NSENGIMANA Alfred wari gitifu wa CYUVE yishwe ngo agiye gutoroka!

Hano ku Musanze haravugwa urupfu rudasobanutse rw’uwari gitifu w’umurenge wa CYUVE bwana Alfred NSENGIMANA.

Kuwa kane tariki ya 15/05/2014, umugore wa NSENGIMANA yarafashwe police ijya kumufungira ahantu hatazwi. Bakimara gutwara umugore, abapolisi bahise bazana uyu NSENGIMANA  ari kumwe na bagenzi be 14 bari bafunganywe maze birirwa babatembereza aho yari atuye.

Ntituzi niba bari bamuzanye gusezera kuko n’umugore yari ari mu menyo ya rubamba. Ikintu rero twibaza n’ukuntu byageze aho tukumva ko uyu NSENGIMANA twiboneye n’amaso yacu ari muzima twageze aho tukumva ko yapfuye.

Amakuru ya mbere twamenye n’uko polisi ngo yaba yamurashe ashaka gutoroka ngo kandi yambaye n’amapingu! Ese banyarwanda ko twabeshywe kera koko FPR irumva iki kinyoma hari uwacyemera koko?

Gusa hano i Musanze dufite ubwoba bwinshi kandi abantu benshi baribaza icyo izi nkotanyi zishaka gukorera aka karere bakayoberwa. Aho ntiyaba ari ya gahunda yo kuhatera itabi igikomeje?

Tubitege amaso.

V. UWAYEZU

Musanze