Lt Gen Kayumba aravuga impamvu Perezida Kagame ashaka guhindura itegeko-nshinga

Kuri uyu wa kane tariki ya 14 Gashyantare 2013, Radio Itahuka, Ijwi ry’ihuriro nyarwanda RNC yagiranye ikiganiro na Lt Gen Kayumba Nyamwasa.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru Serge na Jean Paul b’iyo Radio yagerageje gusobanura impamvu Perezida Kagame ashaka guhindura itegeko nshinga ngo akomeze ategeke ubuziraherezo.

mushobora kumva icyo kiganiro hano:

11 COMMENTS

  1. Ariko ubu Kayumba na Theogene bagira ubwengye? Ubu bibaza ibi bahurutura aha ko abahutu bintagondwa babunva? Sha Kayumba mugye mumenya ko ibyifuzo byanyu bitashoboka, niba byashibokaga mwazabona ibyo abana banyu bahura nabyo aho guha ubuzima bwawe Satani wabuha imana, Kagame nubwo yagutegeka akakubabaza ariko utababajwe na Semioni na Thomas bokwijwi Ryarubanda, Kagame uriya ntacyo yapfa nabana banyu ariko abahutu mumenye kobabarwanya…ntabwo bakunda abatutsi benewanyu, birirwa babasebya ariko birambabaza Kayumba Na rudasingwa kuba bahora bagambanira benewabo nabo batiyibagiwe kuko abahutu bintagondwa apana abo murwanda ntibabacira urutezi, so nibamenye kobarimo kwikurira isyano, abahutu ntibabakunda, niba mufite ikyo mupfa nakagame abana banyu ntacyo bazaba ariko nimukimeza kuba abamotsi..babahutu mumenye gusa kobazabirenza vuba…musigeho mureke gukomeza gusebya benewanyu amaraso yanyu

    • Bucyana,Theogen ni Docteur,Kayumba ni General wowe uvuga ngo ni bicucu wowe uricyi,ese abo uvugako arabatutsi murengera murush’ubututsi umuryango wa Rwigema Gisa,cyangwa Umwami Kigeli ahubwo wowe ugomba kuba mumutwe wawe uri njiji umbabarire kuba nkwise injiji reka nkubwire impamvu nuvuga abahutu ntukibagirwe Col.Kanyaregwe na Pasteur Bizimungu abo barabahutu bafite nicyo bakoreye igihugu wowe uravuga ibyo ushingirakucyi amateka yawe nayahe?.Harya ngo niko zitambirwa!.

  2. Wowe wiyise Bucyana uwo wita Shahu nide haryango Ipfizi yintama itega nkase!,mbere yogutanga ibitecyerezo uzabanze wige icyinyabupfura,naho ibyo bitutsi mukomora kuri Kagame munifuza kubayobora ubuziraherezo nta uzabishyigikira narimwe,mbona ahubwo mwe mukorera Shitani kuko muranabigaragaza mumvugo zanyu nomubikorwa byanyu bivanze n’UBUROZI(utuzi twa Jaque na Munyuza),ubwicanyi bubaranga mugihugu nohanze yabwo ndumva rero Bucyana nakubwira ngo bucyan’ayandi birashoboka ko igihe cyigiye kugera uwo muorera akagaragara.

  3. sinigeze numva icyokiganiro ariko wowe uracyagendera kuri solidalite aveugle yubwoko kandi ntakivuze.urwango si ubwoko uzubwenge arabwirinda.Amase yakera ntagihoma urutaro.komanteri yawe umuntu yayiha umwanya wo muri 1993 apana 2013!

  4. Mbe Bucyana mwana w’Intozo ko mbona ukigendera ku mazuru mu gihe abandi twafashe gari ya moshi (train) ya demukarasi n’ubwiyunge busesuye!Rahira ko niba utavunuye utazumira ku mwite inka yarariwe cyera!Niba ugirango ndarota,tega amatwi ibi biganiro maze nibigukundira uhindure imbyino.Niwanga kandi,uzigumire muri icyo kimodoka cyawe kitagira umuderevu,abagukunda bazagusanga mu manga iri munsi ya wa “mtelemuko” shobuja yabahanuriye!!

    http://www.youtube.com/watch?v=_EMGkixPPSk

    http://www.youtube.com/watch?v=Sesz6d7QbL4

    http://www.youtube.com/watch?v=_jBX-PgKQRs

    http://www.youtube.com/watch?v=Ft9jJoXdSXI

    http://www.youtube.com/watch?v=JcVzLL2yA64

    http://www.youtube.com/watch?v=y1Evn54GFbA

    http://www.youtube.com/watch?v=wWl66V8pVH4

    Ugire amahoro

    Nkoronko.

  5. Twebwe abacitse kw’icumu ry’inkotanyi b’i Byumba ntitubona ziriya nkotanyi za RNC ko hari icyo zamarira abanyarwanda cyane cyane b’abahutu iyo twibutse uko zatubagaga zikiri ku rugamba.Keretse gusa nibaramuka bemeye kwatura ibyaha byabo,bakitandukanya na FPR bakatugaragariza ububi bwayo tuzi n’ubwo tutari tuzi,bagasaba imbabazi z’ibyo bo bakoze,nibwo tuzumva ko bahindutse,naho ibyo gukuraho Kagame ,twumva ko ngo banafite ingabo),bakongera bagategekera muri FPR nta muhutu wacitse kw’icumu wabikozwa ngo none yabajya inyuma muri opposition

  6. Kuri UZARIBARA Domoniko,
    Amakenga yawe afite ishingiro,ariko nkeka ko tugumye muri urwo,n’imyaka 100 yazashira Kagame n’agatsiko ke bakiduhonyora!!
    Ikindi kandi bariya bantu bo muri RNC uvuga,njye mbona ntacyo batakoze!
    Niba warebye ariya “mavideo” narangiye Intozo Bucyana,wabonye rwose ko ntacyo batavuze!
    Gusa twe tugomba guhora turi maso,tukirinda kugwa mu mutego nk’uwo muri 1990,kuko hari benshi bishinze amareshyamugeni baje baturirimbira(kandi si abahutu gusa,n’abatutsi batagira ingono bawuguyemo!)none barimo kwibukaibitereko barasheshe!!
    Kwifurije kwihangana,guhinduka no guhindura imyumvire!Erega u Rwanda ni rumwe gusa shenge,kandi twabishaka tutabisha tuzarubanamo(abahutu,abatutsi n’abatwa ndetse n’abahawe ubwenegihugu!).Aho icyaba cyiza si uko amateka yacu mabi yatwigisha,noneho twese hamwe tukitabira urugamba rwo kubaka igihugu twese tureshya imbere y’amategeko kandi twubahana nta kureba uyu ngo dore iyo nzoka,cyagwa uriya ngo dore icyo gipinga?
    Ngaho ugire amahoro!

    Nkoronko.

  7. Arikose umuntu avanga ibintu atabaje kwibaza. Ese yushima kagame ushigira kucyi? kagame yajate muri FPR. Ese wabuzi amateka yanyakwigendera CoL kanyarengwe na paster Bizimungu nabandi bahutu bayobotse FPR. Ese wasobanura ute ko FPR yari ya batutsi nkuko uvuga cyangwa ahushaka kuganisha.
    Ese ko nunva wurira abantu uvuga ngo ntabwenjye kuko bamagana ibiuntu kagame akora binshigiye kujijisha abanyarwanda nokubacamo ibice kugirango akomeze yitegekere, yirire numuryango we! Ese waba uzi ko Kagame ntacyo yitaye ku bacitse kwicumu ahubwo yabuze ahabashyira? Mumwaka mirongo ategetse yaba amaze kubageza kucyi? Ese yaba amaze kugeza kubanyarwanda ubuhe buryo bazabana? Uretse inzangano abiba murwanda nohakurya y’Urwanda!!EsKwubaka uvuga nukwica nogushimuta bigamije gucececyesha abatura Rwanda? Nibaza ko abantu ibyo bandika babikora bayobya kagame siguza .Aho ntazaba Nka Mubutu wavuze ko navaho Zaire izaba ivu!! Cyera ntamunyarwanda wakundaga gushimagirinzwa!!! kagame si perezida ahubwo nirusahuzi.

  8. Wowe Bucyana,wagiye ujijuka!ibyo byo gukomeza gukoronizwa n’amoko,mukwiye kubirenga niba mushaka gutera imbere,ntago dukwiyo gukomeza kugira imyumvire idahwitse,mubeshwa n’abategetsi bababeshya ko bakorera ubwoko,kandi bakorera inyungu zabo ku giti cyabo,uhubwo bagakomeza guteranya abanyarwanda babacamo ibice.muhindure,mutazoreka urwanda.

  9. Nagirango nibarize akabazo Kayumba ariko ntabifate nabi. Niba wari ukuriye igitero cy’abasirikare ba FPR cyahandiye ubuvumo bwa Nyakinama bwari bwuzuyemo abakecuru, abasaza n’abana n’abandi…None ukaba ukuriye ishyaka RNC. Umunsi wasuye akarere ka Nyakinama, ukibona imbonankubone imbere y’imiryango ya bariya bantu, uzabasobanurira iki? Bwana Kayumba, izinz ryawe riza ahantu henshi (ama video…) mu bikorwa byo kumvisha abantu. Nkeka ko uburyo usubiza abantu ku bijyanye n’icyo kibazo bidahagije, wari ukwiye kumva ko ubuzima wabateje butoroshye. Reba igihe wigambaga ko udashaka gutaha umucyura ku ngufu. Mbese wowe ubu uwaza akaguhambira amaguru n’amaboko akaroha mu ikamyo mpaka imbere ya Kagome wakumva umeze ute? Nkeka ko IMANA YAKWIMANYE ngo utekereze kuri ibi byose, kandi n’ubikorana umutima wa kimuntu, tuzakumva. Ugire amahoro y’Imana, kandi urinde umutwe wawe umujugujugu wa Kagome.
    Macumu acanye ku Mulindi wa Ndera.

Comments are closed.