Umwaka wa 2014 udusigiye iki? The Rwandan yakoze urutonde rw’abitwaye neza n’abagomba kwikubita agashyi

    Nyuma yo kwitegereza ibyaranze u Rwanda mu nzego zose muri uyu mwaka dusoza wa 2014, ubwanditsi bwa The Rwandan byagerageje gukora icyegeranyo cy’uburyo abantu ku giti cyabo, imiryango n’amashyirahamwe, amashyaka …. byitwaye. 

    Mu gusohora uru rutonde hitawe kuri byinshi, hashakwa amakuru ku mpande nyinshi zitandukanye ndetse n’abantu benshi bagira uruhare mu guhitamo abagomba kujya kuri uru rutonde.

    Icyashizwe imbere n’ukugerageza guhuza imibereho, imitekerereze y’abanyarwanda muri rusange aho bari hose haba mu Rwanda, no hanze yarwo hatitawe ku moko, amashyaka n’umurongo wa politiki abantu bafite n’ibindi.

    Abenshi ni abantu bazwi ariko hari n’abandi bakizamuka ku buryo batari bakavuzwe cyane mu gihugu no mu rwego mpuzamahaga.

    Mu gutegura uru rutonde hatowe abantu cyangwa amashyirahamwe 3 yitwaye neza ndetse hatorwa n’abandi bantu cyangwa amashyirahamwe 3 atatu yagombye kwikubita agashyi, ibi bikaba byarakozwe mu nzego zitandukanye ari zo: Abanyepolitiki, amashyirahamwe ya politiki, Impirimbanyi mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu cyangwa idaharanira inyungu, imiryango n’amashyirahamwe, abanyamategeko, abanyamakuru, ubukungu, abari n’abategarugori, abanyamuryango ba FPR n’abakorana nayo, ubumwe n’ubwiyunge, n’imyidagaduro.

     Abanyapolitiki

    http://www.dreamstime.com/royalty-free-stock-image-thumbs-up-down-buttons-image10802456Frank HabinezaFrank Habineza ni umukuru w’ishyaka riharanira ibidukikije mu Rwanda, Green Party ndetse ni umukuru w’amashyaka aharanira ibidukikije muri Afrika: Uyu mugabo nawe ukiri muto yagaragaje ukwihangana gukomeye mu nzira yo gutuma ishyaka rye ryemerwa ku mugaragaro n’ubwo hagombye kubaho ibitambo nka Bwana André Kagwa Rwisereka. Uyu mugabo n’ubwo ari mu Rwanda ntahwema kugaragaza ibitekerezo bye binenga ibitagenda mu Rwanda atarya iminwa. Nko: Kwamagana gukura ururimi rw’igifaransa ku notikugaragaza ivangura rikorerwa abavuga igifaransa,ndetse ubu iri shyaka ryareze Leta y’u Rwanda mu rukiko rw’ikirenga, kwamagana ko itegeko nshinga ryahindurwa Perezida Kagame akongera kwiyamamaza, gushishikariza Urwego rw’abanyamakuru bigenzura(RMC) kujyana RURA mu nkiko kubera kurenga ku nshingano zayo, ubwo yahagarikaga radiyo BBC n’ibindi…

     http://www.dreamstime.com/royalty-free-stock-image-thumbs-up-down-buttons-image10802456Bakunzibake-AAlex Bakunzibake ni umukuru wungirije w’ishyaka PS Imberakuri, Impuzamashyaka FCLR- Ubumwe ndetse akaba n’umunyamabanga mukuru w’impuzamashyaka CPC : Uyu mugabo ukiri muto yagaragaje ubwitange bukomeye kurusha abanyapolitiki bivugwa ko ari inararibonye ndetse agaragaza ubushake mu gushaka uburyo habaho gushyira hamwe kw’abaharanira amahinduka mu Rwanda no gukomeza kugaragaza akarengane gakomeje gukorerwa abanyarwanda. Yafashe inzira asanga FDLR mu ishyamba mu buzima butoroshye.

    http://www.dreamstime.com/royalty-free-stock-image-thumbs-up-down-buttons-image10802456mwisenezaDr Emmanuel Mwiseneza ni umunyamabanga mukuru w’ishyaka FDU-Inkingi, mu gihe hari ubwumvikane buke mu ishyaka FDU-Inkingi yahisemo gushyira imbere inyungu z’ishyaka aho gukurikira abatari bashimishijwe n’ibyavuye mu matora y’inzego z’ishyaka FDU-Inkingi yari amaze kubera muri Kongere ya Alost mu Bubiligi.

     

    http://www.dreamstime.com/royalty-free-stock-image-thumbs-up-down-buttons-image10802456twagiramungu (2)Faustin Twagiramungu ni umukuru w’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza akaba akomeje kwemeza ko ayoboye n’impuzamashyaka CPC, Mu gihe gito igihe yari yiyemeje gufatanya na FDLR  bisa nk’aho yari yibagije ibyo yashinjwaga byo kuba yarakoranye na FPR, ariko mu gihe gito ya yananiwe gukomeza muri uwo murongo ahubwo abisubiza ibintu rudubi ndetse kurusha na mbere ubwo yasaga nk’utanzeho abayobozi ba FDLR ho ibitambo ngo arebwe neza n’amahanga. Ku buryo ubu ntawashidikanya ko bizamugora kubyutsa umutwe muri politiki nyarwanda.

     

    http://www.dreamstime.com/royalty-free-stock-image-thumbs-up-down-buttons-image10802456NtawukuliryayoJean Damascène Ntawukuriryayo Perezida wa Sena y’u Rwanda mbese yari nk’uwa kabiri mu gihugu ndetse yagiye aherekeza kenshi Perezida Kagame mu matora ya Perezida wa Repubulika aho yagenerwaga umwanya wa kabiri. Kuri ubu ni umuseneteri usanzwe nyuma yo kwegura cyangwa kweguzwa kubera ibirego yarezwe na ba Senateri Tito Rutaremara na Chysologue Karangwa byo gusesagura umutungo wa Leta (kujya mu kabari akazanirara Leta fagitire ya Miliyoni 2 ngo yishyurwe, kujya mu rugendo i Burayi agakwepa ushinzwe kumurinda no kumucunga, ndetse no kubonana n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ntawe umuherekeje ngo yumve ibyo aganira nabo. Ubu ni senateri usanzwe iyo abonye bwije cyangwa bukeye ashimira Imana.

    http://www.dreamstime.com/royalty-free-stock-image-thumbs-up-down-buttons-image10802456Nsengimana-NkikoDr Nkiko Nsengimana yahoze ari umwe mu bayobozi n’ishyaka FDU-Inkingi, yagaragaje guhuzagurika no kutagira umurongo we bwite mu gufata ibyemezo buri gihe akaba agaragaza kugira abamutekerereza nawe agakurikira. Mu gutakaza umwanya we mu ishyaka FDU akaba yarabaye nk’ushaka gusiga asenye ibyo yari yarubatse mu myaka ishize. Aho yahisemo kwisunga uruhande nyamuke ruyobowe na Eugène Ndahayo rugizwe n’abantu mbarwa rutagaragaza ibikorwa na bike ahubwo rushishikajwe no gufata imyanya y’ubuyobozi ngo rusimbure Madame Victoire Ingabire.

     

    Amashyirahamwe ya politiki 

     

    http://www.dreamstime.com/royalty-free-stock-image-thumbs-up-down-buttons-image10802456RNC new logoIhuriro Nyarwanda RNC, iri shyirahamwe rya politiki ryagaragaje kugira inzego zikomeye ku isi hose ndetse rigaragaza ibikorwa bifatika mu gutegura imyigaragambyo, gutanga ibitekerezo byinshi hakoreshejwe Radio Itahuka, no kwegera amahanga basobanura uburyo babona ikibazo cy’u Rwanda cyakemuka, ntawakwibagirwa kuvuga ku buryo abayobozi ba RNC bagaragaye muri Film ya Rwanda untold story ariko iri shyaka hari abarinenga igitugu nk’icya gisirikare mu miyoborere yaryo.

     

    http://www.dreamstime.com/royalty-free-stock-image-thumbs-up-down-buttons-image10802456ibendera-ishema okIshyaka Ishema ry’u Rwanda, iri shyaka riyobowe na Padiri Thomas Nahimana ryagaragaje kugendera kuri gahunda ndetse no kugira inzego ziri ku murongo kandi zikomeye ziganjemo abanyapolitiki bakiri bato bajijutse kandi bagaragaza kutaniganwa ijambo. Padiri Thomas yagaragaje ubushake bwo kuzenguruka hafi isi yose mu gushaka abayoboke bashya no kwamamaza ishyaka rye ariko hari abarifata nk’ishyaka ry’abahutu gusa kandi intego yo kwiyamamaza mu 2017 mu gihe yashyirwa imbere cyane kandi hari benshi babifata nk’inzozi bishobora kuriviramo gutakarizwa icyizere. Ihangana rya hato na hato ritari ngombwa n’abashyigikiye FDLR naryo rishobora kuritesha umurongo, igihe n’abayoboke

     

    http://www.dreamstime.com/royalty-free-stock-image-thumbs-up-down-buttons-image10802456FDU LogoFDU-Inkingi, iri shyaka n’ubwo ryagaragayemo za bombori bombori kenshi ryagaragaje kugendera kuri demokarasi mu gihe ryateguraga za Kongere ndetse rigategura n’amatora y’inzego z’ubuyobozi bwaryo ibi bikaba bidakunze kugaragara mu mashyaka ya politiki.

     

     

    http://www.dreamstime.com/royalty-free-stock-image-thumbs-up-down-buttons-image10802456CNR-IntwariCNR-Intwali, iri shyaka ryagaragaje intege nke byaba mu mikorere ndetse riza no gucikamo ibice nyuma y’aho hagaragariye ubwumvikane bucye hagati ya Jenerali Emmanuel Habyalimana na Bwana Théobald Gakwaya Rwaka

     

     

    http://www.dreamstime.com/royalty-free-stock-image-thumbs-up-down-buttons-image10802456RPF-Inkotanki3FPR-Inkotanyi, iri shyaka muri uyu mwaka ryagaragaje igisa no gusubiranamo ku buryo ryatakaje benshi mu bayoboke b’ikubitiro baryo mu gihe bashinjwaga ubugambanyi bagafungwa abandi ubu bakaba basigaye bameze nk’akanyoni karitse ku nzira. Ibi ntawashidikanya ko byashegeshe iri shyaka dore ko na benshi mu batumye rigera ku butegetsi babwiwe n’umukuru waryo Perezida Kagame ko nta deni FPR ibabereyemo!

     

    http://www.dreamstime.com/royalty-free-stock-image-thumbs-up-down-buttons-image10802456plPL iri shyaka rikunze kwitirirwa abacikacumu b’abatutsi rikomeje kugenda risa nk’irizima cyane cyane kubera bamwe mu bayobozi baryo bagiye cyane mu kwaha kwa FPR nka Bwana Protais Mitali, imikorere yo kwegezayo abandi bari bakomeye mu ishyaka byakorwaga na Bwana Mitali byatumye  mu gihe nawe yatakazaga umwanya wa Ministre ishyaka PL ribihomberamo ku buryo bukomeye.

     

    Impirimbanyi mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu cyangwa idaharanira inyungu

     

     http://www.dreamstime.com/royalty-free-stock-image-thumbs-up-down-buttons-image10802456claude MugenziRene Claudel Mugenzi, ahagarariye umuryango  the Global Campaign for Rwandan’s Human Rights yakomeje kugaragaza akarengane kabera mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari mu bikorwa, mu nyandiko no mu biganiro bitandukanye n’ibitangazamakuru mpuzamahanga ndetse rimwe na rimwe agishwa inama n’abafata ibyemezo mu rwego mpuzamahanga, aniyambazwa kandi n’ibitangazamakuru bikomeye ndetse n’imiryango itandukanye cyane cyane mu gihugu cy’ubwongereza mu rwego rwo gusesengura ibibera mu Rwanda.

     

    http://www.dreamstime.com/royalty-free-stock-image-thumbs-up-down-buttons-image10802456matataJoseph Matata, ni umuyobozi w’Ikigo kirwanya umuco wo kudahana no kurenganya mu Rwanda (CLIIR) yagaragaje kwitanga ataniganwa ijambo mu kuvuga akarengane kabera mu Rwanda no mu gufasha no kuvugira impunzi z’abanyarwanda mu mahanga, yigaragaza cyane kandi mu gikorwa cya Sit in kibera buri wa kabiri imbere ya ambassade y’u Rwanda i Buruseli mu Bubiligi

     

     

    http://www.dreamstime.com/royalty-free-stock-image-thumbs-up-down-buttons-image10802456kabalisa-pacifiquePacifique Kabalisa, uyu mugabo w’umututsi wacitse kw’icumu akaba n’impirimbanyi iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’umwe mu bayobozi b’ishyaka PDP-Imanzi, yagaraje kenshi ubwicanyi bwakozwe na FPR yica abahutu ndetse asaba ko n’imiryango y’abahutu yapfushije abayo yagira uburenganzira bwo kubibuka no guhabwa ubutabera.

     

     

    http://www.dreamstime.com/royalty-free-stock-image-thumbs-up-down-buttons-image10802456rusesaPaul Rusesabagina, umugabo wamenyekanye kubera Film yiswe Hotel Rwanda, akaba akuriye n’umuryango witwa The Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation uyu mugabo akomeje kubona imfashanyo nyinshi zitirirwa gufasha kubera uyu muryango ayobora ariko nta bikorwa bigaragara akora byo gufasha impfubyi n’izindi ngorwa z’abanyarwanda byaba mu Rwanda cyangwa mu mahanga ndetse n’ijambo afite mu mahanga ntabwo arikoresha bihagije mu gufasha abanyarwanda bakomeje gutsikamirwa n’ingoma y’igitugu.

     

    http://www.dreamstime.com/royalty-free-stock-image-thumbs-up-down-buttons-image10802456alain_et_dafroza_gauthierDafroza Gauthier n’umugabo we Alain Gauthier, bikinze inyuma y’umuryango witwa Collectif des parties civiles pour le Rwanda ( CPCR) bakomeje gukora ibikorwa byo guhiga no gutesha umutwe abanyarwanda b’impunzi baba mu gihugu cy’ubufaransa kubera impamvu za politiki n’ivanguramoko.

     

     

    http://www.dreamstime.com/royalty-free-stock-image-thumbs-up-down-buttons-image10802456placide kalisaDr Placide Kalisa: wigeze kuba umuyobozi wa IBUKA-Belgique, nyuma yo kugaraga mu kiganiro na Bwana Joseph Matata mu mwaka 2011 cyateguwe na Jambo News aho benshi bashimye iyo ntambwe mu bumwe n’ubwiyunge yaje gusenya iyo ntambwe kubera impamvu n’ubu zitaramenyekana ariko hakaba hakekwa igitutu yashyizwe na bamwe mu ntagondwa cyangwa abashyigikiye Leta ya Kigali ibyo bikamutera kwihindukiza mu ijambo avuga ko yatezwe umutego na Jambo news mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru igihe.com

     

    Imiryango n’amashyirahamwe

     

    http://www.dreamstime.com/royalty-free-stock-image-thumbs-up-down-buttons-image10802456jambo-asbl-logo-rwanda-234x300Jambo asbl, uyu muryango udaharira inyungu ukorera mu Bubiligi wiganjemo urubyiruko rw’abanyarwanda wigaragaje mu bikorwa byinshi bigamije gukangura abanyarwanda n’urundi rubyiruko mu kumenya uburenganzira bwabo no guharanira amahinduka ya demokarasi tutibagiwe no guteza imbere itangazamukuru n’umuco cyane cyane mu rubyiruko

     

     

    http://www.dreamstime.com/royalty-free-stock-image-thumbs-up-down-buttons-image10802456Fred-MuvunyiUrwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC-Rwanda Media Commission), rwanenze bikomeye Urwego Ngenzuramikorere mu Rwanda (RURA) ku cyemezo cyo gufunga ibiganiro by’Ikirundi n’Ikinyarwanda bya BBC. Umuyobozi w’uru rwego Bwana Fred Muvunyi nk’uko byagarutsweho mu bitangazamakuru byo mu Rwanda n’ibyo mu karere, ntiyiyumvisha ububasha bushingiye ku mategeko Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imirimo imwe n’imwe ifitiye Igihugu Akamaro (RURA) yahereyeho ifata icyemezo cyo gufunga by’agateganyo BBC-Gahuzamiryango. Iki gikorwa kikaba ari icyemezo kitoroshye mu gihugu nk’u Rwanda.

     

    http://www.dreamstime.com/royalty-free-stock-image-thumbs-up-down-buttons-image10802456ingabire marie immaculeeTransparency International Rwanda (TIR), umuryango urwanya ruswa, uyu muryango watakaje umukozi wawo wishwe Bwana Gustave Makonene, uyu muryango n’ubwo ukora wikandagira kubera gutinya Leta y’u Rwanda ntabwo biwubuza kuvuga nk’aho umukuru wawo Ingabire Marie Immaculée yishimira kuba Leta y’u Rwanda yaratangiye gushyira hanze urutonde rw’abantu banyereza imitungo ya Leta, ariko na we akunga mu ry’abanenga urwo rutonde  ko nta mazina y’abakomeye mu gihugu arugaragaraho.Yatangaje kandi ko abona bikinagoranye ko abantu bari mu nzego nkuru za Leta bazagaragara kuri izi ntonde, agaragaza ko “uregwa ari we uregerwa”. Uyu mudamu kandi azwi cyane mu guhangana na Ruswa ishingiye ku gitsina igaragara cyane mu Rwanda mu nzego zitandukanye.

     

    http://www.dreamstime.com/royalty-free-stock-image-thumbs-up-down-buttons-image10802456ibukaUmuryango IBUKA uvuga ko uharanira inyungu z’abacitse kw’icumu b’abatutsi, wakomeje kugirwa igikoresho na Leta y’u Rwanda ku nyungu za politiki no gushaka guhishira no kurengera Perezida Kagame na FPR mu byaha baregwa by’ubwicanyi byakorewe mu Rwanda cyangwa muri Congo aho intero yakomeje kuba gupfobya Genocide yakorewe abatutsi!

     

    http://www.dreamstime.com/royalty-free-stock-image-thumbs-up-down-buttons-image10802456diaspora

    Rwanda Diaspora Global Network Uyu muryango waranzwe no kunyereza umutungo hitwajwe one dollar campaign  na Bye Bye Nyakatsi aho komite yari iyobowe na Gustave Karara byatumye isezererwa bucece igasimburwa n’indi irangije manda ntacyo ikoze kuko bari barayifunze umunwa yari iyobowe na Dr David Ruhago ku buryo mu bantu bari hanze hari benshi barahiye kutazongera kugira ifaranga batanga hatarasobanurwa uko aya mbere yakoreshejwe dore ko na Ministre Mushikiwabo byamunaniye kubisobanura mu nama ya Diaspora i Gabiro. Ikindi ni uko Diaspora yahindutse nk’indiri ya ba maneko n’umuyoboro wo gushyigikira amakosa ya Perezida Kagame na FPR bityo abagiye muri diaspora kubera gukunda igihugu batangiye kuyivamo bucece. Ubu igikanka gisigaye bagihangitse Alice Cyusa bamukorera ishyiga rishyushye ryo gucengeza gahunda ya Ndi umunyarwanda mu mahanga. Ubu bisa nk’aho Diaspora isigaye yiganjemo abahutu bitwa ko bahungiye mu bihugu by’Afrika batinya ko FPR yabakurikiranayo.

     

    http://www.dreamstime.com/royalty-free-stock-image-thumbs-up-down-buttons-image10802456FERWAFA-logoFERWAFA, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, mu gikorwa cyo kwikura mu isoni kubera gukurwa mu irushanwa ryo guharanira kujya muri CAN 2015 kubera gukinisha umukinnyi utari umunyarwanda hatswe ubwenegihugu abakinnyi benshi bakiniye ikipe y’u Rwanda ndetse bayitsindira ibitego byinshi nka ba Ndikumana Katauti, Saidi Abedi Makasi, Elias Ntaganda…n’ubwo ikibazo cy’aba bakinnyi gisa nk’ikirimo gushakirwa umuti. Iri shyirahamwe kubera ubuyobozi bubi burangwa na ruswa no kubogamira ku ikipe ya gisirikare APR ryateje imvururu ku kibuga n’abafana ba Rayon Sport

     

    Abanyamategeko

     

    Kambanda charleshttp://www.dreamstime.com/royalty-free-stock-image-thumbs-up-down-buttons-image10802456Dr Charles Kambanda, umwarimu muri Kaminuza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yagaragaje ubuhanga mu gusobanura amategeko ku bijyanye n’icyaha cya Genocide ashingiye ku manza zaciriwe ku rukiko mpuzamahanga Arusha ndetse agaragaza ko inyito ya Genocide yakorewe abatutsi yagombye gukemangwa kuko ishingiye ku nyungu za politiki za Leta iriho mu Rwanda iyobowe na FPR yanasohoye inyandiko zishyigikira Film ya BBC yiswe Rwanda Untold Story

     

    http://www.dreamstime.com/royalty-free-stock-image-thumbs-up-down-buttons-image10802456butare godefreyMaître Godfrey Butare ukunze kugaragara yunganira abasirikare  kugeza ndetse ku baba bashinjwa ibyaha bikomeye na Leta y’u Rwanda, twavuga nka Gen Rusagara, Lt Col Rugigana, Capt Kabuye… kubera gutinyuka kwe yatangiye gutotezwa,  bivugwa ko mu minsi ishize bashatse kumuhagarika ku mirimo ye igihe kingana n’umwaka kubera imyitwarire ‘mibi’ (discipline) nk’uko urugaga rw’abavoka rwabitangaje. Nabibutsa ko uyu mugabo nawe yahoze ari Major muri RDF.

     

    http://www.dreamstime.com/royalty-free-stock-image-thumbs-up-down-buttons-image10802456innocent TwagiramunguMaître Innocent Twagiramungu, umunyamategeko uba mu gihugu cy’u Bubiligi yagaragaye cyane asobanura amategeko ndetse no mu bikorwa bigamije gutoza abanyarwanda umuco wa politiki irimo ubworoherane akoresheje igitangazamakuru Vepelex  n’urubuga DHR.

     

     

    http://www.dreamstime.com/royalty-free-stock-image-thumbs-up-down-buttons-image10802456 Evode-UwizeyimanaEvode Uwizeyimana, uyu munyamategeko wakoranye na BBC mu gusobanura amategeko nk’uko nawe yakunze kubyivugira ubwonko bwe bwimukiye mu gifu ku buryo yahisemo kujya gukorera Leta ya FPR mu minsi ishize yitaga agatsiko k’amabandi kitwaje intwaro! Ubu yashyizwe mu kanama gashinzwe kurwanya BBC no kuyihimbira ibirego hisunzwe amategeko yibagiwe ko yamukamiye. Mu minsi ishize kandi yagaragaye mu gikorwa cyo kurwanya raporo yakozwe n’Intumwa yigenga y’Akanama ka Loni gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu k’uburenganzira bwo kwishyira hamwe no gukora amateraniro mu ituze, Maina Kiai, ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda.

     

    http://www.dreamstime.com/royalty-free-stock-image-thumbs-up-down-buttons-image10802456busingyeJohnston Busingye, Ministre w’ubutabera mu Rwanda yatinyutse kwemeza ko nta bantu bajya bafungirwa cyangwa ngo bakorerwe iyicwa rubozo ahitwa kwa Gacinya i Gikondo cyangwa kwa Kabuga ku Muhima. Ikindi uyu mu ministre yakomeje umurongo wa politiki wo kugurisha no gufatira imitungo  y’abantu bahunze u Rwanda bikozwe mu buriganya twatanga urugero rw’imitungo ya Bwana Felisiyani Kabuga na Tribert Rujugiro.

     

    http://www.dreamstime.com/royalty-free-stock-image-thumbs-up-down-buttons-image10802456Martin-NgogaMartin Ngoga: yahoze ari umushinjacyaha mukuru mu Rwanda, ubu yashinzwe akanama kashyizweho ngo gakore iperereza kuri filimi, Rwanda’s Untold Story yakozwe na BBC, uretse guhamagara abashyigikiye Leta ya FPR ngo bakore propaganda yo kwamagana BBC, ako kanama kanze ubuhamya bw’umwarimu muri Kaminuza ugaragara muri iriya Filimi Bwana Filip Reyntjens na BBC yanze kwitaba aka kanama. Ibi bikaba bigaragaza ko uyu mugabo asa nk’uwikirigita agaseka cyangwa agatera akiyikiriza

     

    Abanyamakuru 

     

    http://www.dreamstime.com/royalty-free-stock-image-thumbs-up-down-buttons-image10802456Ally Yusuf MugenziAlly Yusuf Mugenzi ni umunyamakuru wa BBC Gahuza Miryango yagaragaje ubuhanga n’ubwitange cyane cyane mu kiganiro Imvo n’imvano aho aha ijambo abantu bose ndetse ntatinye guhata ibibazo uwo ari we wese. Byamuviriyemo kwijundikwa na bamwe mu bashyigikiye Leta y’u Rwanda bamushinja gupfobya Genocide no kubiba amacakubiri aha ijambo abatavuga rumwe na Leta.

     

     

    http://www.dreamstime.com/royalty-free-stock-image-thumbs-up-down-buttons-image10802456serge ndayizeyeSerge Ndayizeye : ni umunyamakuru wa Radio Itahuka, ijwi ry’ihuriro nyarwanda RNC, yagaragaje ubuhanga mu gutanga ijambo no guhata ibibazo abatumirwa atarya iminwa ku bibazo bitandukanye byiganjemo ibya politiki.

     

     

    http://www.dreamstime.com/royalty-free-stock-image-thumbs-up-down-buttons-image10802456

    rise and shine RwandaRise and Shine Rwanda: ikiganiro gitegurwa abanyamakuru bakiri bato kuri televiziyo y’u Rwanda kimaze kwamamara kubera ubuhanga giteguranywe ndetse kikaba ari agashya ku banyarwanda benshi ku buryo usanga gikunzwe na benshi. Gitegurwa n’abanyamakuru Regis Isheja na Makeda Mahadeo bakunze kugaragara cyane, tutibagiwe na Arnold Kwizera, Fidelis Karangwa, na Allan Karakire

     

    http://www.dreamstime.com/royalty-free-stock-image-thumbs-up-down-buttons-image10802456rudatsimburwaAlbert Rudatsimburwa, ni umuyobozi wa Radio Contact FM, yakunze kwigaragaza cyane nk’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda ndetse bimuviramo gusa nk’utaye umurongo ku buryo rimwe na rimwe yisanga yivanze muri politiki ishobora kumukoza isoni. Yagaragaye mu nyandiko yatambukije mu kinyamakuru igihe ku mwami Kigeli Ndahindurwa, ibiganiro yakoranye na Tom Ndahiro ku mirambo yo mu kiyaga Rweru ndetse no gushaka kuba nk’umuvugizi w’umutwe wa M23 . Uyu muyobozi wa Radio yajyanywe mu nkiko kubera kutishyura abanyamakuru yakoreshaga, no kutishyura imisoro n’ubwo ari umufana ukomeye wa Perezida Kagame n’ishyaka rye FPR.

     

    http://www.dreamstime.com/royalty-free-stock-image-thumbs-up-down-buttons-image10802456burasaBurasa Jean Gualbert: umuyobozi w’ikinyamakuru Rushyashya  yagaragaje guhuzagurika kenshi mu nyandiko ze akenshi zarimo ibihuha n’amakuru y’ibinyoma agamije kuyobya no gusebanya , ubu amakuru avugwa na benshi ni uko ikinyamakuru Rushyashya cyabaye umuyoboro w’inzego z’iperereza mu kujomba ibikwasi abo izo nzego zishaka kwikiza twavuga nk’uwahoze ari Ministre w’Intebe Habumuremyi, Boniface Rucagu, Lt Col Rose Kabuye n’abandi.. Ibirego byibasira umunyamakuru w’imikino Regis Muramira nabyo byagaragariye benshi nk’ubuhezanguni.

     

    http://www.dreamstime.com/royalty-free-stock-image-thumbs-up-down-buttons-image10802456jado castarJado Castar na David Bayingana, aba banyamakuru b’imikino kuri Radio 10 bagaraje kubogamira cyane ku ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ku buryo bamwe mu banyamakuru bagenzi babo babakekaga kurya Ruswa y’abayobozi ba FERWAFA kugirango babavuge neza mu biganiro byabo. BAGIRISHYA Jean de Dieu, akaba azwi cyane ku izina rya Jado Castar na David Bayingana ntawamenya niba ibi barabiterwaga no gusigasira isoko Radio 10 yendaga guhabwa na FERWAFA ryo gutambutsa umupira kuri Radio n’ubwo Radio 10 yaje gusanga ntacyo yakuramo.

     

    Ubukungu

     

    http://www.dreamstime.com/royalty-free-stock-image-thumbs-up-down-buttons-image10802456lilian Lilian Uwintwali umuyobozi ndetse akaba n’umwe mu bashinze umushinga “M-Ahuii” LTD aherutse kwegukana igihembo cya miliyoni ijana z’amafaranga y’u Rwanda kubera umushinga wo gufasha abaturage kubona amakuru binyuze kuri telefoni na mudasobwa.

     

     

    http://www.dreamstime.com/royalty-free-stock-image-thumbs-up-down-buttons-image10802456HimbaraDr David Himbara ni impuguke mu by’ubukungu akaba akunze kugaragaza ubuhanga mu nyandiko zirimo ubukungu no gusesengura politiki y’u Rwanda zikunze gucishwa ku rubuga rwa Facebook ndetse no mu kinyamakuru The Rwandan

     

     

    ngarambe-josephhttp://www.dreamstime.com/royalty-free-stock-image-thumbs-up-down-buttons-image10802456Joseph Ngarambe ni impuguke nu by’ubukungu akaba no mu buyobozi bw’ihuriro nyarwanda RNC, yagaragaje ubuhanga mu gusobanura ibijyanye n’ubukungu mu kiganiro kivuga ku bijyanyu n’ubukungu gica kuri Radio Itahuka rimwe mu cyumweru.

     

     

    http://www.dreamstime.com/royalty-free-stock-image-thumbs-up-down-buttons-image10802456GateteClaver Gatete ni Ministre w’ubukungu, akomeje kugaraga yemeza ko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza mu gihe bigaragarira buri wese ko ubukene burushaho kwiyongera kimwe n’ibiciro ku masoko. Aho bigaragara ko abanyarwanda benshi batagifite ubushobozi bwo guhangana n’ibiciro biri ku isoko ndetse n’ubushomeri bukomeje gukataza. Ibi bikaba bijyana n’umurengwe n’isesagura biranga abayobozi b’u Rwanda ku buryo ubu hiyambazwa impapuro z’agaciro kugira ngo barebe ko bwacya kabiri, igiteye inkeke ni inyungu nyinshi yizezwa abaguze izo mpapuro ku buryo benshi bibaza ingaruka zabaho mu gihe Leta yananirwa kuzishyura abaguze izo mpapuro z’agaciro. Izindi ngaruka n’uko amafaranga yashoboraga gukoreshwa n’abashoramari bigenga ubu yashowe mu bikorwa bya Leta kubera izi mpapuro bityo akazi n’imisoro byashoboraga gutangwa n’abo bashoramari bikazaba bike mu gihugu.

     

    http://www.dreamstime.com/royalty-free-stock-image-thumbs-up-down-buttons-image10802456

    Minister RwangombwaJohn Rwangombwa ni umuyobozi mukuru wa Banki nkuru y’igihugu, mu ntangiriro z’uyu mwaka iyi banki yibwe amafaranga hafi Miliyoni 300 y’u Rwanda. Uburyo bushya iyi banki yazanye ngo bwo gukoresha ikorana buhanga bwatumye abakozi bayo 90 babura akazi ndetse n’iryo korana buhanga ntiryakora neza ku buryo hari imirimo myinshi yahadindiriye bigateza igihombo kitari gito. Gusohora inoti nshya ziriho gusa icyongereza n’ikinyarwanda gusa byagaragaye nk’ivangura ku bavuga igifaransa no kwica itegeko nshinga, gusohora inoti nshya za 2000 na 5000 biteye impungenge benshi bibaza niba hatazamo itekinika rigamije gusuka amafaranga menshi kw’isoko bidahuye n’uko ubukungu bw’igihugu bwifashe.

     

    http://www.dreamstime.com/royalty-free-stock-image-thumbs-up-down-buttons-image10802456

    ewsaEWSA, iki kigo cyagabanyijwemo ibigo bibiri aribyo Rwanda Energy Group, kigabanyijemo sosiyete ishinzwe guteza imbere ingufu (Energy Development Company Ltd) na sosiyete ishinzwe kuyifasha kugirira igihugu akamaro (Energy Utility Company Ltd). Ikindi kigo gishinzwe amazi n’isukura (Water and Sanitation). Ibi bigo bikaba biri mu maboko y’ishyaka FPR riri ku butegetsi. Iyi EWSA yagaragaje imikorere mibi yahobeje Leta amafaranga atagira ingano. N’ubwo kugeza ubu ikibazo cy’inkongi z’umuriro kitaramenyekana neza imvo n’imvano mu buryo bwimbitse hakomeje gushyirwa mu majwi ko insinga z’umuriro w’amashanyarazi watangwaga na EWSA ari nyirabayazana y’izi nkongi, umuntu ntiyakwibagirwa n’ikibazo cy’amazi cyabaye ingume. Ese iyi mibare itangazwa na Leta ifite ishingiro? Amashanyarazi agera ku baturage 22%, amazi meza yo akagera kuri 75% mu gihe mu 2017 bagomba kuba bageze kuri 90% !!?!

     

    Abari n’abategarugori

     

    Portia Karegeya http://www.dreamstime.com/royalty-free-stock-image-thumbs-up-down-buttons-image10802456Portia Karegeya : ni umukobwa wa nyakwigendera Colonel Karegeya yanze guheranwa n’agahinda mu gihe umubyeyi we  yicirwaga muri Afrika y’Epfo arahaguruka ahangana n’abamushinyaguriraga ku mbuga nkoranyambaga yanga ko izina rya se ryasigwa ibyondo.

     

     

    http://www.dreamstime.com/royalty-free-stock-image-thumbs-up-down-buttons-image10802456mujawamariyaMonique Mujawamariya ni umunyarwandakazi uzwi cyane mu miryango itegamiye kuri Leta yamamaye cyane kubera umuryango witwa Mafubo wagize uruhare runini mu bikorwa byo gufasha abari n’abategarugori kwiteza imbere mu bihugu byinshi byo kw’isi. Nk’umuntu ku giti cye yagaragaje urugwiro n’ubucuti ku bantu benshi batandukanye atitaye ku ruhande rwa politiki babogamiyeho cyangwa ubwoko bakomokamo.

     

    http://www.dreamstime.com/royalty-free-stock-image-thumbs-up-down-buttons-image10802456nadine-claire-kasingeNadine Claire Kasinge ni umwe mu bayobozi b’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda, akaba yaragaragaje ubushake n’umurava mu gutanga ibitekerezo bye bya politiki atarya umunwa

     

     

     

    http://www.dreamstime.com/royalty-free-stock-image-thumbs-up-down-buttons-image10802456mushikiwaboLouise Mushikiwabo ni Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, mu mvugo ye yuje kwishongora no kutareba kure cyane cyane akoresha imbuga nkoranyambaga  yashinyaguriye abana ba Colonel Karegeya, ku buryo hari benshi bibajije niba mu ndangagaciro z’ubunyarwanda Leta ya FPR yigisha harimo n’uko umuntu ashobora no gushinyagurira abana abyaye. Akazi ke nka Ministre w’ububanyi n’amahanga yagakoze mu bworoherane buke no gusuzugura ibindi bihugu aho kugirango afashe gutsura umubano n’ibyo bihugu. Twatanga urugero rwa Afrika y’Epfo, Tanzania, u Burundi na Congo, amagambo yavuze kuri Perezida w’ubufaransa mu nama y’ibihugu bivuga igifaransa nayo yafatwa nk’ubuhubutsi n’ubuswa mu rwego rwa Diplomasi mu gihe azi neza ko u Rwanda atari urugero rwiza rwa Demokarasi ibindi bihugu byareberaho.

     

    http://www.dreamstime.com/royalty-free-stock-image-thumbs-up-down-buttons-image10802456marie-madeleine-bicamumpakaMadeleine Bicamumpaka yari umwe mu bayobozi b’ishyaka FDU-Inkingi bagaragaje ubwitange muri iyi myaka ishize ariko muri iyi minsi ya vuba twavuga ko yahisemo nabi akajya ku ruhande rwa politiki rushobora gutuma atakaza ibyo yarwaniye byose mu myaka myinshi.

     

     

    http://www.dreamstime.com/royalty-free-stock-image-thumbs-up-down-buttons-image10802456

    Yvette-RugasaguhungaYvette Rugasaguhunga ni umukozi mukuru muri ambassade y’u Rwanda i Washington yakunze kwigaragaza mu nyandiko nyinshi ku mbuga nkoranyambaga aho yagaragaje kutihanganira abandi, ubushinyaguzi n’uburere buke cyane cyane mu gihe cy’iyicwa rya Nyakwigendera Colonel Patrick Karegeya.

     

    Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi n’abakorana nayo

     

    http://www.dreamstime.com/royalty-free-stock-image-thumbs-up-down-buttons-image10802456kaberukaDr Donald Kaberuka ni umukuru wa banki y’Afrika itsura amajyambere (BAD) akaba n’impuguke mu by’ubukungu ni umwe mu bantu bashyirwa mu majwi ko bafite ubushobozi mu kazi bakora baka bashimwa mu rwego mpuzamahanga. Dr Donald Kaberuka yagize uruhare mu gutuma inama ya BAD ibera mu Rwanda ndetse nk’umuyobozi w’iyi banki yafashije cyane ibihugu bya Afrika mu rwego rw’iterambere.

     

    http://www.dreamstime.com/royalty-free-stock-image-thumbs-up-down-buttons-image10802456rugwabizaValentine Sendanyoye Rugwabiza ni Ministre ushinzwe umuryango w’Afrika y’uburasirazuba (EAC) uyu mutegrugori yagaragaje ubuhanga n’ikinyabupfura mu kazi ke byaba mu Rwanda ndetse no mu rwego mpuzamahanga. Ni umuhanga mu by’ubukungu uretse kuba yarahagarariye u Rwanda i Geneve mu Busuwisi, yarakoze igihe kitari gito nk’umuyobozi wungirije mu muryango mpuzamahanga w’ubucuruzi kw’isi (WTO)

     

    http://www.dreamstime.com/royalty-free-stock-image-thumbs-up-down-buttons-image10802456joseph habinezaJoseph Habineza ni ministre w’umuco na sport mu gihe gito amaze agarutse muri iyi ministeri yashoboye gukora byinshi byiza byari byharazambye mu gihe cya Protais Mitali. Twavuga ingufu yashyize mu kuvugurura umupira w’amaguru mu Rwanda, kutamira bunguri impinduka zakozwe mu myandikire y’ikinyarwanda, kugerageza gukemura ikibazo cya Miss 2014 wapfunyikiwe amazi n’ibindi… Uyu mugabo abantu benshi bakunze kwita Joe yagaragaye nk’umukozi uhorana udushya buri gihe, abamunenga bamushinja gushyigikira ishyaka FPR na Perezida Kagame birenze ndetse no kwikundira inkumi.

     

    http://www.dreamstime.com/royalty-free-stock-image-thumbs-up-down-buttons-image10802456rutaremaraTito Rutaremara ni senateri mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, muri iyi minsi yateshejwe agaciro cyangwa we yitesha agaciro ubwo yahindutse umuzindaro wa Perezida Kagame wo kumuvugira ibyo adashaka kwivugira cyangwa kwikorera. Yagaragaye mu bikorwa byo gusebya abo batangiranye muri FPR kuva kera ndetse no mu kwirukana Senateri Ntawukuriryayo ku mwanya wa Perezida wa Sena. Kuri we abona igitugu ari ngombwa ndetse yiyemera ko gihari mu biganiro akorana n’ibitangazamakuru bitandukanye cyane cyane amaradiyo.

     

    http://www.dreamstime.com/royalty-free-stock-image-thumbs-up-down-buttons-image10802456oda gasinzigwaOdda Gasinzigwa ni Ministre w’umuryango, uburinganire n’iterambere ry’abagore, yigaragaje cyane muri kongere ya FPR yabereye kuri petit stade ku ya 31 Kanama 2014 ubwo yandagazaga abategarugori bagenzi be ku karubanda bamwe abashinja kugambana, naho abandi abashinja kugira imitekerereze ituma bashobora kuzagambana. Mbere yaho bikaba bivugwa yari ayobye igikorwa cyo gutoteza bagenzi be b’abategarugori bo muri FPR mu kubakoza isoni ngo basabe imbabazi bamwe ku byaha batanazi. Ntawashidikanya ko iyi myitwarire n’ubwo uyu mutegarugori nawe yari yabitegetswe yatumye ishyaka FPR ritakaza abayoboke benshi b’ikubitiro

     

    http://www.dreamstime.com/royalty-free-stock-image-thumbs-up-down-buttons-image10802456polisi denisPolisi Denis yari umwe mu bikomerezwa mu ishyaka FPR ariko kuri ubu yasubiye hasi bikomeye ku buryo atakivugwa, aheruka kugaragara mu bitangaza makuru yemeza ko Perezida Habyalimana atari umunyarwanda!

     

     

    Ubumwe n’ubwiyunge

     

    http://www.dreamstime.com/royalty-free-stock-image-thumbs-up-down-buttons-image10802456 kizitoKizito Mihigo ni umuririmbyi w’umunyarwanda ubu ufunze kubera kuregwa ngo kugambanira Perezida Kagame n’ibindi byaha ngo byo guhungabanya umutekano. Yasohoye indirimbo yiswe igisobanuro cy’urupfu aho yihanganisha abakorewe ubwicanyi bose atarobanuye ku buryo iyi ndirimbo ye yomoye ibikomere bitari bike. Ibi byamuviriyemo gusa nk’aho ahinduwe umugambanyi n’intagondwa. Ubu mu miburanire ye benshi babona yarahisemo inzira nk’iya Yezu Kristu yo kwikorera umusaraba we ntashake kurushya abishi be nk’uko abamuburaniraga babimusabaga. Uko bigaragara asa nk’uvuga nka Yezu Kristu ku musaraba ati: Data, ubabarire kuko batazi icyo bakora.” Luka 23:34.

     

    http://www.dreamstime.com/royalty-free-stock-image-thumbs-up-down-buttons-image10802456rutayisireAntoine Rutayisireni umuvugabutumwa w’umututsi ukunze kwigisha ubwiyunge nyabwo ku maradiyo atandukanye aho asaba abanyarwanda kureka kubeshyana abakangurira kuvugisha ukuri ntatinya rimwe na rimwe kugaragaza amakosa y’abatutsi muri rusange mu gihe atari ibintu bimenyerewe mu Rwanda. Hari abamurega kuba mu kwaha kwa FPR n’ivanguramoko ariko iyo usesenguye usanga ntako atagira dore ko bitoroshye gutobora ngo uvuge mu Rwanda, mu minsi ishize bivugwa ko yanze umwanya w’ubuministre

     

    http://www.dreamstime.com/royalty-free-stock-image-thumbs-up-down-buttons-image10802456PruPaxPrudentienne Seward, ni umukuru w’umuryango PAX (Peace in the African Great Lakes Region) Nk’umunyarwandakazi ukomoka mu moko yombi kandi wiciwe n’amoko yombi, yatangiye igikorwa kitoroshye cyo kumvikanisha abahutu n’abatutsi akoresheje umuryango PAX mu biganiro no mubikorwa bitandukanye mu gihugu cy’ubwongereza abamo ndetse no mu bindi bihugu. Icyo avuga ashyize imbere ni ukubabarirana no kwirinda ko ibyabaye byakongera kuba ukundi.

     

    http://www.dreamstime.com/royalty-free-stock-image-thumbs-up-down-buttons-image10802456bamporikiEdouard Bamporiki ni umudepite mu nteko ishingamategeko yamenyekanye nk’uwazanye politiki ya ndi umunyarwanda. Iyi politiki ikaba yababaye ruvumwa ndetse iramaganwa ku buryo bukomeye kuko yagaragaye nk’ishaka gutesha agaciro abo mu bwoko bw’abahutu bagahora ubuziraherezo basaba imbabazi abo mu bwoko bw’abatutsi n’iyo nta cyaha baba barakoze. Ndetse izo mbabazi zigasabwa ku batariciwe ndetse n’abicanyi bo mu bwoko bw’abatutsi

     

    http://www.dreamstime.com/royalty-free-stock-image-thumbs-up-down-buttons-image10802456simeon MusengimanaSimeon Musengimana, ni umunyamakuru akaba na nyiri Radio Ijwi rya Rubanda mu biganiro bitandukanye byahise kuri iyi Radio ndetse n’imvugo y’uyu munyamakuru ubwe hagaragaramo kutoroherana ndetse n’ubushake buke mu gufasha abanyarwanda kubana.

     

     

    http://www.dreamstime.com/royalty-free-stock-image-thumbs-up-down-buttons-image10802456Tom NdahiroTom Ndahiro, ni umugabo wahoze ari umunyamakuru ubu akaba avuga ko ngo ari umushakashatsi kuri Genocide yakorewe abatutsi, mu mvugo ye no mu nyandiko akunze gucisha mu binyamakuru bitandukanye yagaragaje koroherana gake bijyanye no kutamenya gutandukanye ubushakashatsi kuri Genocide yakorewe abatutsi n’ubuvugizi bw’ishyaka FPR riri ku butegetsi. Mu mvugo ze akunze kwibasira abo batavuga rumwe cyangwa badahuje ibitekerezo yitwaje intwaro yo ngo yo kurwanya ingengabitekerezo ya Genocide.

     

    Imyidagaduro

     

    http://www.dreamstime.com/royalty-free-stock-image-thumbs-up-down-buttons-image10802456Jay pollyJay Polly ni umuririmbyi w’umunyarwanda uririmba injyana ya Hip Hop wegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Superstars ku nshuro ya kane (PGGSS4), amazina ye yahawe n’ababyeyi ni Tuyishime Joshua. Mu mwaka wa 2014, Jay Polly yabaye umwe mu bahanzi icumi bitabiriye amarushanwa ya PGGSS4, ndetse agenda yerekana ko ashoboye mu Ntara zose z’u Rwanda aho byagaragaye ko akunzwe ku rusha abo bahanganye. Kuwa 30 Nyakanga 2014, nibwo hasojwe irushanwa rya PGGSS4 birangira Jay Polly aryegukanye ahabwa miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda.

     

    http://www.dreamstime.com/royalty-free-stock-image-thumbs-up-down-buttons-image10802456Daddy de MaximoDady De Maximo Mwicira Mitali ni umunyamideri w’umunyarwanda wamenyekanye cyane mu mahanga. Muri uyu mwaka yitabiriye irushanwa “Africa Fashion Reception 2nd Edition”, ryabereye i Paris mu Bufaransa kuwa 25 Ukwakira 2014. Dady de Maximo yamuritse imyambaro ye mishya aheruka gukora yise “Dady de Maximo’s 2014 If The Sea Could Talk”. Yari aherutse mu rindi murikamideri ryitwa “Côté Mode 97-1 Guadeloupe FWI”. Ikindi azwiho ni ukuvuga no kwandika neza ikinyarwanda cy’umwimerere no guteza imbere umuco nyarwanda.

     

    http://www.dreamstime.com/royalty-free-stock-image-thumbs-up-down-buttons-image10802456AuroreAurore Mutesi Kayibanda ni umunyarwandakazi wabaye Miss Rwanda 2012, yigaragaje nk’umwali ufite uburere n’umutima wo gufasha bagenzi be n’ubwo yapfushije musaza we ntabwo bya,uciye intege. N’ubwo yabaye Miss ntaha agaciro ubwiza bw’umubiri ahubwo icyo areba ni uburyo umuntu yiyubaha ndetse no kubaha abandi. Yagaragaye mu gikorwa cyo gufasha umwana wari urwaye cyane kujya kwivuriza mu buhindi

     

    http://www.dreamstime.com/royalty-free-stock-image-thumbs-up-down-buttons-image10802456Dieudonne-IshimweRwanda Inspiration Backup ikuriwe na  Ishimwe Dieudonne (Prince Kid) ni yo kompanyi yateguye igikorwa cyo gutora Nyampinga 2014 n’ibisonga bye ndetse no kumuhemba, mu masezerano yagiranye na Minisiteri ifite iki gikorwa mu nshingano ikaba yarahawe inshingano zo kwita no gukurikirana Akiwacu Colombe n’ibisonga bye bibiri byatowe.  Byari biteganyijwe ko Nyampinga w’u Rwanda azatoranywa ku itariki ya 22 Gashyantare 2014, bitewe no kudashyira ibintu kuri hagunda yaje gutangazwa ku itariki ya 23 Gashyantare 2014 ahagana saa saba na 17 (1:17pm) z’ijoro. Nibwo  hatangajwe Nyampinga w’u Rwanda ariwe Akiwacu Colombe ndetse ahabwa imodoka ishaje bigaragazwa na Plaque zayo,ndetse na bimwe mu biyikoze nk’amapine yasaga n’ayo mu mpitagihe kuko yatoye  umugese. Iyi modoka ya Nissan kandi siyo yari yarateganyijwe kuko hari hateganyijwe imodoka yo mu bwoko bwa Hundai.

     

    http://www.dreamstime.com/royalty-free-stock-image-thumbs-up-down-buttons-image10802456umuhoza GislaineUmuhoza Gislaine ni umunyarwanda waharaniraga kuba nyampinga mu ntara y’amajyepfo, yakoze agashya ubwo yasigaga amateka avuga igifaransa kugeza ubu hakaba hari benshi batarasobanukirwa neza icyo yashakaga kuvuga.

     

     

    http://www.dreamstime.com/royalty-free-stock-image-thumbs-up-down-buttons-image10802456

    Daddy-BiroriTaddy Agiti Etekiama, uzwi kw’izina rya Daddy Birori uyu mukinnyi w’umukongomani wakiniraga ikikpe y’igihugu y’u Rwanda ndetse n’ikipe ya AS Vita Club yo muri Congo yatumye ikipe y’u Rwanda ikurwa mu marushanwa y’igikombe cy’Afrika nyamara ikaba yari yatsinze ikipe ya Congo Brazzaville. Uyu mukinnyi waje guhagarikwa na CAF imyaka 2 yari afite ubwenegihugu bubiri, imyirondoro ibiri itandukanye ni ukuvuga amazina n’ibihe yavukiye kandi agakina mu marushanwa 2 yose ategurwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afrika. Ikibazo cye cyatumye haba inkundura yo kwirukana benshi mu bakinnyi b’abanyamahanga kugeza no kubafashije ikipe y’u Rwanda kujya muri CAN 2004 ndetse n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda risabwa gusaba imbabazi.

     

    Ubwanditsi

    The Rwandan

    Ukuboza 2014

    Email: [email protected]