Nibyo koko nagiye muri Tanzaniya ariko nk'umuntu mukuru ngomba kugira ibanga: Faustin Twagiramungu

Ishyaka RDI Rwanda Rwiza ryakoze ikiganiro mbwirwa ruhame mu mujyi wa Lyon mu gihugu cy’u Bufaransa. Icyo kiganiro cyamaze amasaha atatu (15 :00-18 :00), cyiyobowe na Bwana TWAGIRAMUNGU Faustin, Prezida wa RDI, akikijwe na Bwana MBONIMPA Jean-Marie, Umunyamabanga Mukuru wa RDI, hamwe n’abandi bayobozi barimo Abakomiseri batatu b’Ishyaka

Mu gutangiza Inama, Umunyamabanga mukuru w’ishyaka RDI-RWANDA RWIZA-Rwanda Rwiza Bwana Mbonimpa yashimiye abayitabiriye, avuga ko ubwinshi bwabo ari ikimenyetso cy’uko abanyarwanda batabarika bifuza ko ibintu bihinduka mu Rwanda. Yatsindagiye ko ishyaka RDI-RWANDA RWIZA ryahisemo itariki ya 25.01.2014 kubera ko iri bugufi bw’isabukuru ya demokrasi izibukwa ku nshuro ya 33 tariki ya 28.01.2014. Yaboneyeho gusaba abari aho kumara umunota bibuka bucece intwari z’u Rwanda zirimo Prezida Kayibanda na bagenzi be, zaharaniye repubulika na demokrasi kugeza ubwo bishinze imizi mu gihugu cyacu mu mwaka w’1961. Bwana Mbonimpa yibukije amagambo ari mu ndirimbo « Turate twogeze demokrasi », ahavuga ko « Gihake yari yarayinize », yongeraho ko muri iki gihe, uniga demokrasi ari Prezida Kagame, kandi ko biteye inkeke kubera ko ataniga demokrasi gusa, ko ahubwo aniga n’abantu batavuga rumwe n’Ubutegetsi bwe!

Mbere y’uko aha ijambo Prezida w’Ishyaka, Umunyamabanga Mukuru wa RDI-RWANDA RWIZA-Rwanda Rwiza yavuze muri make ibigwi bya Bwana Twagiramungu Faustin, birimo ibi:

  • Kuba atarahwemye guharanira demokrasi n’ubumwe bw’abanyarwanda, cyane cyane ubwo yari Prezida wa MDR (1991-1995) na Ministri w’Intebe w’u Rwanda (1994-1995) ;
  • Kuba yararanzwe no gushiruka ubwoba, akarwanya ku mugaragaro mu mvugo itaziguye ubutegetsi bw’igitugu, ari ku ngoma ya Prezida Habyarimana, ari no ku ngoma ya FPR-Kagame ;
  • Kuba yaratinyutse guhangana na Kagame mu matora ya Prezida wa Repubulika muw’2003, akayatsinda, uretse ko amajwi ye yibwe ;
  • Kuba yarakomeje gushakisha inzira zo guhindura imitegekere y’igihugu cyacu, cyane cyane ubwo yashingaga ishyaka RDI-RWANDA RWIZA-Rwanda Rwiza mu kwezi kwa Kanama 2010, ubwo Prezida Kagame yari yongeye kwigabiza ubutegetsi mu matora yuzuye uburiganya, amaze gufunga Madamu INGABIRE, Prezidente wa FDU-INKINGI na Maître NTAGANDA, Prezida wa PS-IMBERAKURI ;
  • Kuba agikomeye ku murongo ibitekerezo n’ibikorwa bye byashingiyeho mu myaka hafi 25 amaze muri politiki, ari byo umuntu yakwita « constance politique » mu rurimi rw’igifransa.

lyon RDI

Hakurikiyeho ijambo rya Twagiramungu Faustin Faustin, watanze ubutumwa bw’ingirakamaro ku migambi y’ishyaka RDI-RWANDA RWIZA no ku bufatanye bw’amashyaka ya opposition.Ku byerekeye ishyaka RDI-RWANDA RWIZA, yavuze muri make ku ntego zaryo arizo : Ukuri, ubutabera no kwishyira ukizana .Twagiramungu Faustin yavuze ko ukuri ku mateka y’igihugu cyacu ariko kuzubaka u Rwanda, ikinyoma kigacika, yifuje ko urubyiruko rwasobanukirwa n’ayo mateka, asaba ababyeyi b’abanyarwanda kwigisha abana amateka y’igihugu cyabo cyane ko leta ya Kagame na FPR yakuyeho isomo ry’amateka y’u Rwanda mu mashuri kugirango abana bavuka batamenya ukuri kw’igihugu cyabo ;Twagiramungu Faustin yasabye abanyarwanda baba mu mahanga kwigisha abana babo ikinyarwanda ntibishimire ko bavuga neza indimi z’amahanga kuko abo bana badashobora kuzagira uruhare mu guteza imbere u Rwanda batavuga ururimi abanyarwanda bumva.

Twagiramungu Faustin Faustin yashimangiye ko abanyarwanda badapfa amoko yabo y’ubuhutu ,ubututsi n’Ubutwa ko ahubwo bapfa ubutegetsi,ibyo bikaba byaragaragajwe ni uko intambara yo ku Rucunshu itatewe n’abahutu n’abatutsi ahubwo yatewe n’Abega bashakaga ko mwishywa wabo ariwe Musinga ategeka,ubwo abega bayobowe na Kabare bapanga intambara yo kwica umwami Rutarindwa wari umunyiginya, kuva ubwo abega bishe abanyiginya benshi bari mu butegetsi bwa Rutarindwa kugira ngo ubwami bwa Musinga bukomere ;kuburyo mubyukuri jenoside ya mbere mu Rwanda yatangiriye ku Rucunshu.

Twagiramungu Faustin yemeza ko mbere y’uko abazungu baza mu Rwanda nta munyarwanda numwe wavugaga ko ubwoko bwe ari umuhutu, umututsi cyangwa umutwa ahubwo iyo wabazaga umunyarwanda w’icyo gihe ubwoko bwe yagusubizaga ko ari umwega, umusinga, umunyiginya,umugesera… kuba amoko y’abahutu ,abatutsi n’abatwa yarafatwaga muri icyo gihe nk’ikiciro cy’ubukungu umuntu yabaga aherereyemo,ubu akaba yahindutse ubwoko agasimbura ubwoko bwavugwaga mbere bikaba bisaba gukorerwa ubushakashatsi bukomeye bwatumye ayo moko ya mbere asibangana ; Twagiramungu Faustin asanga aho ibintu bigeze abantu batarwana intambara yo gukuraho ubwoko bw’abahutu, abatutsi n’abatwa kuko ayo moko yinjiye mu mitwe y’abanyarwanda cyane, ko ahubwo ikigomba gukorwa ari uko abantu batakomeza kuzira ayo moko yabo bemera !

Twagiramungu Faustin yasobanuye ko RDI-RWANDA RWIZA-Rwanda Rwiza izarwanira ukwishyira ukizana kwa buri munyarwanda ; umuntu wese akagira amahoro mu mutima we , akaba iwe ntihagire umuntu uwo ariwe wese umusenyera inzu, ngo amurandurire imyaka, amufungire ubusa,abacuruzi bashyirirweho imisoro yo kubahombya nyuma bikabaviramo guhunga igihugu ! Twagiramungu Faustin yavuze ko ako karengane kose kagomba gucika mu Rwanda, abantuy bose bakavuga icyo batekereza kubutegetsi bw’igihugu bakabunenga cyangwa bakabushima, abanyamakuru bagakora mubwisanzure busesuye.

Ku byerekeye uburyo bushya bwo gukora politiki, Twagiramungu Faustin yavuze ko amashyaka yose, yaba ari imbere mu gihugu cy’u Rwanda yaba ari hanze y’u Rwanda atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame na FPR agomba kwishyira hamwe, akotsa igitutu ubutegetsi bwa Kagame kugira ngo ibintu bihinduke mu mahoro mu Rwanda,abanyarwanda bashobore kwishyiriraho ubutegetsi butabarenganya cyangwa ngo bubice.

Twagiramungu Faustin yasobanuye ko ubwo buryo bwo kwishyira hamwe kw’amashyaka ari imwe mu mpamvu zatumye ishyaka ayoboye rya RDI-RWANDA RWIZA ryiyemeza gufatanya n’ishyaka PS Imberakuri na FDLR.Twagiramungu Faustin yavuze ko ishyaka PS Imberakuri rikomeye cyane kuko rigizwe n’abanyarwanda bakiri bato kandi bafite ubushake bwo guhindura ubutegetsi bwa Kagame na FPR, Twagiramungu Faustin yagize ati : «Ushaka guhakana ko PS Imberakuri idakomeye azatahe ajye i Kigali maze avugire ku mugaragaro ko ari umuyoboke wa PS Imberakuri,nabishobora azaba abaye umugabo !»Twagiramungu Faustin yagaragaje uburyo abayoboke ba PS Imberakuri bakomeje kwitanga mu Rwanda , bamwe baricwa, abandi bagahohoterwa kuburyo bunyuranye harimo gukubitwa no gufungirwa ubusa ariko abasigaye ntibacike intege ; yatanze urugero rw’umwe mubayobozi ba PS Imberakuri witwa Icyitonderwa wafunzwe mu minsi yashize n’ubutegetsi bwa Paul Kagame na nubu akaba agikomeje gutotezwa mu munyururu atagira umutabara wundi uretse abayopoke ba PS Imberakuri bakomeza kumutabariza, ibyo byerekana ko ishyaka PS Imberakuri rifite imbaraga zidasanzwe.

Kubyerekeranye n’ishyaka rya FDLR,Twagiramungu Faustin yasobanuye mu buryo burambuye impamvu zatumye RDI-RWANDA RWIZA yifatanya nayo. Twagiramungu Faustin yavuze ko kwifatanya na FDLR ari uburyo bwo guca ikinyoma cya Kagame na FPR,yakomeje avuga ko FPR na Kagame babeshye cyane abanyarwanda n’amahanga bavuga ko FDLR ari abicanyi ndetse bakaba n’ibyihebe ; icyo kinyoma cya Kagame akaba aricyo kigiye gutuma atsindwa ruhenu ibintu bigahinduka mu gihugu. Twagiramungu Faustin yavuze ko aba FDLR benshi bariho mbere ya 1994 batahanye mu Rwanda n’umukuru wabo Paul Rwarakabije,ubu ufite umwanya w’ubuyobozi mu Rwanda wagereranywa no kuba ministre.

Twagiramungu Faustin yavuze ko aba FDLR batahanye na Rwarakabije banyujijwe mu kigo cyo kuboza ubwonko kiri i Mutobo, nyuma yaho Kagame abashyira mu ngabo z’inkotanyi arongera abohereza muri Congo kujya kwiba amabuye y’agaciro, kwica impunzi z’abanyarwanda mu mashyamba ya Congo no kwica abakongomani ! Twagiramungu Faustin akaba atumva uburyo abantu Kagame yita abicanyi n’ibyihebe iyo bamaze gutaha bakishyira mu maboko ye bahita bahinduka abana beza akabinjiza no mu ngabo ze, noneho abanze kumupfukamira bashaka gutaha bemye mu gihugu cyabo kandi bafite ijambo akaba aribo akomeza kwita abicanyi n’ibyihebe !

Twagiramungu Faustin asanga ikinyoma cya kagame kuri FDLR kigiye kumuhirika burundu kuko yarabeshye arenza urugero ! Twagiramungu Faustin yavuze ko FDLR igizwe n’abana b’impfubyi ziciwe ababyeyi na Kagame mu mashyamba ya Congo kandi abo bana bakaba baravutse nyuma y’1994, abandi bakaba baragiye muri Congo bakiri bato, abakuru bake bari kumwe nabo akaba ari abanyarwanda bacitse ku icumu rya jenoside  Kagame yakoreye abahutu mu mashyamba ya Congo.Twagiramungu Faustin yavuze ko ijambo jenoside atarihimbye kuko ryanditse muri rapport mapping ya ONU itegereje gushyikirizwa abacamanza ! Twagiramungu Faustin kandi yasobanuye ko FDLR ubu ari umutwe wa politiki uri kwiyubaka kuburyo bukomeye kandi ukaba ukomeje kugirana ibiganiro n’andi mashyaka mu rwego rw’ubufatanye bwa politiki naho ingabo za FDLR zitwa FOCA –Abacunguzi zikaba zararambitse intwaro hasi kugira ngo ibibazo by’imiyoborere mibi y’u Rwanda bikemurirwe mu biganiro bizatuma impunzi zose zitaha mu mahoro !

Twagiramungu Faustin asanga kandi amahanga atahatira Kabila gushyikirana n’umutwe w’abagizi ba nabi wa M23 ariko ayo mahanga agatinya kubwira Kagame gushyikirana n’impfubyi za FDLR ziciwe ababyeyi ziri mu mashyamba ya Congo Kagame abeshya ko ari abicanyi. Twagiramungu Faustin yagize ati : «Ese hari umuntu uri muri FDLR muzi wakoze ubwicanyi kurusha Kagame ?». Twagiramungu Faustin asanga bitangaje cyane kuba umwicanyi ariwe wakwanga kugirana ibiganiro n’abantu bazima ! Twagiramungu Faustin yavuze ko Paul Kagame yishe abaperezida babiri Habyarimana Juvénal na Ntaryamira Cypriano,icyo gikorwa cy’ubwicanyi kiba imbarutso ya jenoside mu Rwanda, Kagame yishe impunzi muri Congo kuburyo ubwo bwicanyi nabwo bwitwa jenoside, Kagame yishe abakongomani babarirwa muri miliyoni 8 none ubu ageze ku rwego rwo kuniga abo basangiye akabisi na gahiye ahereye kuri Karegeya Patrick ! Twagiramungu Faustin asanga kandi haramutse hari umuntu wicanye uri muri FDLR ikibazo cye cyaharirwa ubutabera!

rukokoma lyon

UMWANYA W’IBIBAZO

1)        Ikibazo cyo kumenya impamvu Faustin Twagiramungu Faustin yagiye mu matora yo mu w’2003 n’impamvu yicecekeye nyuma yayo kandi byaravugwaga ko ariwe wayatsinze!

Twagiramungu Faustin avuga ko mubyukuri yagiye mu matora mu Rwanda mu mwaka w’2003 afite intego yo kwerekana ikinyoma k’inkotanyi zabeshyaga amahanga n’abanyarwanda ko zarwaniye demokarasi ariko bikaba byaragaragaye ko Kagame Paul yibye amajwi, akaba yarabeshye abanyarwanda ko yatowe n’abanyacyangugu batamuzi naho Twagiramungu Faustin uhavuka akabona amajwi 0,06 ! Twagiramungu Faustin yavuze ko kuva icyo gihe ibinyoma bya Kagame byatangiye kujya bivumburwa n’amahanga, ibyo bikaba bigaragazwa n’uko yabeshyaga ko adafasha umutwe wa M23 muri Congo ariko ONU ikamutahura ikerekana ko arimo abeshya kugeza kuri raporo yemejwe na ONU yo kuri uyu wa gatanu taliki ya 24/01/2014 .

Muri iyo raporo nabwo ONU yashyize ahagaragara ibimenyetso bigaragaza ko Kagame Paul akomeje gufasha umutwe wa M23 ; ikindi kinyoma gikomeye abazungu bafatiyemo Kagame ni uko yateranyije abapasitoro n’abihayimana i Kigali akababwira ijambo ryo kwigamba ko yahotoye Patrick karegeya bakamukomera amashyi, ariko mu mpera z’iki cyumweru ari mu Busuwisi abazungu bakaba barashyuhije Kagame ngo asobanure icyo yiciye Karegeya, Kagame agahita abeshya ko atariwe wamwishe ariko ngo akaba yarashimishijwe ni uko yishwe !!!

Twagiramungu Faustin avuga ko kuba yaracecetse nyuma y’amatora y’2003 ari uko hari abahutu bamubwiraga ko agomba kureka politiki kugira ngo abahutu bandi bashobore kumvikana ariko imyaka ikaba yarashize ari hafi 20 abo bahutu batarashobora kumvikana akaba ariyo mpamvu yatumye Twagiramungu Faustin agaruka muri politiki n’imbaraga nyinshi.

2)        Ikibazo nimba Prezida Kagame azemera Imishyikirano kandi nta gace k’igihugu abamurwanya bafashe cyangwa ngo bagaragaze ko bafite intwaro n’abasilikare benshi bahagije bo kumurwanya ?

Kuri icyo kibazo Twagiramungu Faustin yagisubije avuga ko ikintu kitwa nyamwishi tugomba kukitondera, avuga ko abarwanashyaka bazanye repubulika baramutse bazutse bagasanga twese twarahungiye mu mahanga twirukanywe n’inkotanyi twitaga nyamuke bahita bisubirira ikuzimu ! Twagiramungu Faustin yavuze ko akurikije ibyo yiboneye mu matora yo mu mwaka w’2003 akareba n’amakuru amugeraho y’uko ubu abanyarwanda bameze n’uko ikinyoma k’inkotanyi kimaze gutahurwa n’amahanga ; asanga bitagombera intwaro zikaze zo guhindura ubutegetsi bubi bwa Kagame, kuko abanyarwanda nibo basilikare nyakuri ba mbere kandi ukwishyira hamwe kw’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwe gushobora kuzahindura ibintu .

Twagiramungu Faustin asanga ikibazo cy’u Rwanda kizakemuka binyuze mu nzira 2 byanze bikunze :inzira ya mbere kandi ishyizwe imbere na RDI-RWANDA RWIZA n’andi mashyaka bafatanyije, ni ibiganiro hagati y’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’ikigali noneho hakigwa uburyo ubutegetsi n’imiyoborere byahinduka mu gihugu cy’u Rwanda mu mahoro, Twagiramungu Faustin asanga iyo nzira y’ibiganiro n’amahanga ayishyigikiye kandi ikaba ariyo nzira nziza kurusha izindi zose. Inzira ya kabiri Twagiramungu Faustin yavuze ni uko Paul Kagame ashobora kwinangira akanga ibiganiro maze akikomereza gahunda ye yo kwica no kuniga abatemera ubutegetsi bwe ,Twagiramungu Faustin yavuze ko bigenze gutyo mu Rwanda hazavuka intambara abantu badashobora kumenya uko izarangira, akaba abona ko ni ubwo Kagame yakwica abanyarwanda bose bamuhunze bari hanze  azatsindwa byanze bikunze kuko intambara izavumbuka mu gihugu imbere kubera akaga abaturage barimo Kagame azayitsindwa!

3)        Urugendo mu gihugu cya Tanzaniya

Ku iri icyo kibazo cyo kumenya niba koko Twagiramungu Faustin yaragiye muri Tanzaniya nkuko byanditswe n’ibitangazamakuru byo mu Rwanda, Bwana Twagiramungu Faustin yasubije ko yakoreye koko uruzinduko muri Tanzaniya, ariko ko nk’umuntu mukuru agomba kugira ibanga, bityo akaba nta kindi kintu yatangaza kuri urwo rugendo, abari mu nama bamuhaye amashyi menshi kuri icyo gisubizo kuko bumvise kibanyuze.

4)        Ubufatanye bw’amashyaka

Ku kibazo cy’uko ukwishyirahamwe kw’amashyaka ya opposition kuzashoboka, umunyamabanga Mukuru wa RDI-RWANDA RWIZA yatangaje ko ibintu biri kujya mu buryo, ko amashyaka yose RDI-RWANDA RWIZA yagejejeho icyo gitekerezo yacyakiriye neza, kandi ko mu gihe cya vuba, abanyarwanda bazatangarizwa aho ubwo bufatanye bugeze.

GUSOZA

Mbere yo gusoza ibyo biganiro Bwana Twagiramungu Faustin Faustin yavuze ko abategeka u Rwanda muri iki gihe bakomeje kumwima ibyangombwa bishobora gutuma ajya mu Rwanda, we akaba asanga ibyo bitazamuca intege, ubu akaba ageze kure acukura inzira(tunnel)igomba kumuhingura mu Rwanda byanze bikunze ! Twagiramungu Faustin yagize ati : « bamwe bajya bandika kuri interineti ngo uwo musaza ntabashishikaze kuberako ashigaje iminsi mike yo kubaho. » Twagiramungu Faustin ati «Nyamara ndakomeye,ese bagize ibyago nkageza ku myaka 100 bajyahe koko?»

Mu kurangiza, Umunyamabanga Mukuru wa RDI-RWANDA RWIZA-Rwanda Rwiza yongeye gushimira abaje muri icyo kiganiro. Bwana Mbonimpa yazirikanye by’umwihariko abatashoboye kuza bitewe n’ibyago by’urupfu imiryango ibiri yo mu karere ka Lyon yarimo, aboneraho umwanya wo kuyifuriza kwihangana no gukomera muri ibyo bizazane. Ikiganiro cyari kitabiriwe n’abantu barenga 70.

Rukundo Alphonse,
Komiseri wa RDI-RWANDA RWIZA-Rwanda Rwiza ushinzwe Ubufransa
26/01/2014

Website: RDI-Rwanda Rwizarwandarwiza.com
Twitter: @RDI-Rwanda Rwizarwandarwiza
Youtube:RDI-RWANDA RWIZA-Rwanda Rwiza