwanda, agace ka mbere kayo, aho igira iti : “Umuntu wese ukoresha inama ku mugaragaro cyangwa ukwigaragambya mu nzira nyabagendwa atabimenyesheje inzego bireba, ahanishwa igifungo kuva ku minsi umunani ariko kitageze ku mezi atandatu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 100 kugeza kuri miliyoni imwe, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano”.

Bane mu bateguye iyo myigaragambyo, baracyari mu maboko ya Polisi mu gihe iperereza rigikomeza.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Gatare yagize ati : “Polisi y’u Rwanda iributsa abaturage muri rusange ko hari uburyo bwemewe n’amategeko bw’abifuza kuba bakora imyigaragambyo. Ubu bukaba ari uburyo bugamije kubungabunga umutekano w’abantu n’ibintu byabo.

Aba banyeshuri batawe muri yombi, barimo abiga muri NUR, KIST, KIE, SFB, UPU n’ahandi.

Babwiye abanyamakuru ko nubwo babwiwe ko ibyiciro by’ubudehe bizasubirwamo ariko ko babivuze ku bari barangije kubaza ikibazo cyabo mu gihe abandi bavuga ko batigeze basurwa n’itsinda ryagombaga kubasura ngo ryige ku kibazo cyabo, ari nacyo ahanini cyifuzwa n’aba banyeshuri.

Source:igihe.com

2 COMMENTS

  1. ariko reta yunva ko gufunga abo bana byayimarira ikyi? amarira yabanyarwanda kubera akarengane gakorwa muzego zitandukanye imana iza yibuka. anyway aho abanyarwanda tuvuye niho hari hababaje cyane.muhumure bana mugihe gikwe muziga natwe ubutwiga dufite zamirong.

Comments are closed.