Major Ir Emmanuel Munyaruguru yaburiwe irengero hashize umwaka!

Ifoto ya Major MUnyaruguru yatwawe n'abarinda Perezida Kagame!

Amakuru ava mu gace ka Tromsø mu majyaruguru y’igihugu cya Norvège aravuga ko umugabo w’umunyarwanda ariko ufite ubwenegihugu bwa Norvège witwa Emmanuel Munyaruguru yaburiwe irengero mu gihugu cya Uganda hakaba hagiye gushira amezi agera ku icumi!

Uyu mugabo yari muri Promotion ya 135 ya Ecole Royale Militaire y’i Bruxelles mu Bubiligi aho yavuye ari Ingénieur, yahoze ari Major mu ngabo z’u Rwanda (FAR) mbera ya 1994 akaba yari ashinzwe ibijyanye n’igenamigambi (planification) muri Ministeri y’ingabo z’u Rwanda mu 1994. Akaba ari n’umuvandimwe wa Dr Félicien Kanyamibwa, umwe mu bayobozi b’umutwe wa gisirikare urwanya Leta y’u Rwanda ufite ibirindiro muri Congo witwa RUD-Urunana.

Nyuma ya 1994 yahunze u Rwanda aza kugera mu gihugu cya Norvège aho yari amaze imyaka myinshi, akaba yarakoze akazi nka Ingénieur muri komini ya Tromsø aho yari atuye ndetse akaba yarigeze kuba muri njyanama ya Komini ya Tromsø ku itike y’ishyaka ry’abakozi ryo muri Norvège (Arbeiderpartiet) ubu akaba yakoraga ibikorwa bigamije kuzana amahoro mu karere k’ibiyaga bigari by’Afrika.

Major Ntashamaje
Major Ntashamaje

Amakuru y’ibura rye kandi yemezwa n’igipolisi cy’umujyi wa Tromsø aho yari atuye kivuga ko cyabonye amakuru ajyanye n’ibura rye mu mwaka ushize ariko ngo ntabwo cyashoboye kumubona mu gihugu cya Uganda amakuru ya nyuma cyabonye n’uko hari abantu ba Leta y’u Rwanda bamuhigishaga uruhindu aho i Bugande!

Si ubwa mbere Leta y’u Rwanda igeze amajanja uyu mugabo kuko mbere y’uko ahungira muri Norvège yararusimbutse kenshi.

Si ibyo gusa kuko n’aho atuye mu gihugu cya Norvège yigeze gushyirwa ku ma liste y’abashakishwa na Leta y’u Rwanda ibashinja Genocide  ariko ayo malistes yaje guteshwa agaciro nyuma y’aho abayobozi ba Norvège basanze ayo malistes ariho n’abana b’impinja bavukiye muri Norvège ndetse hakaboneka n’amakuru y’uko ayo malistes yakozwe hisunzwe abahezanguni b’abatutsi bashigikiye Leta y’u Rwanda batuye muri Norvège.

Mu mwaka wa 2008 uhera yashizwe kandi mu cyegeranyo cya ONU ashinjwa gukorana na FDLR kimwe n’abandi banyarwanda batuye muri Norvège.

Amakuru agera kuri The Rwandan mu iperereza yakoze yo avuga ko ibura rya Major Ir Munyaruguru ryaba rifitanye isano na Major Gérard Ntashamaje wahoze mu ngabo za FPR bari bafitanye ubucuti.

Nabibutsa ko uyu Major Gérard Ntashamaje n’ubwo yari Major mu ngabo za FPR ni umuhungu wa Antoine Ntashamaje wategetse Ministeri zitandukanye ku butegetsi bwa Perezida Habyalimana. Nyuma yaje guhungira mu gihugu cy’u Bubiligi aho yashinze umutwe wa gisirikare urwanya Leta y’u Rwanda witwaga RPR-Inkeragutabara wari ufite ibirindiro muri Congo aho wari ufatanije na RUD-Urunana, umwe mu bayobozi ba RUD akaba ari Dr Félicien Kanyamibwa utuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, umuvandimwe wa Major Munyaruguru.

Uyu Ntashamaje yaje gutahuka mu Rwanda mu buryo butunguranye ndetse yakirwa mu buryo budasanzwe kuko atigeze akozwa isoni cyangwa ngo age guteshwa agaciro nk’abandi ngo ajye kwozwa ubwonko mu ngando iyo za Mutobo. Mu gutaha kwe yavuze ko yatahutse nyuma yo gusaba imbabazi umukuru w’igihugu kandi ko Prezida Kagame yazimuhaye. Major Ntashamaje yahakanye amakuru avuga ko yaguzwe na leta y’u Rwanda.

Igitangaje ni uko nyuma yo gusubira mu Rwanda kwa Major Ntashamaje, ubucuti bwe na Major Munyaruguru bwarakomeje ku buryo Major Ntashamaje yasuraga Major Munyaruguru iwe i Tromsø muri Norvège! Amakuru afite gihamya avuga ko hari umuntu wiboneye Major Ntashamaje mu rugo kwa Major Munyaruguru nyuma y’uko bitangajwe ko Major Ntashamaje yasubiye mu Rwanda.

Igiteye inkeke kurushaho n’uburyo umuntu nka Major Ntashamaje witwa ko yari mu mutwe urwanya Leta y’u Rwanda ukoresheje intwaro yatahuka ntihagire umurya n’urwara ndetse nyuma agakomeza kwidegembya atembera mu mahanga uko ashaka mu gihe bitarekuriwe buri wese kugeza no ku bikomerezwa byo muri FPR ntawe usohoka mu Rwanda uko yishakiye ndetse bamwe ntabwo babyemerewe rwose.

Ese ibura rya Major Munyaruguru ryaba hari aho rihuriye na Major Ntashamaje? Kutagaragara kwe se ntabwo byaba bisobanuye ko atakirimo umwuka dore ko abaye afunzwe na Leta y’u Rwanda yaba yarerekanywe mu butabera nk’umuntu uhungabanya umutekano w’u Rwanda cyangwa aregwa Génocide? Abaye se yaratashye ku butumire bwa FPR mu Rwanda ho ntiyari guhabwa umwanya cyangwa akagaragazwa mu bitangazamakuru nk’abandi bose?

Tubitege amaso.

Marc Matabaro

The Rwandan

19.06.2016

Email: [email protected]