Major Emmanuel Nkubana yaba yarashimuswe

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko Major Emmanuel Nkubana uzwi no ku izina rya Kadogo yaba yarashimutiwe mu gihugu cya Uganda maze abayobozi b’icyo gihugu bakamuha Leta y’u Rwanda mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ukwakira 2016.

Nabibutsa ko Major Nkubana yari asanzwe aba mu gihugu cy’u Bubiligi ariko amakuru dufite akaba avuga ko yakundaga gukorera ingendo kenshi muri Uganda ndetse na Tanzaniya.

Mu minsi ishize kandi havuzwe amakuru y’uko umubyeyi wa Major Nkubana, umukecuru wari ufiye imyaka 80 yishwe ahotowe! Major Nkubana akaba yarashinje Leta y’u Rwanda kumwicira umubyeyi nta guca ku ruhande.

Frank Steven Ruta

Email: [email protected]