Lt Colonel Franco RUTAGENGWA arimo arapanga uko azirenza umufasha we Benita Rumanzi RUTAGENGWA

Amakuru aturuka mu nzego z’ubutasi z’igisirikare cy’u Rwanda zikuriwe na Lt Colonel Franco RUTAGENGWA (Chief of Military Intelligence) ziremeza ko uyu Franco akoresheje umwanya afite arimo ategura kurigisa umufasha we Benita Rumanzi RUTAGENGWA.

Uwatugejejeho iyi nkuru avuga ko nyirabayazana ngo ni uko uyu mudamu yafashe umugabo we Franco asambanya umukozi wo mu rugo, abaguye gitumo agerageza gufata amashusho y’umugabo asambanya umuyaya we maze uyu mugabo Franco ahita asimbukira umufasha we ngo amwake ayo mashusho baragundagurana ashyira ayamwambuye, ngo maze ahita ajya gutabaza inzego za polisi ko umugore we yamuhohoteye.

Polisi ubwo yahise yumva umuyaya wafatanywe na shebuja n’umuboyi ikora raporo ibogamiye kuri Lt Colonel Franco Rutagengwa ari nayo yajyanywe mu bucamanza buherako bukurikirana uyu mugore ibikorwa by’urugomo ku mugabo we, ndetse bufata mu kwezi kwa kamena (june) icyemezo cyo gufunga uyu mudamu amezi atatu. Uyu mudamu ntiyishimiye umwanzuro w’ubucamanza ajya muri appel ku tariki 10 Nzeli 2013, ubu akaba ategereje umwanzuro uzatangwa taliki 09 Ukwakira 2013.

Tukaba twibutsa ko uyu Lt Colonel Franco RUTAGENGWA afitanye abana batatu n’uyu mufasha we Benita Rumanzi: abakobwa babili b’impanga n’umuhungu umwe.

Mu buryo bw’iterabwoba ubu uyu Lt Colonel Franco Rutagengwa akaba yarashimuse umwana we w’umuhungu ubu umugore we akaba yaraheze mu gihirahiro ndetse akaba afite igihunga ko ubutaha ariwe uzashimutwa kuko uyu mugabo we afite ububasha n’ubushobozi burenze ukwemera mu nzego z’umutekano z’u Rwanda.

Rutana Freeman

2 COMMENTS

  1. Ariko hari abameze n’izizabata ku gasi nakwambiya!Ibi byose kandi biterwa n’umurengwe utuma hari bamwe bigize “utumana” !Babona bafite imyanya y’ibyubahiro n’amafaranga menshi,maze bakumva ko isi bayikoreye,ko ibintu byose ari ibyabo,ko byose bishoboka,ko bazarya utwabo n’utw’abandi,kugeza n’aho bariye n’akataribwa!!!
    Uyu mukenya arinda ajya guheheta n’umuyaya we ataye ihoho nka ririya(niba iriya foto mwadushyiriyeho ari iy’umugore we!) ashaka iki koko?
    Ndumiwe kabisa!

    Nkoronko

Comments are closed.