Lt Gen Karenzi Karake mu nzira igana ku gatebe!

Nk’uko amakuru atangazwa kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Werurwe 2016 abivuga, Perezida Kagame yagize Brig Gen Joseph Nzabamwita, umuyobozi w’urwego rukuru rw’iperereza (NISS), akaba yasimbuye kuri uyu mwanya Lt Gen Karenzi Karake wahise uhabwa umwanya wa nyirarureshwa wo kuba umujyanama wa Perezida mu bijyanye n’igisirikare n’umutekano.

Abasesenguye izi mpinduka bavuga ko n’ubundi zari zitezwe kuko Lt Gen Karenzi Karake n’ubundi yagombaga gusimburwa ngo aruhuke kubera impamvu z’uburwayi bw’impyiko asanganywe ndetse no kuba yaragaragaje uburangare kugeza ubwo afatiwe mu gihugu cy’u Bwongereza mu mwaka ushize wa 2015. Ikindi kivugwa n’uko Perezida Kagame atamwizera habe na gato kuko ari umwe mu bantu bake b’abahanga bashobora kumuhangara cyangwa kumusimbura ku butegetsi bibaye ngombwa.

Brig Gen Nzabamwita
Brig Gen Nzabamwita

Abakurikira imikorere y’uko ubutegetsi bwa Perezida Kagame bwubatse kandi bukora bemeza ko akazi Lt Gen Karake ahawe kagenda kamuganisha ku gatebe. Hari abibaza ukuntu azashobora kugira inama Perezida Kagame batari kumwe kenshi dore ko Perezida Kagame akunze kuba yazerereye mu gihe Lt Gen Karake we hari ibihugu byinshi byo kw’isi adashobora guhirahira ngo akandagiremo.

Ariko hari n’abavuga ko hari abagombye kugira impungenge z’uko Lt Gen Karake ahawe uyu mwanya, kuko mu gihe Perezida Kagame yakumva inama ze akareka Lt Gen Karake agakora akazi amushinze hari byinshi byahinduka mu byemezo byinshi byafatwaga muri iyi minsi byagaragaraga nko guhuzagurika tutavuze ko hari ibyemezo bimwe na bimwe byagaragaragamo ubuswa bwinshi.

Abasesenguzi bamwe ariko bemeza ko uko byagenda kose uku guha uyu mwanya Lt Gen Karake ari nko kumwaka ingufu yari afite mu nzego z’iperereza bakamwegereza mu biro bya Perezida Kagame aho ashobora gucungirwa hafi ngo ntagire ibyo yakora byabangamira ubutegetsi bwa Perezida Kagame. Ibi bikaba bisa n’ibishyira kumwicaza ku gatebe. Tuvuze ko Lt Gen Karake yaviriyeho rimwe na Maj Gen Rutatina  ntabwo twaba turi kure y’ukuri.

Lt Col Karuretwa
Lt Col Karuretwa

Amakuru The Rwandan ifite avuga ko Perezida Kagame ubundi yishisha ndetse atareba neza Lt Gen Karenzi Karake ariko amasano y’umugore we mu miryango n’ab’ibukuru atuma agishobora kwihanganirwa.

Uyu mwanya Lt Gen Karake yahawe yawusimbuyeho Lt Col Patrick Karuretwa, umuntu akibaza niba kuba Lt Gen asibuye Lt Col ku mwanya runaka bitaba nko gusubizwa hasi. Ese yaba ari Lt Col Karuretwa washyizwe mu bushorishori ari umwana cyangwa ni Lt Gen Karenzi wasubijwe hasi?

Lt Col Patrick Karuretwa nawe yagizwe umunyamabanga wihariye wa Perezida Kagame, abasesenguzi bacu bahamya ko uyu musore nta kabuza nihatagira ikintu kidasanzwe kiba amaherezo ashobora kubona umwanya ukomeye nko kuba Ministre w’ingabo kuko arizewe cyane ku buryo mu myaka yashize ubwo yigaga muri Amerika ari we wari ushinzwe abana ba Perezida Kagame. Uyu Lt Col Karuretwa bishatse kuvuga ko Perezida Kagame azajya amwitwaza aho agiye hose.

Ikindi kigaragaza ko uyu Lt Col Karuretwa yizewe cyane n’uko umwanya yasimbuweho na Lt Gen Karake udapfa guhabwa ubonetse wese kuko wagiye uhabwa abantu b’ibikomerezwa nka ba Maj Gen Rutatina, Maj Gen Kamanzi Mushyo, Lt Gen Charles Kayonga…

Lt Col Karuretwa wavukiye muri Congo ni muramu wa Brig Gen Emmanuel Ndahiro wigeze kuyobora inzego z’iperereza NISS,  aka kazi Lt Col Karuretwa ahawe bishatse kuvuga ko n’ubwo Brig Gen Emmanuel Ndahiro yagiye mu byo gutegeka ibitaro bya gisirikare i Kanombe ariko agifite ingufu zigaragara mu butegetsi bwa Perezida Kagame.

 

 

karake

 

Marc Matabaro