Mutagatifu Pawulo Kagame udusabire……

Amakuru dukesha ikinyamakuru igihe.com atwereka ikiganiro bagiranye na Musenyeri Mbonyintege Smaragde , ubwo hizihizwaga umunsi mukuru w’abatagatifu bose wizihizwa buri taliki ya 1 Ugushyingo buri mwaka n’abakirisitu ba kiliziya Gatorika.

Musenyeri Mbonyintege akaba yarakomeje kugaragaza umutagatifu icyo aricyo n’impamvu kiliziya Gatorika ifata icyemezo cyo kugira abantu abatagatifu. Bityo ntiyatinya kuvuga ko hari n’abanyarwanda benshi mu gihugu bagize ubutwali bwo kwitangira abandi muri jenoside ndetse n’abakurambere abona bagirwa abatagatifu. Yongeraho ko amalisti yarangije gukorwa ndetse ko yageze n’i Roma kwa Papa bakaba bari kubyigaho ngo barebe uko u Rwanda narwo rwagira abatagatifu nk’ibihugu by’abaturanyi nka Uganda.

Izina niryo muntu Musenyeri Mbonkintege aho yatorewe kuba umukuru w’inama y’abepisikopi mu Rwanda si intege gusa ahubwo yarakoze karahava, akazi ka kiliziya ndetse n’aka leta ntagitinya kubivanga ku buryo kumenya imipaka ya kiliziya cyangwa FPR bisigaye bitera urujijo abakiristu kuko adahwema gukingira ikibaba ingoma y’inyagitugu ya Perezida Kagame, agashishikariza abakiristu gutanga umusanzu muri cya Kigega AGACIRO DEVELOPMENT FUND .

Aha bikaba byateye urujijo rwo kumenya mu by’ukuri abari kuri ayo malisti y’abazagirwa abatagatifu, dore ko nta zina na rimwe ryigeze ritangazwa aha abantu bakarushaho kwibaza icyateye Musenyeri Mbonyintege kutavuga nibura izina rimwe, dore ko nta n’ipfunwe biteye kuvuga umuntu wakomeye ku kwemera kwe agakiza benshi ndetse akemera no kuhasiga ubuzima .

Aha leta y’agatsiko iyobowe Perezida Kagame ntako itagize ngo isibanganye ibimenyetso by’abantu bitangiye abandi nyamara bo bakabitura kubambura ubuzima bwabo, ariko bizayigora kubisibanganya mu mitwe ya benshi dore ko ibyabaye byabaye izuba riva ndetse n’abagabo bo kubihamya bakaba bakiriho.

Musenyeri Mbonyintege akivuga iby’abatagatifu mu mitwe y’abanyarwanda benshi hajemo abasenyeri bagezi be ba 3(Mgr Joseph RUZINDANA , Mgr Vincent NSENGIYUMVA, Mgr Thaddé NSENGIYUMVA baguye i Gakurazo bapfuye urwagashinyaguro, dore ko babakuye i Kabgayi aho bakoze ibishoboka byose bakarwana ku baturage bari babahungiyeho mu gihe cya jenoside bakanga kubata mu menyo ya rubamba arizo nterahamwe, gushorerwa n’amaguru aho i Gakurazo byari nk’inzira y’umusaraba barabibonaga ko byange bikunde ko bari bwicwe kandi koko urugendo rwabo barurangije nk’abatagatifu .

Ndetse na Mgr Thaddée NTIHINYURWA yabigarutseho ubwo yavugaga amasengesho ngarukamwaka yo kubasabira muri 1995, ahamya adashidika ko bagiye mu ijuru kuko bari bariteguye bihagije.

Aha umuntu akaba ya kwibaza niba Musenyeri MBONYINTEGE atitaye mu ihurizo rijya gusa n’insanganya INGABIRE Victoire yagiriye i Kigali ubwo yavugiraga ku rwibutso rwa Gisozi ko yishimiye urwibutso muri rusange ariko ko babura ikintu kimwe gusa, yagize ati icyo nta kindi ko ntabona ahashyinguwe abahutu? Cyangwa se bo mubagenera uwuhe munsi wo kwibuka ababo? Muzi ibyavuyemo. Uvuze ko abahutu bapfuye aba ashatse no kuvuga n’uwabishe (FPR) ibi bihita biba ingengabitekerezo ya jenoside no gupfobya jenoside no gushaka guteranya no kuzana amacakubiri mu banyarwanda, ariko bakabyirengagiza iyo bavuze jenoside yakorewe abatutsi.

Umutego nta wundi, aramutse akoze iyo lisiti ikaburaho bariya basenyeri batatu ndetse n’indi mbaga y’abakiristu yanze kwitandukanya nabo bakemera gupfira hamwe ntabwo yatambuka i Roma nta n’agaciro yagira. Ese kuba Musenyeri yaririnze kugira icyo atangaza ku mazina yabo si uko haba harimo agahaze? Kuko igihe hakwigwa niba bagirwa abatagatifu habaho no kumenya uwabishe ndetse n’icyo bazize, bityo bikagaruka ha handi kuri ya ndirimbo ifite inyikirizo yitwa ingengabitekerezo ya jenoside cyangwa kuyipfobya.

Aha ndisegura kuri uyu Mushumba igitekerezo cye cy’uko hali abanyarwanda barokoye abandi mu gihe cya jenoside turagisangiye ariko se iyo lisiti ye yashyizeho nde areka nde?

FPR mu isoni nke zayo ntihwema kuvuga ko umwicanyi kabuhariwe Paul Kagame na ba jenerali GUMISIRIZA ko aribo barokoye abanyarwanda, ko aribo bavusha izuba bakagusha n’imvura, uvuze ibitandukanye n’ibyo uba umwanzi w’igihugu aha umuntu akibaza niba aribo bazagirwa abatagatifu. Aha nabamara impugenge bashobora gukoresha kiliziya y’u Rwanda bakazanamo ibyabo bashatse, ariko iya Roma yo iringenga ku buryo kuba umutagatifu utari witaba Imana bitari byabaho mu mateka ya kiliziya Gatorika. Paul Kagame n’abarenzamase be bibazaga ko iyo lisiti ibareba bashatse basubiza amerwe mu isaho.

Ariko FPR igira amahirwe kubi, njye njya nibaza iyo abagabo nka Musenyeri Andereya Sibomana baba bakiriho niba ibi byose biba bishoboka.

Iyo umwepiskopi atanga inyigisho cyangwa ubutumwa aba avuga mu izina rya Kiristu, bityo ubutumwa bwe bukumvikana nk’amategeko avuye ku Imana, muri urwo rwego nibakorere Nyagasani bareke gukorera agatsiko, bareke kuba abasenyeri bo mu ntebe gusa bavugire intama bashinzwe ariko kandi ntibibagirwe nizazimiye. Iyo badashobora gushyingura mu cyubahiro bariya bashumba bazize akamama babona arinde uzabavuganira? Babona ukuri kuzaga ahagaragara ryali? Igihe ni iki cyo kwigaranzurana umwijima tukaba abana b’urumuli.

Umukirisitu wa Kiliziya Gatorika mu Rwanda

1 COMMENT

  1. Njye ndabona umutwe w’iyi nkuru ntaho uhuriye n’ibirimo, uretse gucurikanga ibintu no gutera urujijo pe!!! Abanyarwanda benshi uvuga uhagarariye bagutumye kuvugira ngo Banyakwigendera Basenyeri 3 wavuze ngo bakwiye kushyirwa mu Batagatifu??? Uko niko ubitekereza wowe ubwawe si by’abo wiyitriye ubabeshyera ngo baratekerezaaaa!!!! Gutoranywa kw’Abatagatifu nta marangamutima abamo na busa. Reka rero kwibasira Nyricyubahiro Mgr Smaragde, wagira ngo abivuge ukuhe kundi? Ubwo se iyo ayatangaza byo hari gucura iki, ko mbona wacitse ururondogoro uvanga amasaka n’amasakaramentu! Gusa tuzi ko hari abanyarwanda bitangiye abandi biyibagiwe kugeza no mu makuba ya Jenoside yakorewe Abatutsi, intambara n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu! Basabirwa kuzashyirwa mu Batagatifu cyangwa batabisabirwa, ayo mateka yabo ntazahanagurika kandi twe nk’abanyarwanda bazahora ari INTWARI n’icyitegererezo mu kwimakaza urukundo rw’Imana mu bantu.

Comments are closed.