Gen Prime Niyongabo yarusimbutse!

Amakuru ava mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi, Général major Prime Niyongabo yarusimbutse ubwo yategwaga umutego ava mu gace ka Kinanira mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 11 Nzeli 2015 ahagana saa moya zibura iminota mike za mu gitondo ku muhanda Nationale 3 ujya mu Rumonge hafi y’ikiraro cya Muha ahagana ku ishuli Internationale.

Ayo makuru akomeza avuga ko muri icyo gitero haguyemo abantu 7, abarinda Gen Prime Niyongabo 4, umupolisikazi, n’abari bagabye igitero bagera kuri 2 undi umwe akaba ngo yafashwe mpiri. Abagabye igitero bari mu modoka ya gisirikare barasa ku modoka yarimo Gen Niyongabo no kuyarimo abamurinda.

Ababyiboneye n’amaso yabo babwiye abanyamakuru ko icyo gitero cyari giteguye neza kandi gikomeye kuko cyahise gihitana abari barinze Gen Niyongabo bari mu modoka yindi mu kanya ko guhumbya, kuba Gen Niyongabo yarokotse ni uko umushoferi w’imodoka ye yashoboye guca ku modoka yo mu bwoko bwa minibisi yarimo abapolisi bagiye ku kazi maze bigatuma abari babakurikiye badashobora kubashyikira. Muri uko kurasana amasasu yafashe n’iyo modoka ya polisi hapfamo umupolisikazi. N’abapolisi bari muri iyo minibusi bahise birwaho igitero kiburiramo.

niyongabo embush

Ibyo bikimara kuba umuhanda wahise ufungwa ku buryo imodoka zaganaga mu mujyi hagati zakoresheje indi mihanda mu gihe kirenga isaha yose. Iki gitero cyabereye kandi bugufi bw’ikigo cya gisirikare kibamo Batayo ya 11 ya za Bulende na Batayo y’abapara. Iyi mitwe y’ingabo ikaba ivugwa ko yagize uruhare mu mugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza waburiyemo mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka. Ndetse ishyirwa mu majwi na Perezida Nkurunziza ubwe.

Icyatangaje benshi ni uko uwo muhanda ukunze gukoreshwa na Gen Prime Niyongabo buri gitondo agiye ku kazi ubusanzwe wabaga urinzwe n’abasirikare bafite intwaro zikomeye! Ubu ngo abarokotse mu bagabye icyo gitero barimo guhigishwa uruhindu.

Abumvise amakuru y’iki gitero bahamya ko cyari kimeze neza neza nk’icyahitanye Lt Gen Adolphe Nshimirimana abafashwe bashinjwa urupfu rwe bavugwa ko bari abasirikare mu ngabo z’u Burundi. Mu gitero cyagabwe kuri Gen Niyongabo abishwe 2 mu bagabye igitero ndetse n’uwafashwe bose ubuyobozi bukuru bw’ingabo bwemeje ko nabo ari abasirikare basanzwe baba mu ngabo z’u Burundi, ibi bikaba bigaragaza ko ingabo z’u Burundi zitangiye gucikamo ibice ku buryo bugaragara.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi w’igisirikare colonel Gaspard Baratuza, iryo tangazo naryo rivuga ko abantu babiri mu bagabye igitero bishwe, uwundi arakomereka; ku ruhande rw’abasirikare, 3 bishwe abandi 6 barakomereka; hapfuye kandi n’ umuturage umwe; ngo hafatwa imbunda imwe ya Mitrailleuse (machine gun), lance-rocket imwe na AK47 eshatu. Iryo tangazo ariko ryavuze ko ngo abagabye igitero bataramenyekana n’ubwo hari amakuru avuga ko hari abamenyekanye bari mu gisirikare cy’u Burundi harimo ngo uwitwa 1er Sergent major Dombori.

Kuba igisirikare cy’u Burundi cyavuze ko abagabye igitero bataramenyekana ndetse muri iryo tangazo havugwamo ko abagabye igitero bari bagamije gusenya ubumwe bw’igisirikare cy’u Burundi birasa nk’ibyerekana ko Leta y’u Burundi itarimo gushaka gushyira hanze amakuru yose kuri iki gitero mu rwego rwo kwirinda isubiranamo cyangwa imvururu hagati y’abasirikare cyangwa hagati y’abaturage.

The Rwandan

Email: [email protected]