UMUTEKANO MUKE NA NONE MU KARERE KA RUSIZI MU MURENGE WA MURURU:ABANTU BATARAMENYEKANA BATWITSE IMODOKA BARASA N’AMASASU MENSHI MURI AKO KARERE.

Dukomeje gukurikirana ibibera muri Mururu mu karere ka Rusizi ariko n’ubu biracyarimo urujijo.

Ubushize ku itariki ya 25/05/2019 ku biro by’umurenge wa MURURU no ku italiki ya 08/06/19 mu kagari ka TARA muri Mururu,amasasu atari make yumvikaniye muri ako karere nk’uko twari twabibwiwe n’abaturage kuko ubuyobozi bwa Leta y’u Rwanda ntibwigeze bubitangaza. Gusa byakekwaga ko yaba ari FLN ariko hari n’abavuga ko ibyo bikorwa biri gukorwa na RDF igamije gufate abatavugarumwe nayo cyane ko iyo bahageze bafata abahisi n’abagenzi.

Icyo gihe ingabo nyinshi zarahazindukiye zifata abaturage zirabajyana kubafunga, nyuma RDF yagarutse gukoresha inama, nk’uko twabibwiwe n’abaturage bashatse ko tubagirira ibanga, RDF yasobanuriye abaturage ko ari aba FLN (FORCES DE LIBERATION NATIONALE ) batambukaga bari kwerekeza muri Nyungwe. Ariko ibyo byateye amakenga, kuko FLN itahanyura yerekeza mu Nyungwe ngo ibure no kumvikana ahandi mbere yo kwinjira muri Nyungwe.

Amakuru dukesha na none abaturage baravuga ko muri iri joro ryakeye ku itariki ya 08/07/2019 ahagana saa sita z’ijoro (00H00), abantu bitwaje imbunda bongeye kurasa hafi y’UMURENGE WA MURURU, mu karere ka RUSIZI, byabereye ku RUGANDA RUTUNGANYA IBIGORI (RUKORA KAWUNGA) rw’umushoramari witwa KAYISHEMA; urwo ruganda ruri ahahoze STATION SOPECYA YA ESSENCE kubahazi mbere ya 1994.
Umuzamu yumvise amasasu ariruka yerekeza kuri SACCO, abarindaga SACCO bumvise amasasu abaye menshi kuyo barasaga nabo bariruka. Abaturage bahise batangira kuvuza induru bacyumva amasasu. Kuri urwo ruganda hari hahagaze imodoka ebyiri imwe yo mu bwoko bwa DAYIHATSU n’indi y’ IKAMYO, ubwo amasasu yakomeje kuvuga hashize akanya imodoka yo mu bwoko bwa DAYIHATSU yahise itwikwa n’abarasanaga. Igitangaje kandi giteye amakenga ni uko Ingabo za RDF zari aho hafi zahageze mu gitondo zifata abaturage zikoresha n’inama. Bityo bikaba bikekwa ko ibyo bikorwa bikorwa na zimwe mu ngabo za RDF mu rwego rwo kugirango zibone uko zica abaturage bo mu cyahoze kitwa CYANGUGU kugirango babatere ubwoba bwo kongera gushyigikira Bwana Twagiramungu Faustin uyoboye ishyaka RDI RWANDA RWIZA riherutse kwinjira mu Mpuzamashyaka yitwa MRCD (Impuzamashyaka Nyarwanda iharanira Impinduka na Demokarasi mu Rwanda).

Ibikorwa nk’ibyo FPR ikunda kubikora kugirango yikize abo batavuga rumwe. Twibutse ko FPR iherutse kumarira ku icumu abaturage bo mu nkengero za Nyungwe cyane mu cyahoze ari Gikongoro na Kibuye. Abaturage bakomeze kwigengesere kuko FPR irashaka impamvu y’umutekano muke kugirango ibone uko ibatsemba. Turakomeza gukurikirana iyi nkuru turajya tubagezaho uko biri kugenda.

Umusomyi wa The Rwandan

Rusizi