Major John Rugerindinda yishwe n’impanuka y’imodoka

Major Rugerindinda John yaguye mu mpanuka y’imodoka yabereye mu Murenge wa Gitoki ho mu Karere ka Gatsibo mu Burasirazuba.

Nyakwigendera Major Rugerindinda John yari atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Merceds Benz yagonganye n’igikamyo, ikaba yari avuye mu mujyi wa Kigali yekerezaga I Kabarore.

Iyi mpanuka yabaye ahagana mu saa saba zo mu rucyerera rwo kuri uyu wa 07 Nyakanga 2016.

Ikamyo bagonganye ifite ibirango RAB 498 D ikaba yari itwawe n’uwitwa Rachid Francois Karamaga.