Aho gahunda ya ndi umunyarwanda ntigamije gushotora abahutu ngo bivumbagatanye?

Iyo urebye ibimaze gukorwa no kuvugwa kuri iyi gahunda yiswe ndi umunyarwanda usanga ari ibintu bimeze nk’inshoberamahanga cyangwa ikinamayobera (magie). Bishatse kuvuga ko abatangije iyo gahunda cyangwa abategetse ko ijyaho bo bazi icyo bagamije naho abandi bo baravuga gusa bameze nk’abarimo kureba za film z’inshinwa ubona abantu barwanye utazi icyo bapfuye!

Ntabwo byakumvikana ukuntu Leta yashyiraho gahunda ngo igamije kunga abenegihugu no kubumvisha agaciro ko gukunda igihugu cyabo maze ngo nurangiza usabe ndetse unategeke abantu b’ubwoko bumwe gusaba imbabazi baba barakosheje cyangwa barakosherejwe maze abo mu bundi bwoko bose bagahinduka abamarayika bagasabwa imbabazi n’iyo muri bo haba harimo abakosheje n’abakosherejwe! Uretse kubereka ko batangana ndetse badafite agaciro kamwe nta kindi waba ugamije.

Iyo umuntu abona umugabo wize waminuje ajya imbere agasaba imbabazi ndetse byarimba agasabira imbabazi se mw’izina ry’ubwoko bw’abahutu akomokamo azi neza ko nta muhutu wamutumye nyuma ariko akarenzaho ko burya nawe yarenganijwe kuko bamukekaga ko ari umututsi cyangwa yabakundaga ndetse byanarimba akanihakana ubwoko bwe amaze gusaba imbabazi mu izina ryabwo akavuga ko sekuru yahindiye ubwoko yari umututsi cyangwa byajya guhumira ku mirari akavuga ko atazi ubwoko bwe kandi amaze gusaba imbabazi mu izina ry’abahutu. Ubona koko ko u Rwanda rugeze kure.

Umuntu abona ikigamijwe ari ugutesha abahutu n’ubwoko bw’abahutu agaciro. N’ikimenyimenyi batangiye kuvuga ko na Perezida Habyalimana atari umunyarwanda. Ibi hari abazabyihanganira kubera inda zasumbye umutima cyangwa ubwoba ariko hari benshi bazagera aho bakabona bageze ku rukuta bakagarukana urimo kubirukankana nk’uko Perezida Kagame nawe yabyivugiye.

Si Perezida Kagame wabivuze wenyine kuko na Bwana Gérard Gahima, wahoze ari umushinjacyaha mukuru mu Rwanda, ubu akaba ari umwe mubashinze ihuriro RNC yavuze ko ibintu nibikomeza uko bimeze ubu amaherezo abaturage b’abahutu bazahaguruka bakivumbagatanya kubera akarengane n’ivangura bagirirwa akaba afite impungenge ko abatutsi ari bo bashobora kuba ibitambo by’iyo politiki imeze nk’ubwiyahuzi ya Perezida Kagame.

Iyo urebye iyi gahunda usanga igamije guhembera amacakubiri no guteranya amoko, kuko ugamije kunga areba ku mpande zombi kandi agakoresha imvugo ihumuriza.

Ku wa gatandatu tariki ya 30 Ugushyingo 2013, i Buruseli mu Bubiligi habereye inama yari igamije gusobanurira  ibijyanye na gahunda ya Ndi umunyarwanda abatuye mu Bubiligi. Ariko abayikurikiye bose barumiwe kubera amagambo arimo ivangura, ubwishongozi, agashinyaguro, ubugome, agasuzuguro n’ibindi byinshi ntarodora yavuzwe na Depite Francis Kaboneka ubwo yasubizaga umunyarwanda utuye mu Bubiligi witwa Karuranga Saleh wari ugaragaje uburyo abona ibintu gutandukanye n’uko abari bateguye iyo nama babivugaga.

Ntabwo byumvikana ukuntu umuntu wiyita intumwa ya rubanda yahaguruka mu Rwanda akajya mu Bubiligi hatanzwe akayabo kava mu misoro itangwa n’abanyarwanda akajya  imbere y’abanyarwanda azi neza ko barimo abahutu akihandagaza akemeza ko abahutu bose bishwe na FPR bari abicanyi FPR yishe ihagarika Jenoside! Yarangiza akabitsindagira ndetse bamwe mubo ntatinya kwita intagondwa z’abatutsi cyangwa inkundarubyino zikamukomera amashyi y’urufaya!

Si ibyo gusa kuko uyu mudepite yatangiye ikiganiro agoreka amateka uko yishakiye agaragaza ko amakosa ari ay’abazungu n’abahutu gusa ariko akibagirwa gusobanura impamvu uwahoze ari Umwami Kigeli Ndahindurwa adataha ngo yime ingoma u Rwanda ngo rusubire muri paradizo rwahozemo mbere ya 1959, abahutu batangiye kwangiza igihugu!

Niba iyi gahunda itagamije gushotora abahutu ngo bivumbagatanye igamije iki? None wasasa inzobe n’umuntu mutabwizanyije ukuri ku mpande zombi? Ese kuba umunyarwanda n’ukwemera ko umuhutu apfa agaceceka naho umututsi n’uwishe agahinduka inzirakarengane igomba gusabwa imbabazi?

Iyo umuntu akoze isesengura akareba ibivugwa kuri iyi gahunda ya Ndi umunyarwanda, umuntu ntiyabura kwibaza niba hatari ikihishe inyuma, ndetse bigatera kwibaza impamvu ije ubu? Ese yari ikenewe? Kuki haje kwivuguruza mu gihe havugwaga ko nta moko abaho?

Umugabo witwa Edmond Munyangaju yagize ati:” Byakunze kuvugwa ko Inkotanyi ari indashyikirwa mu gutera igipindi no gupanga. Kandi nta washidikanya ko biri mu byabafashije kuba bagifite ubutegetsi kugera n’ubu. Gusa rero ibyo ni byo amaherezo bizahirika FPR. Yapanze byinshi bisobetse kandi bidodadoze. Aho ibintu bigeze, hari bimwe bitangiye kuyiremerera kandi ari yo yabyipangiye. Isi ni umubumbe, bivuze ko uyirukaho aromboreje imbere ye aba agenda ku ruziga. Iyo yihuse agakabya, agera aho akagaruka aho yatangiriye, abo yari yasize inyuma akababona imbere ye. Ngiri ihurizo FPR ihanganye na ryo.”

FPR imivuno imaze gusa nk’aho iyishirana ku buryo ibyo yita ko yasize inyuma irimo kubisanga imbere yayo bityo igahitamo politiki isa n’ubwiyahuzi.

Iyo politiki imeze nk’ubwiyahuzi iyo uyirebye usanga igamije guteranya abanyarwanda hagamijwe ibi bikurikira:

-Gushotora abahutu ngo bivumbure kandi bibasira abatutsi bumva ko babakandamije

-Kwereka abatutsi ko FPR aribo iharanira kugira ngo ibashore mw’ihirima ryayo

-Kugira abatutsi ibitambo kugira ngo FPR na Kagame bongere bigire umutabazi wabo bityo bategeke ubuziraherezo

-Gutera ipfunwe abahutu ngo bumve ko ntacyo bashoboye ari abanyabyaha bahumirize bayoborwe

-Kwereka abanyamahanga ko abahutu ari abanyabyaha ndetse banabyiyemerera  ko bongeye gutegeka nta kizima bakora.

Igiteye impungenge n’uko FPR ishobora kurenga umutaru noneho igatangira gukora ibidakorwa nko gukina za kinamico zakwitirirwa FDLR cyangwa abandi bahutu zigamije kwibasira abatutsi. Ikindi kandi abarwanaga muri M23 bagomba gushakirwa icyo gukora ndetse n’ikibazo cya M23 kikaba kibagiranye. Ariko mu gihe bitarafata indi ntera Leta ya FPR ikeneye ikintu kiba kirangaje abantu kugira ngo bibagirwe inzara n’ubukene bafite bahugire muri Ndi umunyarwanda.

Umwanzuro

Icyo nasaba abahutu n’uko batagwa mu mutego w’ubwo bushotoranyi ngo bibasire abatutsi bagenzi babo babitiranya na FPR ahubwo bahaguruke bafatanye n’abatutsi babwire buriya butegetsi ko barambiwe ikinyoma cy’abahutu n’abatutsi b’ibisambo babateranya! Abahutu bagombye kumenya ko nta gihe bazabaho bonyine mu Rwanda abatutsi bakandamijwe badafite amahoro.

Abatutsi bagombye kureba kure kuko ingaruka nibo zizageraho Kagame na bagenzi be bigaramiye kuko uko bigaragara kurenganya abahutu no kubahoza ku nkeke ntacyo byungura abatutsi na busa. Kuba ubwicanyi bwakorewe abahutu butariswe jenoside si uko butabaye ahubwo n’ukubera inyungu z’abazungu bari bakurikiye mu karere bakoresheje FPR na Kagame. Kwibeshya kongera kwica abahutu ngo amahanga azareba ku ruhande byaba nko kwicukurira urwobo. Abatutsi bagombye kwibuka ko kuba ubwicanyi bwabakorewe bwaramamaye bukitwa na jenoside si urukundo ni za nyungu navuze haruguru, ubutaha rero amahanga ashobora kutita ku byabakorerwa mu gihe nta nyungu yaba abafiteho nk’uko byagendekeye abahutu! Abatutsi bagombye kumenya ko bazagira amahoro igihe abahutu nabo bazaba bafite amahoro. Hari abibeshya ngo ubu hari amahoro ariko aya si amahoro ni agahenge!

Marc Matabaro

The Rwandan

2 COMMENTS

  1. Ibi iyo ubirebye usanga byariganwe ubuswa bukabije, tekereza ngo umuntu wahoze akina urunana muri BBC niwe wabitangije! Ubundi za nkomamamashyi nazo zibishyira ku mugaragaro! Kagame nawe sinzi muri iyi minsi uwamuteye umwaku, ubu arabona iyi gahunda izamuhesha amanota cg izayamunyaga? Reka ikimwaro twegamanye cyo gutsindwa muri DRC none na Drones zahageze ntanuzongera gusunutsa utuzuru kw’ibuye rya DRC. Imana ishimwe kuba hari ihumure muburasirazuba bwa Congo.

  2. ariko mwagabanije kuba ba nta munoza! iyi gahunda yatekerejweneza kandi murebye neza ntimwashingira kuwayishinga uwo ari we wese kuko abari bafite Masters, Dr, na profesora nibo bateje umwiryane maze jenoside irimbura u Rwanda. ubundi se koko murabona igitekerezo cya GAHIMA Gerard yatanga cyavuga neza gahunda za leta iriho koko cya he? ntiyayisize areba! hhahahahhahahahah, ngo arashinga RNC? nakomereze aho gusa ibitekerezo bye abihinduye akagaruka agasaba imbabazi yazihabwa ariko niba ataje twebwe turakataje mu iterambere. ubu se umuntu ukifuza ko abahutu bakongera bagakora jenoside uyu afite uwuhe mwanya mu banyarwanda!!!!!!!, punguzeni kelele tujenge nchi yetu!!!!!!!

Comments are closed.