Kugirwa Ambasaderi mu Bubiligi kwa Olivier Nduhungirehe bishobora kugorana!

Nkuko bigaragara mu itangazo ry’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri, yateranye kuwa Gatatu tariki ya 9 Nzeli 2015, Ambasade enye z’u Rwanda zahawe abayobozi bashya basimbura abari basanzwe baziyobora.

Muri abo harimo Bwana Olivier Nduhungirehe wasabiwe kuba ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cy’u Bubiligi. Nabibutsa ko Bwana Olivier Nduhungirehe yize mu gihugu cy’u Bubiligi akaba anafite ubwenegihugu bw’icyo gihugu.

Ubundi mu masezerano ajyanye n’imigenderanire n’umubano hagati y’ibihugu yashyizweho umukono i Vienne mu gihugu cya Autriche ku wa 18 Mata 1961 mu ngingo yayo ya 4 igika cya mbere havugwamo ko igihugu mbere yo kohereza ugihagararira mu kindi gihugu, icyo gihugu yoherejwemo kigomba kubanza kumwemera.

Mu ngingo ya 8 y’ayo masezerano mu gika cya kabiri havugwamo ko abakozi bahagarariye igihugu mu kindi badashobora gutoranywa mu baturage b’icyo gihugu bagiye gukoreramo keretse icyo gihugu bagiye gukoreramo kibitangiye uruhushya gishobora gukuraho igihe icyo ari cyo cyose kibishakiye .

Duhereye kuri iyi ngingo biragaragara ko igihugu cy’u Bubiligi ari cyo gisa nk’igisigaranye ijambo rya nyuma mu iki kibazo, bishatse kuvuga ko Bwana Nduhungirehe mu gihe igihugu cy’u Bubiligi cyamwanga kitwaje ko ari umwe mu baturage bacyo yagomba guhitamo hagati y’ibintu bibiri:

-Kureka ubwenegihugu bw’u Bubiligi kugira ngo ashobore kuba Ambasaderi (abazi amategeko y’u Bubiligi batwunganira kuri iyi ngingo, niba bishoboka ko umuntu areka ubwenegihugu by’agateganyo akazongera akabusubirana igihe abishakiye) siwe wenyine waba ubikoze hari benshi basubije ubwenegihugu bw’ibihugu by’amahanga bagiye kugirwa ba Ambasaderi muri ibyo bihugu twavuga nka Christine Nkulikiyinka, Mathilde Mukantabana, Igor Cesar n’abandi..

-Guhara uwo mwanya wo kuba ambasaderi

Dusesenguye kuri uku guhitamo kwa nyuma ko guhara umwanya w’ambasaderi aho guhara ubwenegihugu bw’u Bubiligi, kuri Nduhungirehe byaba ari nko kwigerezaho kuko byagaragara nko gusuzugura u Rwanda nk’igihugu no kudaha agaciro ubunyarwanda.

Birazwi ko muri iyi minsi abayobozi b’u Rwanda cyane cyane Perezida Kagame bakunze kwikoma ibihugu by’amahanga byateye imbere avuga ko bisuzugura u Rwanda kwanga guhara ubwenegihugu bw’u Bubiligi byagaragara nko kutizera ejo hazaza n’umutekano mu Rwanda ndetse nko gukora nk’umucancuro.

N’ubwo kuba Ambasaderi hari umugati utubutse guhara ubwenegihugu bw’u Bubiligi kuri Nduhungirehe kubera umwanya w’akazi atazi n’igihe azawumaraho ni ibintu bishobora kumugiraho ingaruka mu minsi iri imbere mu gihe Leta ya FPR yaba imukuyeho icyizere.

Kuba Ambasaderi mu Bubiligi ku muryango wa Nduhungirehe ni ikintu cyiza kuko ise Jean Chrysostome Nduhungirehe ahambye mu gihugu cy’u Bubiligi aho yaguye mu 1996 dore ko uwo musaza mubyo yapfuye yicuza harimo kuba yararwanyije ubutegetsi bwa Perezida Habyalimana wari waramukamiye kandi ibyo umuhungu we Olivier arabizi.

Umwanya muri Ambasade i Buruseli ku mugore we Virginie ni ikintu cyiza kuko n’ubundi ntabwo yigeze yishimira kugaruka i Kigali dore ko yari yarigumiye i New York akaba yarasetaga ibirenge mu gutaha.

Mu gihe Olivier Nduhungirehe yakwemerwa n’igihugu cy’u Bubiligi nk’Ambasaderi bizasaba ko asubiza  ubwenegihugu bw’u Bubiligi  kugira ngo agire ubwinyagamburiro mu kazi ke dore ko umubano w’u Rwanda n’u Bubiligi ukunda kuzamo rimwe na rimwe igihu. Ariko bishobora kuzamugora gato mu kazi ke kuko bizasaba ko yigengesera rimwe na rimwe kugirango atagira ibyo akora byarakaza ababiligi bikaba byatuma yakwimwa ubwengihugu bw’u Bubiligi igihe yakongera kubusaba bibaye ngombwa.

Abazi Olivier Nduhungirehe neza bemeza ko ari umuntu w’umuhanga ndetse w’umunyamategeko ku buryo ibi bibazo twibaza haruguru ashobora kuba yarabitekerejeho bihagije ku buryo azi uburyo azabyitwaramo.

Igishobora kuzagora Bwana Olivier Nduhungirehe mu Bubiligi ni imibanire ye n’abanyarwanda batuye mu Bubiligi dore ko uwo asimbuye Robert Masozera we yari yarashoboye kugumana imigenderanire myiza na bamwe mu bahunze ubutegetsi bwa Perezida Kagame (mu byo yazize nabyo bishobora kuba birimo), ukwigengesera kwa Masozera n’ubwo atari umuhanga cyane cyatumye atagirana ibibazo n’abanyarwanda benshi binamufasha no mu kazi ke mu gihe Nduhungirehe nk’umuntu utihishira ugaragaza ubwirasi rimwe na rimwe bishobora kumugora dore ko gutanga ibitekerezo kenshi bishyigikira ubutegetsi bwa FPR cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga byamusize isayo mu maso y’abanyarwanda benshi cyane cyane abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kigali.

The Rwandan

Email: [email protected]