Leta y'u Rwanda irimo gushaka uko yatanga urwandiko mpuzamahanga rushakisha Ambassaderi Gasana!

Ambasaderi Eugène Richard Gasana

Amakuru  agera kuri The Rwandan ava mu bantu bakurikiranira hafi ibijyanye na Ambasaderi Eugène Richard Gasana aravuga ko bishoboka ko ubu ikigezweho akaba ari ugusohora urupapuro mpuzamahanga rwo kumushakisha ngo afatwe yoherezwe mu Rwanda kwitaba ubutabera!

Abazi neza ibibera mu Rwanda barahamya ko ubu ibyaha simusiga birimo gucurwa kugira ngo urwo rupapuro mpuzamahanga ruzashobore gusohoka. Ibyaha ashobora kuregwa harimo kunyereza umutungo, gukora magendu, gufata abakobwa n’abagore ku ngufu n’ibindi…

Abafite ubuhanga mu by’amategeko twaganiriye kuri iki kibazo bahamya ko bishobora kugorana ko hagira igihugu gifata Ambasaderi Gasana kikamwohereza mu Rwanda ariko urwo rwandiko mpuzamahanga rushobora kumubangamira mu gihe yakwaka ubuhungiro (icyaha cyo gufata ku ngufu) cyangwa mu gihe yashaka kujya akora ingendo mu bihugu bitandukanye!

Ibi bije aho tumaze iminsi tubonye amakuru avuga ko Perezida Kagame arimo gukoresha abantu benshi abatuma kuri Ambasaderi Gasana abenshi bamwizeza umutekano, bamusaba kudahemuka ngo ajye muri opposition ndetse ngo hari n’abamusaba gusaba imbabazi Perezida Kagame abicishije mu nyandiko. Iyo mishyikorano n’ubwo ikomeje iyo iza kugira icyo igera ho yari gusozwa n’igaragara rya Ambasaderi Gasana muri Rwanda Cultural Day i San Francisco.

Kuba Perezida Kagame arimo atuma kuri Ambasaderi Gasana ntabwo bivuze ko Opposition nyarwanda nayo isinziriye kuko hari amakuru amwe atugeraho ko hari bamwe mu banyapolitiki ba opposition bari kwiyegereza Ambasaderi Gasana, byumvikane ko Ambasaderi Gasana mu gihe yakumva asumbirijwe n’ubutegetsi bwa Perezida Kagame ashobora kwisunga opposition nyarwanda agafatanya nayo n’iyo byaba rwihishwa dore ko atabuze ubushobozi bwaba ubw’imari cyangwa ibitekerezo ndetse n’amabanga menshi yabangamira Perezida Kagame.

 

Ben Barugahare

Email: [email protected]

Facebook: Benjamin Barugahare