Manzi Paul Byabagamba yarekuwe!

Amakuru atangazwa na Dr David Himbara aravuga ko murumuna we Bwana Manzi Paul Byabagamba yarekuwe nyuma y’iminsi afunzwe.

Nk’uko bigaragara yari afunzwe ku buryo butemewe n’amategeko kuko mbere yo gufungurwa ntabwo yigeze ashyirwa imbere y’ubutabera.

Nabibutsa ko uyu Manzi yari yafatanywe n’umugore we utwite inda nkuru ndetse n’umwana wabo w’imyaka 3, bo bakarekurwa nyuma y’iminsi mike.

Manzi Paul Byabagamba ni kandi murumuna wa Colonel Tom Byabagamba ndetse akaba na muramu wa Gen Frank Rusagara ubu bari mu nkiko bashinjwa kuvuga amagambo asebya ubutegetsi buriho ndetse no gukangurira abantu kwanga ubutegetsi buriho n’ibindi..

Benshi bemeza ko Manzi Paul Byabagamba yatawe muri yombi mu buryo bwo kumwihanangiriza kuko yagaragaye kenshi mu rubanza rwa mukuru we na muramu we. Ikindi gishoboka n’uko byaba ari uburyo bwo gufataho ingwate Manzi Paul Byabagamba kugira ngo bashyire igitutu kuri Col Byabagamba ntabe hari amabanga yavugira mu ruhame mu rubanza rwe dore ko hari amakuru tugikorera iperereza avuga ko Perezida Kagame yaba yaratanze amategeko y’uko Col Tom Byabagamba agomba kwicwa bikaba bivugwa ko Major Desire Gumira umwe mu bari bahawe amategeko yo kwica Col Byabagamba yaba yaratorotse igihugu aho kubahiriza amabwiriza yo kwica yari yahawe.

Dr David Himbara akimara kumva ifungurwa rya murumuna we yahise agaragaza ibyishimo ku rubuga rwa Facebook aho yagize ati: “Manzi is out of prison blessings”

Ubwanditsi

The Rwandan

Email: [email protected]