Lt Gen Caeser Kayizari yirukanwe kubera ubusinzi na disipline nke!

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko Lt Gen Caeser Kayizari, wari uhagarariye u Rwanda mu gihugu cya Turukiya yakuweho asimbuzwa Williams Nkurunziza wigeze kuba Ambasaderi mu Buhinde no mu Bwongereza.

Biravugwa ko Lt Gen Kayizari yazize imyitwarire mibi irimo ubusinzi bukabije, ubusambanyi, kutiyubaha, kudakora akazi ke neza no kutumvikana n’abo bakorana kugeza aho yanasuzuguraga Ministre Mushikiwabo na Richard Eugène Gasana kandi bamukuriye! Abakozi bandi bo hase bo ntawavuga dore ko n’iterabwoba ritaburaga abakozi bakorana muri ambasade muri Turukiya sibo babonye agenda.

Ministre Mushikiwabo yaramureze mu mana y’abayobozi igihe bari mu mwiherero ariko Lt Gen Kayizari asaba imbabazi uretse ko iyo atagira Gen Kabarebe ngo amurwaneho baba barahise bamwirukanira aho, si ibyo gusa kuko abandi bajenerali bakora akazi k’ubwambasaderi nka Gen Frank Mugambage na Gen Charles Kayonga nabo bagerageje kumugira inama no kumuvuganira  dore ko Mushikiwabo we atamushakaga rwose.

Nababwira ko iyo nkubiri ari yo yajyanye abambasaderi benshi bakajya ku gatebe navuga nka ba Charles Muligande, Robert Masozera..

N’ubwo ariko Lt Gen Kayizari yitwaye nabi muri Turukiya amereye nabi abakobwa b’abanyarwanda babayo ngo yagerageje gukora akazi neza ku bijyanye n’ibya gisirikare nko kugura ibikoresho bya gisirikare n’intwaro.

Muri iyi minsi yagaragaraga i Kigali, abamuzi bavuga ko ari umuntu utinya Kagame birenze ku buryo adashobora gutinyuka kumuvuga nabi no mu businzi bwe iyo ageze kuri iyo ngingo arigengesera. Mu minsi yashize nabwo yarezwe imyitwarire mibi irimo ubusinzi bukabije yakijijwe n’uko yagiye kwa Kagame gusaba imbabazi agakuramo imyenda yose akigaragura hasi nk’umwana w’igitambambuga.

Abazi Lt Gen Kayizari bahamya ko ari umuntu udashobora guhunga kubera gutinya ibyaha byinshi by’intambara bimuri ku mutwe, kubera izabukuru no kuba yarabaye umuntu wagiye mu kwaha kwa Kagame cyane kimwe na ba Gen Kabarebe, Gen Kayonga n’abandi bituma ataragiranye umubano mwiza n’abandi basirikare batumvikanaga na Kagame nka ba Lt Gen Kayumba Nyamwasa.

Twavuga ko Lt Gen Kayizari ajya gukurwa ku buyobozi bukuru bw’ingabo zirwanira ku butaka yazize imyitwarire nk’imukozeho ubu, uretse ko binavugwa ko urugo rwe barutahaga igihe nawe yabaga ahugiye mu businzi ikibabaje n’uko ababikoraga bakoraga uko bashoboye ngo abimenye.

Biravugwa ko mu rwego rwo kumugerageza ashobora guhabwa umwanya w’ubusenateri amaze gusezererwa mu gisirikare kimwe n’abandi benshi batangiye kugaragaza ubusaza n’intege nke.

Email: [email protected]